EAP yongereye umubare w’abahanzi bakumiriwe kwinjira muri Guma Guma

0
Senderi International Hit

Buri mwaka irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rizana agashya n’impinduka, iry’uyu mwaka mu bahanzi batemerewe kuryinjiramo hiyongereyeho abari munsi y’imyaka 18 n’abarangeje imyaka 35.

Iyi ngingo ihita isezerera Senderi International Hit wavutse mu 1977, bisobanuye ko afite imyaka 40 y’amavuko.

Mu butumwa abategura aya marushanwa East African Promoters (EAP) boherereje ibitangazamakuru ngo bitore abahanzi, kuri uyu wa 7 Werurwe 2017, bagaragaje ibigomba kugenderwaho mu gutora umuhanzi, herekanwa abemewe n’abatemerewe.

Mu batemerewe; uretse iby’imyaka harimo abitabiriye PGGSS inshuro zirenze imwe; abo bakaba barimo Bruce Melody na Jules Sentore.

Harimo kandi n’abegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa yabanje ari bo Tom Close (mu 2011), King James (mu 2012), Riderman (mu 2013), Jay Polly (mu 2014), Butera Knowless (mu 2015) na Urban Boyz (mu 2016).

Umuhanzi ugomba kwitabira iri rushanwa kandi agomba kuba ari umunyarwanda, yarasohoye indirimbo z’amajwi nibura eshatu (3) hagati y’imyaka ya 2015 na 2017.

Uyu muhanzi agomba kuba yarasohoye kandi indirimbo nibura ebyiri z’amashusho, hagati y’iyo myaka, imwe muri zo ikaba yarashyizwe ku rubuga rwa Youtube.

Babiri mu bahanzi bazatorwa mu 10 bagomba kuba ari abakobwa.

Buri gitangazamakuru cyasabwe gutora abahanzi 25 bari mu byiciro 5 ari byo; HIP HOP (male), RNB (male), AFROBEAT (male), GROUP(male) na FEMALE (solo/group).

Gutangaza abahanzi 10 batowe muri iri rushanwa bizakorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2017, ku cyicaro cya Bralirwa ishami rishinzwe ibucuruzi, ku Kicukiro saa munani z’amanywa (2:00PM).

Hahinduwe uburyo bwo gutora abahanzi bajya muri Guma Guma

Tanga igitekerezo