Gakenke: Abahoraga bikanga guhuguzwa ubutaka na Leta bafashijwe guhindura imyumvire

    0
    Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bahagaritse guhinga muri metero 10 uvuye ku Mugezi wa Base, bahateye imigano mu rwego rwo kuharinda gutwarwa n'amazi(Ifoto/Umurengezi Régis)

    Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke baturiye inkombe z’imigezi ya Base na Nyabarongo, baravuga ko guhindura imyumvire bakabungabunga ubutaka buri ku nkombe z’iyo migezi bimaze kubazamura mu iterambere kandi ngo bibaha icyizere cyirambye ko batazongera kwibasirwa n’ibiza.

    Itegeko rigena uburyo bwo kurengera no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda, ribuza gukorera imirimo irimo ubuhinzi muri metero 10 z’imigezi mu rwego rwo kuyibungabuhanga hanarindwa ko ubutaka buyituriye butwarwa n’amazi.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke baturiye imigezi ya Base na Nyabarongo, bahamirije ikinyamakuru izubarirashe.rw ubwo cyabasuraga, ko hari igihe kinini bijunditse ririya tegeko; ibintu bahuza no kuba ngo barabonaga ryaremejwe hagamije gufasha Leta kubatwarira amasambu.

    Twahirwa Léonidas, umuhinzi wo mu Murenge wa Gashenyi, agira ati “mbere abaturage twegereye ku gishanga cya Base twari dufite impunge za ziriya metero 10 zituruka ku mugezi zikagera ku mirima yacu; twumvaga ko ari izacu, kuvuga ngo ntituzihingemo twumvaga Leta igamije kuziduhuguza, jye ndi mu bantu babanje kurwanya cyane gahunda yo kubungabunga uyu mugezi.”

    Uko imyumvire yahindutse

    Mu buhamya bwa Twahirwa kimwe n’abandi baturage baturiye imigezi ya Base na Nyabarongo, bahuriza ku kuvuga ko bafashijwe guhindura imyumvire n’inyigisho ku kubungabunga ibidukikije bahabwa kuva mu mwaka wa 2013 n’abakangurambaga b’Umushinga LVEMP II ubungabunga icyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria.

    Twahirwa agira ati “batwereka ingaruka mbi zivuka iyo imigezi itabungabunzwe zirimo n’ibiza, ubwo rero twageze aho twisubiraho cyane ko twabonaga ko kwita ku bidukikije ari twe bifitiye umumaro. Kwirinda guhinga muri ziriya metero icumi nkajye bimaze kunteza imbere cyane ko nsigaye mbona umusaruro mwiza mu gihe mbere wasangaga ubutaka bwaramazwe n’umugezi wa Base.”

    Mukabera ahamya yo ko yaciye ukubiri no kwangiza Umugezi wa Base(Ifoto/Umurengezi R)

    Mukabera Leoncie, wo mu Kagari ka Buheta, Umurenge wa Gakenke, we agira ati “Mbere nahingaga ku nkombe z’Umugezi wa Base ntengagura uko nshaka kubera ko nari nzi ko ari mu kwanjye; ariko umushinga “LVEMP II” waraje uduha amasomo, utwereka ko muri metero icumi zegeranye n’inkombe tutagomba gukubitamo isuka kugira ngo nyine turinde uwo mugezi, ahubwo batwigisha kuhatera ibiti birwanya isuri kuri uwo mugezi, ibyo biti birangije biba ibyacu ubu nitwe tubisarura.”

    Ubu iyo ugeze ku nkombe z’imigezi ya Base na Nyabarongo mu gice cyayo cy’Akarere ka Gakenke, ikintu cya mbere ubona ni uko abaturage batakihahinga imyaka itandukanye nk’uko byari bimeze mu myaka yatambutse, uhabona ahubwo imigano ihateye n’amoko atandukanye y’ibiti n’ubwatsi bufata ubutaka, biteye muri metero 10 uvuye ku mugezi.

    Mu misozi yitegeye iriya migezi, naho hagaragara ibimenyetso byo kurwanya isuri harimo ingarani abaturage bita ‘utudumburi’ zigamije gufata amazi, hamwe n’ubundi buryo butandukanye burinda ko ubutaka bumanurwa n’amazi bukajyanwa mu migezi.

    Ku misozi y’Akarere ka Gakenke yitegeye Imigezi ya Nyabarongo na Base haciwe imirindasuri mu rwego rwo kubungabunga iyo migezi(Ifoto/Umurengezi R)

    Kansiime James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, yunga mu bitangazwa n’abaturage b’ako karere ko hari intambwe bateye mu kubungabunga ibidukikije, ati “mbere hari resistance[ugutsimbarara]; abaturage bumvaga ko ziriya metero icumi zitwawe ari nko kubanyaga, ariko habayeho kubasobanurira bumva ko biriya biti ari bo bazajya babisarura mu gihe byakuze, ubu rero muri gahunda yo kurinda ibidukikije no kurwanya isuri urabona ko hari ikintu kinini byadufashije.”

    Kansiime avuga ko kubera imikoranire y’Akarere ka Gakenke n’umushinga “LVEMP II” hahindutse byinshi mu mibereho y’abatuye ako karere; ibintu ahuza no kuba umuhigo wo kubungabunga ibidukikije ako karere kihaye ubasha kweswa abaturage n’abayobozi babigizemo uruhare.

    Kabahizi Ferdinand, umukozi wa “LVEMP II” mu Karere ka Gakenke, avuga ko kuva mu mwaka wa 2013 uwo mushinga ukorana n’abaturage 800 muri ako karere mu mirimo yo kubungabunga inkombe z’umugezi wa Base n’uwa Nyabarongo haterwaho imigano n’andi moko atandukanye y’ibihingwa birinda ubutaka.

    Kabahizi avuga kandi ko ku gice cy’Akarere ka Gakenke gikora ku Mugezi wa Base hamaze gutunganywa ibilometero 80 biterwaho imigano, mu gihe kuri Nyabarongo ho hamaze gutunganywa hegitai 35 z’ubutaka na hegitare 300 z’amaterasi zikora ku misozi iri kuri uwo mugezi.

    Miliyoni 332 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo amaze gushorwa mu bikorwa bya LVEMP II mu Karere ka Gakenke mu mirenge icumi ukoreramo; muri ayo mafaranga harimo Miliyoni 88 zahawe imishinga umunani y’abaturage ishingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi bw’ingurube n’inzuki.

    Biteganyijwe ko uriya mushinga uzasoza ibikorwa byawo mu Kwakira 2017, cyakora abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bahuriza ku kwifuza ko ibikorwa by’uwo mushinga byongererwa igihe kugira ngo bakomeze bunganirwe mu kubungabunga ibidukikije.

    Twitter: @Umurengezis

    Tanga igitekerezo