Gatsibo: Bafite ubwoba bwo kugwirwa n’ibiro by’akagali byatangiye kwika kubera umuswa

0
Inkuta z'inyubako y'akagari ka ka Matare mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo zarasataguritse

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Matare mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko batewe impungenge n’inyubako y’akagali kabo ishobora kubagwira.

Aba baturage bavuga ko iyo bari imbere muri iyi nyubako baba bafite ubwoba, kuburyo iyo ari mu bihe by’imvura hari n’igihe ubuyobozi bw’akagari butera ameza hanze bukaba ariho bukorera.

ka Matare mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo

Bavuga ko amatafari y’iyi nyubako yamunzwe n’umuswa bikayitera kwika ndetse no gusatagurika kubera ko yubatswe ahantu hahoze imigina ndetse hakaba hakunze no kureka amazi menshi mu bihe by’imvura.

Kamari Félicien, umuturage utuye muri aka Kagari ka Matare mu mudugudu wa Nyagatare, avuga ko iyo imvura iguye inyubako yuzuramo amazi.

Aganira n’Izubarirashe.rw uyu muturage yagize ati, “Iyo imvura iguye ari nyinshi harekamo amazi, kandi bitewe n’uko iyi nyubako yubatswe ahantu hahoze imigina myinshi usanga imiswa imunga ibikuta by’iyi nzu kuko umuswa ubu wamaze kwinjira mu matafari yose urayahekenya, igisigaye kiyifashe kugeza ubu ni uko yubatse kuri fondasiyo y’amabuye naho ubundi rwose yarashize.”

Imiswa igiye guhirika inyubako ikoreramo akagali ka ka Matare mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo

Nsengiyumva Gracien, umuturage twasanze ku biro by’aka kagari ubwo twasuraga iyi nyubako yagize ati “Aka kagari kacu nk’uko nawe ubireba karasataguritse tukaba tugira n’impungenge z’uko gashobora kuzadukururira impanuka, kakaba kagwira abayobozi bacu barimo ndetse natwe kakaba katugwira twaje kwaka serivisi.”

Inyubako yatangiye kuroboka amatafari akivanamo bakagira ibyo baseseka mu myenge

Niyonzima Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Matare avuga ko “nanjye ubwanje hari igihe binsaba ko nkorera hanze nkaba nakwakirira abaturage hanze cyane mu bihe by’imvura iyo imaze guhita” kubera gutinya impanuka.

Mpagazehe Emmanuel ushinzwe imiyoborere mu murenge wa Rugarama avuga ko harimo gukorwa ibikorwa by’ibanze kugira ngo hubakwe indi nyubako izakorerwamo n’ibiro by’akagari ka Matare.

Avuga ko mu mezi atandatu gusa inyubako nshya izaba yuzuye ndetse yanatangiye gukorerwamo.

Aganira n’Izubarirashe.rw, uyu muyobozi yagize ati “Amakuru mperuka ni uko ikibanza cyamaze gusizwa, nyuma yo gusizwa amabuye yaratunzwe, imicanga yaratunzwe ntekereza ko igisigaye ari ukuzamura, bitewe n’uko biva mu misanzu y’abaturage kandi bakaba babaye bitewe nuko agakorerwamo kagiye kugushwa n’umuswa waje utunguranye, mu mezi atandatu abaturage baraba bakiyujurije.”

Inyuma bagerageje kuhatunganya ariko biragaragara ko yasadutse

Ubuyobozi bw’umurenge aka kagari gahereyemo n’ubwo budatangaza amafaranga yose inyubako nshya izatwara, buvuga ko nta nkunga izaturuka ahandi kuko ibizakorwa byose kugira ngo inyubako nshya yuzure bizakorwa n’abaturage batuye muri ako kagari.

Iyo inyubako bavuga ko yahoze ari ndende none ngo yaritse

Tanga igitekerezo