Charly na Nina basusurukije abantu mu Bubiligi, bagiye gukomereza i Paris mu Bufaransa

0
Charly na Nina mu gitaramo mu Bubiligi

Abahanzi Chaly na Nina bataramiye i Birmingham Palace, mu mujyi wa Buruseri mu Bubiligi mu gitaramo cyitabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zose baba muri iki gihugu.

Aba bahanzi bakunzwe mu ndirimbo nka ‘Face to Face’, ‘Owooma’, ‘Indoro’, ‘Bye Bye’n’izindi baganiriye n’Izubarirashe.rw bavuga ko bateganya gukomereza urugendo rwabo i Paris mu Bufaransa mu bindi bitaramo.

Ikiganiro bagiranye n’Izubarirashe.rw

I R: Mwatubwira uko igitaramo cyagenze?

Igitaramo cyagenze neza, abantu bitabiriye ari benshi. Igitaramo cyitabiriwe ahanini n’Abanyarwanda batuye hano mu Bubiligi ndetse n’abandi batuye hirya no hino mu Burayi.

I R : Mwabyakiriye mute?

Twarishimye cyane kuko bari bahagaze, nta muntu n’umwe wari wicaye. Barasetse, barabyinnye kuva ku munota wa mbere kugeza barangije kuririmba, bishimiye cyane ukuntu twaririmbye “Live Music”.

Charly na Niba bagaragarijwe urukundo

I R : Mwaririmbye izihe ndirimbo?

Twaririmbye indirimbo zitandukanye, izacu iz’abanyarwanda, iza kera urebye byari byiza cyane. Twabaririmbiye indirimbo batuziho nka Indoro, tubaririmbira Bye Bye, turirimba Face to Face zose kandi barishimye.

I R : Ni iki cyabatonze cyane aho?

Icyo navuga cyaba cyaratugoye ni imbeho kuko ntabwo twari tuyimenyereye, ariko buriya umunsi wa mbere uwa kabiri uba wamenyereye ndumva ari icyo ngicyo gusa cyaba cyitwa ngo cyaratugoye, ariko twahise tumenyera kuko twahasanze abavandimwe. Hari abanyarwanda benshi, abatwakiriye bari Abanyarwanda, abaduhamagaye mu gitaramo ni Abanyarwanda n’abo twaririmbiye ni Abanyarwanda niyo mpamvu bitagoranye cyane.

I R: Ni iki mwahungukiye mu bunararibonye?

Urebye bwari ubunararibonye bwiza kuko twaraje dusanga Abanyarwanda tutari tuzi n’abo twari tuzi. Twahasanze abacuranzi batandukanye twakoranaga mbere y’uko baza aha ngaha ni nabo baducurangiye kandi bari basanzwe bazi umuziki wacu, twari tunabakumbuye cyane.

I R :Mwabonye gute abafana b’ aho?

Abanyarwanda bose bitabiriye igitaramo ni Abanyarwanda beza, bakunda umuziki kandi barawushyigikiye. Byaradushimishije cyane kubona umuntu aririmba abantu bose baje mu gitaramo bahagurutse, bagufasha. Byari byiza cyane !

I R : Muzagaruka ryari mu Rwanda?

Turacyari hano kuko dufite ibindi bitaramo bibiri ; hari igitaramo cya tariki 11 Werurwe 2017 tuzakorera i Paris mu Bufaransa, hari n’ikindi gitaramo kizaba tariki 18 Werurwe 2017 tugikorere i Geneva muri Switzerland. Rero nyuma yaho nibwo tuzahita tugaruka mu Rwanda.

Nahimana Ibrahim bakunze kwita Maguru ni umwe mu bariririmbye muri iki gitaramo nawe akaba asigaye abarizwa mu Bubiligi

I R : Turabashimiye, murakoze!

Murakoze namwe, kandi dukomeje gushimira abadushyigikira bose, tugeze aha ngaha kubera ubufasha bwanyu mwese abashyigikiye Charly na Nina ; Imana ikomeze kubaha umugisha.

Tanga igitekerezo