Gisagara VC yihanije UNIK iyitsinda muri shampiyona

    0
    Ikipe ya Gisagara ikina na UNIK (ifoto/Sikubwabo D)

    Ikipe ya Gisagara ya Volleyball yihanije UNIK VC, iyitsinda muri shampiyona amaseti 3-0 mu mukino wabereye muri Sitade Amahoro (Petit Stade) i Remera.

    Ikipe ya Gisagara guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe uyu mwaja yahise igira amanota 25 ifata n’umwanya wa mbere niramuka itsinze umukino wa UTB izahita igira amanota 28.

    Gisagara yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-15, iya kabiri ku manota 25-22 n’iya gatatu ku manota 25-17.

    Imikino yose yabaye kuri uyu wa Gatandatu

    UTB 3-2 UNIK

    IPRC South 3-0 APR

    Gisagara 3-0 UNIK .

    Gakwaya Eric umutoza w’ikipe ya Gisagara ya Volleyball avuga ko ikipe ye iri hejuru ndetse abakinnyi bose bamaze igihe bakora imyitozo ari na yo mpamvu gutsinda UNIK bitabagoye.

    Gakwaya yagize ati “kugeza ubu abakinnyi banjye bari ku rwego rwiza cyane ko byagaragaye mu mukino uyu munsi aho bari bafite moral idasanzwe aho barangajwe imbere na Kavalo ,Flavien na William”.

    Avuga ko mbere yo gukina uyu mukino ikipe ya Gisagara yanganyaga amanota na IPRC y’Amagepfo ariko ubu bakaba bayigiye imbere.

    Ntawangundi Dominique umutoza wa UNIK Volleyball Club avuga ko yagize ikibazo cy’umukinnyi Dushimana Vicent bita Gasongo ufite ikibazo cy’uburwayi akaba atabashije gukina uyu mukino ndetse n’abandi bari bamaze iminsi badakora imyitozo.

    Imikino itegerejwe kuri iki Cyumweru

    KVC v REG

    REG v Kirehe

    Kirehe v KVC

    Mu bagore

    RRA v St Aloys

    RRA v APR

    St Joseph v IPRC Kigali

    Ruhango v IPRC Kigali.

    Tanga igitekerezo