Hahembwe amavuriro yitwaye neza mu gihugu, ayitwara nabi na yo agiye kuzajya agawa

0
Dr Diane Gashumba ari kumwe n’abayobozi b’amavuriro yahembwe (Ifoto/M.A Dushimimana)

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yahembye amavuriro atatu yitwaye neza mu gihugu hose anatangaza ko ubutaha n’ayitwaye nabi azajya agawa.

Ivuriro ry’akarere rya Remera Rukoma, ivuriro rya Kibungo n’ivuriro rya Byumba ni yo yahembwe ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwita ku buzima mu Rwanda nyuma y’isuzuma ryakozwe na MINISANTE ku mitangire ya serivisi, isuku, kugabanya imfu, uko bakira abaturage n’ibindi.

Dr Gashumba avuga ko igitekerezo cyo gushima ibitaro byitwaye neza kurusha ibindi mu gihugu cyatanzwe mu itorero ry’abavuzi ry’Impeshakurama, aho umwe mu myanzuro yafashwe kwari ukugira umuco wo gushima abakoze neza.

Dr Gashumba yagize ati “Twafashe umwanzuro wo kujya dushima abakoze neza kugira ngo bibere urugero abataratera intambwe, ariko mu minsi iri imbere turaza kujya tugaya n’abakora nabi.”

Dr Jaribu umuyobozi w’ibitaro bya Remera Rukoma akaba ari bimwe mu byahawe ishimwe avuga ko ibyo bagezeho babikesha kwita ku cyo umurwayi akeneye, guharanira serivisi nziza no gukorera hamwe n’ubwo abaganga bakiri bake ugereranyije n’umubare munini w’abarwayi bakira.

Uyu muyobozi agira inama bagenzi be kwita cyane ku cyo umurwayi akeneye, bagakorera hamwe kandi bagapangira hamwe ibikorwa bikanakorerwa isuzuma rya hato na hato.

Muri uyu muhango, abajyanama b’ubuzima na bo barashimiwe kubera uruhare bagaragaje mu guteza imbere ubuzima mu Rwanda

Kuri ubu, umuganga umwe avura abarwayi barenga ibihumbi 10, ikintu kidindiza itangwa rya serivisi nziza mu mavuriro.

Tanga igitekerezo