Filimi 42 mu iserukiramuco rya “Mashariki”

0
Ikirango cy'iri serukiramuco

Ku nshuro ya gatatu, mu Rwanda hagiye kongera kuba iserukiramuco ry’Amafilimi rizwi ku izina rya ‘Mashariki African Film Festival (MAAFF)’, rizaba kuva tariki ya 25 – 31 Werurwe 2017, muri Kigali.

Mu gihe cy’icyumweru rizamara, iri serukiramuco rizerekana amafilimi yatoranyijwe 42 yiganjemo ayo mu Rwanda. Uretse ayo mu Rwanda hazaba harimo n’andi aturutse mu bihugu birimo Kenya, u Burundi, Senegal, Canada, Tanzaniya, Misiri, Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Niger, Burkina Faso, Benin, Malawi n’u Burundi.

Dore urutonde rw’amafilimi azerekanwa

Filimi Nto:

“A Beautifull exchange” ya Nicole Kamanzi, 7’28’’, Rwanda

“It works” ya Munezero Emmanuel Harris, 16’46’’, Rwanda

“Torment” ya Nyirinkwaya Ngoma, 22’33’’, Rwanda

Filimi Nto z’Imbarankuru:

“Fastest woman in Africa” ya Faustin Niyigena, 14’17’’, Rwanda

“Football for Peace” ya Habib Kanobana, 6’29’’, Rwanda

“La femme nue » ya Mutiganda wa Nkunda, 4’19’’, Rwanda

Filimi zo muri Afurika y’i Burasirazuba

“Akello” ya Walta Gabriel Busulwa, 18’04’’, Uganda

“It works” ya Munezero Emmanuel Harris) 16’46’’, Rwanda

“Les Gros cailloux” ya Jean Richard Niyongabo, 14’31’’, Burundi

“The camel’s back” ya Ari Michelle Mboya, 21’37’’, Kenya

“Toba” ya Cecimercy Wanza Andengah, 20’ Kenya

“Torment” ya Nyirinkwaya Ngoma, 22’33’’, Rwanda

“Abasezi” ya Emile Dineen, 1:16’16’’, Uganda

“Battle” ya General Gathu, 9’19’’, Kenya

“Football for Peace” ya Habib Kanobana, 6’29’’, Rwanda

“La femme nue » ya Mutiganda wa Nkunda, 4’19’’, Rwanda

“Sinema ujamaa” ya Wilson Rumisha, 1:21’, Tanzania

“Water to dust” ya Mitchelle Jangara, 23’28’’, Kenya

“White Potion” ya Ashraf Said Mswaki, 1:18’, Tanzania

Filimi zo ku rwego rwa Afurika

“Facing the wall” ya Alamork Davidian, 25’01’’, Ethiopia
“HABIBA” ya Sena Calmine AGBOFOUN, 13’05’’, Benin

“Honourable” ya James Abinibi, 24’52’’, Nigeria

“Marabout” ya Alassane SY, 18’, Senegal

“Mothers” ya Maïmouna Doucouré, 21’03’’, Senegal

“Silence” ya Amog Lemra, 13’55’’, DRC

“The camel’s back” ya Ari Michelle Mboya, 21’37’’, Kenya

“The Fight goes on” ya Laurentine Bayala, 13’, Burkina Faso

“Matshozi” ya Mina Mitenge & Emmanuel Lupia, 1:06’45’’, DRC

“My Mother’s story” ya Flora Suya, 1:20’, Malawi

“N.G.O” ya Zizuke Zigashane, 1:20’43’’, Uganda

“Her mother’s Daughter” ya Carine bado, 1:27’45’’, Burkina Faso

“Subira” ya Steve ominde, 1:37’58’’, Kenya

“Le Voyage des Oubliés” ya Senami Kpetehogbe, 1:55’, Benin

“Abasezi” ya Emile Dineen, 1:16’16’’, Uganda

“Anger in the wind” ya Amina Weira, 54’14’’, Niger

“Black Sister’s Street” ya Aicha Thiam, 1:06’, Senegal

“Oswenka” ya Nondumiso Buthelezi, 16’16’’, South Africa

«Pygmées et Moi » ya Pitshou Tshiovo, 30’, DRC

“Scattered Hearts” ya Ola Elmallah, 45’, Egypt

“The fruitless tree” ya Aicha Macky, 52’, Niger

“Waiting the Third Prophet” ya Seck Moustapha, 52’, Senegal

“White Potion” ya Ashraf Said Mswaki, 1:18’, Tanzania

Filimi zatoranyijwe zitazahembwa

“Fievres” ya Hicham Ayouch, 1:30’, Morocco

“Tey” ya Alain Gomis, 1.26’, Senegal

“Un film avec toi” ya Jean-Daniel Lafond, 52’03’’, Canada

Iri serukiramuco ngarukamwaka rya “Mashariki African Film Festival” rigamije ahanini guteza imbere inkuru z’Abanyafurika, aho herekanwa filimi ziturutse mu bihugu byo hirya no hino ku mugabane wa Afurika no hanze yawo ariko zifite cyangwa zivuga ku buzima bw’Abanyafurika nk’uko bisobanurwa na Niyomwungeri Aaron, umuvugizi waryo.

Aganira n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Niyomwungeri yavuze ko gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco ku nshuro yaryo ya gatatu bizaba kuwa 25 Werurwe, bibere muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5PM).

Uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti “My story, my passion, my journey” bisobanuye mu Kinyarwanda biti “Inkuru yanjye, icyo ndangamiye, urugendo rwanjye.”

Aya mafilimi 42, muri iki gihe cy’icyumweru cya “Mashariki African Film Festival”, azaba yerekanirwa ahantu hanyuranye mu mujyi wa Kigali, harimo kuri Impact Hub mu Kiyovu, no kuri Iriba Center mu Mujyi, guhera buri saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:30 PM).

Muri iri serukiramuco ry’amafilimi kandi hazatangwamo amahugurwa ajyanye n’uko batunganya amafilimi; uyu mwaka hongewemo ishuri rizatanga ubumenyi ku itangazamakuru rijyanye n’umuco rya ‘Journalist Culture’ bikazigishwa na Olivier BARLET uzaturuka mu Bufaransa.

Hazatangwa andi mahugurwa ajyanye n’uko watunganya filimi wifashishije amafaranga make, yiswe ‘Low Budget Production’ hamwe n’andi y’uko wategura filimi yiswe ‘Building Up Production Dossier’.

Aya mahugurwa yose azatangirwa kuri Rwanda Arts Initiative ku Kimihurura no kuri Goethe Institute mu Kiyovu.

Tanga igitekerezo