CAF yategetse ko Rayon Sports ikomeza idakinnye umukino wo kwishyura

    0
    FIFA yahagaritse Mali mu bikorwa by'imikino, Onze Createurs yari gukina na Rayon Sports irasezererwa (Ifoto/Internet)

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Afurika (CAF) yatangaje ko umukino wagombaga guhuza kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports FC yo mu Rwanda Onze Créateurs yo muri Mali utakibaye.

    Ibyo byatumye CAF yemeza ko Rayon Sports ikomeza mu cyiciro gikurikiraho idakinnye umukino wo kwishyura nubwo yari yaratsinzwe 1-0 mu mukino ubanza.

    Ibi bitangajwe nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ritangaje ko rihagaritse Mali gihugu mu marushanwa mpuzamahanga kuko ngo Minisitiri w’imikino muri iki gihugu yasheshe Ishyirahamwe ryaho ry’umupira w’amaguru (FEMAFOOT).

    Mu ibaruwa CAF yandikiye amakipe ane yose arebwa n’iki kibazo cy’umupira w’amaguru mu Mali, basobanura ko FIFA yabamenyesheje iby’ihagarikwa rya FEMAFOOT bityo ngo amakipe yo muri Mali ari mu marushanwa ku mugabane wa Afurika akaba atemerewe gukina.

    Ikipe Djoliba yari mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (CAF Champions League) yagombaga gukina na El Masry yo mu Misiri kuri uyu wa Gatandatu.

    Rayon Sports yo mu Rwanda na yo yagomba gukina umukino wo kwishyura na Onze Créateurs kuwa Gatandatu mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane wa Afurika (CAF Confederations Cup).

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na ryo ribinyujije ku rubuga rwa Twitter ryamenyesheje ko ryakiriye iyi baruwa ya CAF bityo ritangaza ko bisobanuye ko Rayon Sports ihise ikomeza mu cyiciro gikurikiraho muri iri rushanwa rya CAF Confederations Cup.

     

    FIFA yahagaritse Mali, Rayon Sports isezerera Onze Createurs idakinnye

    Tanga igitekerezo