Charly&Nina basezeye muri Primus Guma Guma Super Star 7

0
Charly na Nina bazizihiriza Noheri i Bujumbura mu Burundi

Itsinda ry’abakobwa babiri rizwi nka Charly & Nina ryatangaje ko ritakitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7 kubera ko ngo bafite gahunda ndende yo kuzenguruka bakora ibitaramo nk’uko babitangiye mu Burayi n’ahandi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Decent Entertainment bukurikirana ibikorwa by’aba bakobwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2017, Muyoboke Alex avuga ko bafite gahunda ndende irimo akazi kenshi katabemerera gukora ibitaramo by’iri rushanwa rya PGGSS7.

Tanga igitekerezo