Gatsibo: Barinubira guhatirwa gukora siporo ya ‘mucaka mucaka’

3
Barimo kwitegura kwigishwa imyitozo n'ushinzwe umutekano mu mudugudu

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo, baravuga ko babangamiwe cyane no kuba bahatirwa kujya muri Mucaka Mucaka ya mu gitondo cya kare.

Barasaba ubuyobozi ko bwayihagarika bitewe n’uko ngo ibangamira imirimo yabo ya buri munsi.

Aba baturage biganjemo abakora imirimo y’ubuhinzi, bavuga ko abayobozi bo ku rwego rw’umudugudu bakiva mu Itorero ry’Igihugu mu mpera z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize, ari bwo bahise batangiza abaturage Muchaka Muchaka.

Iyo myitozo ngororamubiri ngo abayobozi batangiye kuyihatira abaturage buri gitondo kubera ko ngo bari bahize ko bagiye gutoza abo basize mu midugudu.

Nyuma y’iminsi mike iyo mucaka mucaka itangiye, ngo abo bayobozi baje guhindura maze bavuga ko itazongera kujya iba buri munsi, ko ahubwo izajya iba Gatatu mu cyumweru igatangira saa kumi za mu gitondo ari na yo masaha itangirira ho kugeza ubu, gusa ariko hakaba hari n’abayitangira saa cyenda z’ijoro.

Nirere Helena utuye mu Kagali ka Rurenge mu Mudugudu wa Nyagasozi muri uyu Murenge wa Remera, avuga ko uramutse asibye kujya kuri muchaka muchaka abihanirwa.

Aganira n’Izubarirashe.rw, uyu mubyeyi yagize ati “mucaka ya buri gitondo tuyijyamo, utayigiyemo baramuhana ariko rwose yari ikwiriye kuba itegeko. None se ko bavuga ngo n’umukecuru agomba kuyijyamo n’ufite uruhinja akajyayo njye mbona batari bakwiye kubigira itegeko!”

Mukamugabo Rachel utuye mu Kagali ka Bushobora mu Mudugudu wa Kamabuye avuga ko muchaka muchaka mu Kagali buri muturage ategetswe kuyijyamo, ndetse utayigiyemo akaba acibwa amafaranga y’u Rwanda igihumbi.

Yagize ati “Mucaka irakorwa ariko rwose mbona abantu bakuru bakwiye gusonerwa, kuko mbona hari ababa batabishoboye kuko iyo utagezeyo mucaka ikarinda isozwa komite y’umudugudu ikugeraho bakaguca amafaranga igihumbi.”

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu iri muri uyu murenge bavuga ko kwitabira muchaka mucaka ari amabwiriza bahawe n’ubuyobozi bubakuriye, gusa bakaba bavuga ko nta muturage baraca amafaranga y’uko atayabiriye.

Mukamana Marcelline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, avuga ko ibikorwa byo kubyuka kare abaturage bakajya muri siporo nyuma yaho bakaganirizwa kuri gahunda za Leta ari ibintu byemejwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, ariko akavuga ko kwitabira izo siporo atari itegeko.

Aganira n’Izubarirashe.rw, Mukamana Marcelline yagize ati “ibyo ni bimwe mu bikorwa bikorerwa mu masibo bigamije siporo, turabizi ni ibikorwa bihari kandi byemejwe mu nzego zitandukanye, ariko twamenye ko hari abaturage bagaragaje ko babyutswa mu masaa cyenda z’ijoro, ariko twagifatiye umwanzuro twumvikana isaha ibabereye bazajya bakoreraho siporo, ntabwo biba buri munsi, bishobora kuba kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru bitewe na gahunda bihaye, bakabyuka bagakora siporo.”

Kantengwa Mary, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage avuga kujya muri izi gahunda za mucaka mucaka ari ubushake bityo ko ntawe ukwiye guhatira abo baturage kubyitabira.

Uyu muyobozi yagize ati “Ntabwo Mucaka Mucaka ikwiye kuba agahato ahubwo bikwiye kuba ubwumvikane, ndetse no kujya mu isibo, iyo hajemo iby’imyitozo ngororamubiri ni mu buryo bwo kubafasha kugira ngo ubuzima bwabo butagira indwara ariko ntabwo bikwiye kuba agahato, bikwiye kuba ku bushake uko ni ko kuyobora, ntabwo kuyobora ari ugusunika cyangwa gusunikisha inkoni iyo miyoborere ntabwo ariyo muri iki gihe tugenderaho.”

Bavuga ko kubyukirizwa muri muchaka bituma babura umwanya wo kujya guhinga

3 Ibitekerezo

Tanga igitekerezo