FIFA yahagaritse Mali, Rayon Sports isezerera Onze Createurs idakinnye

    0
    FIFA yahagaritse Mali mu bikorwa by'imikino, Onze Createurs yari gukina na Rayon Sports irasezererwa (Ifoto/Internet)

    Nyuma y’aho Minisitiri w’imikino muri Mali asheshe Ishyirahamwe ryaho ry’umupira w’amaguru, kuri uyu wa Kane, FIFA yahagaritse iki gihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

    Iyi baruwa y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ivuga ko bagendeye ku cyemezo cya Minisitiri w’imikino cyo ku itariki ya 8 Werurwe 2017 cyo gusesa komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FEMAFOOT) no gushyiraho komite y’abantu 19 bo gucunga no gusubiza ibintu mu buryo kugeza hatowe indi, byatumye akanama ka FIFA kabahagarika.

    Bagize bati “ Ni icyemezo kigomba gukurikizwa kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe, FEMAFOOT itakaje uburenganzira bwo kuba umunyamuryango wa FIFA, nta kipe ya Mali izakina imikino mpuzamahanga kimwe n’uko batazabona inkunga ya FIFA igamije iterambere ry’umupira w’amaguru.”

    Muri iyi baruwa kandi bavuga ko ibi bihano bizavaho igihe komite yakuweho izongera kuba yasubiye mu mirimo yayo.

    Ubwo Minisitiri wa siporo Housseini Amion Guindo yasesaga iyi komite ya FEMAFOOT yari iyobowe n’umuyobozi wa polisi Boubacar Baba Diarra yasobanuye ko ari ugutabara umupira wari ugeze aharindimuka.

    Ibaruwa FIFA yandikiye Mali ibamenyesha ko bahagaritswe mu marushanwa mpuzamahanga n’ibikorwa by’umupira w’amaguru

    Ubusanzwe FIFA ntiyemera ko inzego za politiki zivanga mu miyoborere y’umupira w’amaguru ibishobora gutuma igihugu guhagarikwa imyaka itatu ku ruhando mpuzamahanga.

    Ibi bihano byafatiwe Mali bivuze ko ikipe zari zihagarariye iki gihugu mu mikino nyafurika zihita zisezererwa, Onze Createurs yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane yari gukina na Rayon Sports kuwa Gatandatu naho AC Djoliba yari yatsinze Al Masry yo mu Misiri ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup.

    Rayon Sports ibonye itike yo gukina imikino ya Play-off izaba irimo amakipe yasezerewe muri 1/16 cy’irangiza cya CAF Champions league n’ayabonye itike ya 1/16 cya CAF Confederation Cup aho imikino iteganyijwe tariki ya 7–9 Mata na 14–16 Mata 2017.

    Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yagombaga kwitabira igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon kuva tariki ya 14–28 Gicurasi 2017 naho abakuru bari mu majonjora y’igikombe cy’Isi mu itsinda C hamwe na Cote d’Ivoire, Maroc na Gabon.

    Tanga igitekerezo