Byinshi ku muturage wo muri Burera wiswe ‘Ku Myako’, aho atuye hakitwa ‘Kwa Myako’

0
Tubane alias Ku Myako mu kazi yoza iyomodoka(Ifoto/Umurengezi Régis)

‘Kwa Lando’, ‘Kwa Mutwe’, ‘Kwa Gisimba’ ni amwe mu mazina yinjiye mu Banyarwanda kubera ibikorwa by’abo bantu byatumye bitirirwa aho bakorera, ni nako bimeze mu Karere ka Burera ahari umugabo wiswe akazina k’akabyiniriro ka ‘Ku Myako’ birangira ako kazina kaniswe agace akoreramo.

Uwo ‘Ku Myako’ atuye metero nkeya uvuye ku cyicaro cy’Akarere ka Burera, avuga ko nyuma yo kubona iterambere ry’ako karere yiyemeje kunganira abafite imodoka mu kubungabunga isuku yazo maze ashinga ikinamba aho atuye; aganwa ku bwinshi birangira yungukiyemo izina rishya rya ‘Ku Myako’.

Uwo mugabo yamaze kuba ikimenyabose mu Karere ka Burera no hanze yako kubera koza imodoka; iyo uri mu rusisiro atuyemo abaturage baba banyuranamo bamwe bavugira ku matelefoni bati ‘ngeze kwa Myako..’, abandi bati ‘duhurire kwa Myako’ n’ibindi.

Hagato Uwateruwe ‘Ku Myako’ yemeza ko umwuga we wo koza imodoka umutungiye umuryango; ibintu ahuza no kuba waramufashije kubaka inzu igaragara neza mu gace k’icyaro atuyemo, agura inka n’imirima itanu n’ibindi byinshi arondora.

Mu buhamya yasangije Izubarirashe.rw ‘Ku Myako’ yagaragaje inzira yanyuzemo kugira ngo ahange umurimo wo koza imodoka.

Ubusanzwe nitwa Tubane Bonaventure, ariko kubera umwuga nkora wo koza nisanze banyita ‘Ku Myako’, ndi umugabo; ubu mfite abana babiri n’umugore, imyaka 35.

Igitekerezo cyo gutangiza aka kazi ko koza imodoka cyaturutse he?

Mu mwaka wa 2004 ni bwo natangiye umwuga wo koza imodoka. Mbere ariko nabaye i Kigali imyaka 5, nacuruzaga telefone za ‘Tuvugane’ za kera, nkajya nirwa nyizunguza; nkava Kimironko nkamanuka nkajya kwa Lando, nkamanuka nkerekeza Rwandex (…) ubwo kumunsi nacuruzaga amafaranga ibihumbi 150 mfitemo inyungu y’ibihumbi 50, nataha nkabwira boss ko nungutse ibihumbi 50, akambwira ati ‘noneho ndaguhamo ibihumbi bitanu’ akayampa nkayabika; byageze aho mbona mfite ibihumbi 100 byanjye ku mufuka, ndavuga nti ‘ntashye mu cyaro’ ndavuga nti ‘aya mafaranga mfite ngiye kubakamo inzu y’ibihumbi 80’ kubera ko icyo gihe ayo amafaranga yubakaga inzu nziza cyane.

Ubwo nahise mvuga nti ‘uwashinga umushinga wo koza imodoka inaha, nkajya ngura isabune y’ijana; imodoka nkayogereza 500 nkunguka 400, hari ikibazo?’ ndabikora; inaha hari imodoka imwe y’Akarere ka Burera, ntibyatinze gitifu w’akarere na we baba bamuahaye imodoka noneho baha za moto n’abandi bakozi b’akarere, ubwo nahise mvuga ko koza moto ari amafaranga 300; icyo gihe ku munsi nakoreraga amafaranga ibihumbi bibiri, nkayinjiza ku mufuka wanjye kandi na nariye.

Nyuma imodoka zaje kwiyongera noneho imodoka imwe nkajya nyogereza amafaranga igihumbi, ubu ho imodoka nyogereza 1500, natangiye nogereza mu muferege, ngira ku rwego rwo gukorera aka kazi iwanjye nkoresha robinet…

Ni gute umwuga wawe wagiye ukazamura?

Nyuma yo kubona ko amafaranga ari kuza neza, mbere na mbere nahise mfunguza konti(Compte) ubundi ya mafaranga yose nakoreraga n’ayo ku karere banyishyuraga yose nkayabika kuri iyo konti, ndavuga nti ‘aya mafaranga ngomba kuyacunga neza’, nagiye kubona mbona ngize amafaranga Miliyoni n’igice kuri konti yanjye! Ndavuga nti ‘uwakora umushinga usobanutse ra?’ Nahise ntangira nubaka aka nagisi (Annexe) hano , ndongera nongeraho akandi ku gipande cyo haruguru, bukeye nongeraho ikindi cyumba n’uruganiriro ihita ihinduka inzu y’akataraboneka ubundi mpindura igisenge ubundi ndenga nshyiramo agasima buke buke!

Ubu iyi nzu imaze kumpagarara miliyoni eshatu n’ibihumbi 500; amafaranga nakuye mu kinamba.

Aka kazi kamaze kukugeza ku biki waratira abandi bantu?

Ubu mfite inzu idafitwe n’uwo ari we wese muri kano gace, mfite inka ebyiri, nkagira ihene eshatu n’inkoko, naguze amasambu atanu ari mu bice bitandukanye by’uyu murenge wacu; byose nabibonye kubera kuza imodoka.

Inzu Tubane yiyubakiye abikuye mu koza imodoka(Ifoto/Umurengezi R)

Ku munsi winjiza amafaranga angahe?

Ku munsi ninjiza amafaranga ibihumbi bitanu; byanga byakunda mba ngomba kuyabona. Kuri ayo mafaranga ngiraho ayo ninjiza mu isanduku ya Leta kubera ko ntanga umusoro w’igihumbi cya buri kwezi nkaba natanga ipantante y’ibihumbi 20.

Imbogamizi waba uhura nazo muri uyu mwuga wawe ni izihe?

Imbogamizi kugeza ubu mfite ni uko nkoresha amazi mabi ya hano hepfo mu gishanga kandi irihande rw’urugo rwanjye hari robine gusa ikaba yarafunzwe, nifuza ko yafungurwa nkaba ari iyo nkoresha mu rwego rwo kurusha kunoza serivisi.

Wihereyeho; inzira wanyuzemo, uko watangiye uyu mwuga n’aho ukejeje magingo aya, ubona urubyiruko rukwiye kukwigiraho iki?

Urubyiruko rukwiye kuza rukanyigiraho; rukaza nk’aha ntuye rukareba ukuntu hameze, icyo mbashishikariza by’umwihariko, ni ugukura amaboko mu mufuka bagakora umurimo uwari wo wose batagize uwo basuzugura kubera ko nta murimo w’umuyagara ubaho; umurimo uwo ari wo wose uguhesha agaciro.

Tubane alias Ku Myako aha arereka umwe mu mirima amaze kwigurira kubera umwuga wo kuza imodoka(Ifoto/Umurengezi R)

Twitter: @Umurengezis

Tanga igitekerezo