Byinshi ku ishuri rya Muzika rya Nyundo ridashobora kunjirwamo na buri wese

0
Muligande Jacques bita Might Popo, umuyobozi w'Ishuri rya Muzika rya Nyundo, aha ni ku wa 17 Werurwe 2017 ubwo imfura z'iryo shuri zasoza amasomo

Mu Murenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu ni ho hahereye Ishuri riterwa inkunga na Guverinoma y’u Rwanda ryihariye kuba ritanga ubumenyi kuri muzika mu ntumbero yo guteza imbere abanyempano hagamijwe ko zibatunga bakiteza imbere bakanazamura iterambere ry’igihugu.

Twegereye umuyobozi w’Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Muligande Jacques uzwi muri muzika nka ‘Might Popo’, maze mu kiganiro cyihariye adusobanurira byinshi byerekeye iryo shuri.

Amavu n’amavuko

Iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 2014, uko bimeze WDA (Ikigo gishinze guteza imbere imyigishirize y’imyuga) nicyo cyaritangije kugira ngo umuhanzi adasigara inyuma mu mateka, na we azane umusaruro we mu kubaka igihugu yikure mu bukene, iyi ni gahunda ya Guverinoma kugira ngo umuhanzi yiteze imbere akore nk’umunymwuga wa muzika, ryatangiwe haherewe ku busa kubera ko nta handi hantu ryari riri. Kuri ubu rifite abanyeshuri 90.

Ni ishuri rya Leta riterwa inkunga na Leta, ni inkunga inyuzwa muri WDA, ni nk’uko mubona amashuri yose ya za IPRCs, TVETs n’ayandi yose yigisha ubumenyi ngiro.

Kwinjira muri iri shuri hasabwa iki?

Hasabwa gutsinda amarushanwa atangwa hasuzumwa ko ufite impano nyampano, amarushanwa ni ikintu cy’ingenzi; ntabwo ushobora kwiga arts utabizi(…) gukora amarushanwa muri iyi gahunda ni ikintu cy’ingenzi cyane, tekereza abantu bose mu Rwanda, urubyiruko rwibaza ko rushobora gukora muzika, bose baje bakiyishyurira! Wakwisanga ufite abana 100% badashoboye kuko batekereza ko muzika ari ikintu cyoroshye; ni yo mpamvu tujonjora turanabafasha buriya kuko hari abaza bazi ko baje kwiga hip hop ahubwo tugasanga icyo bashoboye ari ugucuranga ingoma, ibyo bibaho cyane hano, bose tubafasha guhitamo icyo tubona bafitemo impano.

Abanyeshuri biga hano mubigisha ayahe masomo?

Ni ibintu bya modules, hari; Vocal techinics (Ibijyanye n’amajwi), Instrumental Fundamentals (ibikoresho byibanze byo gucarangisha), Music production (Gutunganya muzika), Entrepreneurship (Kwihangira imirimo), Music business (Ubushabitsi muri Muzika), Audio recording project(uko batunganya amajwi muri muzika) n’ibindi. Banyiga mu myaka itatu; uko bize ikintu mu mwaka wa mbere, kigenda kiyongeramo ubundi bumenyi mu mwaka ukurikiyeho, Ibyo bize byose babikoze mu kizamini cya Leta kandi bose batsinze neza cyane.

Ayo masomo atangwa na bande?

Mu barimu harimo Abanyarwanda, abo muri Kenya n’abandi baza baturutse za Canada n’ahandi henshi ku Isi dushobora kubona.

Hakorwa iki kugira ngo umunyamuziki usohotse hano atazaba umushomeri ageze ku isoko ry’umurimo?

Reka twizere ko batazaba abashomeri kubera ko hafi ya bose barakora kandi baracyabashakisha ahantu hose. Icyo rero tugerageza kubashyiramo ni ukwihangira imirimo muri muzika, industry ya muzika yacu iracyari nto cyane kubera ko hari ahantu henshi mu nsengero, utubari, abahanzi benshi bashaka abantu babacurangira ‘live’, rwose akazi karahari uko duhagaze uyu munsi.

Iri shuri ni rimwe kandi abanyempano muri muzika nkeka ko ari benshi mu Rwanda, ese mubona hadakwiye andi mashuri nk’iri?

Icyo kintu najye kirambabaza; usanga twajonjoye abanyeshuri 700 twifuzamo 30 gusa, ugasanga hatsinze ijana na, ibi rero ni ibintu mufite kumfasha namwe tugakora ubuvugizi, tukavugisha WDA tukareba niba bafungura ayandi mashami ahandi hantu nka hatatu.

Ni iki Abanyarwanda bakwiye kwitega kuri aba banyeshuri ba muzika kidasanzwe gikorwa n’abanyamuzika bari hanze aha?

Babategerezeho ko ubuhanzi bwo mu Rwanda bugiye guhinduka; gucuranga ‘live’ bigiye guhinduka, gutunganya muzika bigiye guhinduka, ibihari ntabwo ari bibi ariko bigiye guhinduka kubera ko hasohotse abantu babifitemo ubunararibonye.

Ni iki abanyeshuri ba muzika bo muri iri shuri bakoze kikagushimisha ugendeye ku byo mubigisha?

Aba banyeshuri bacurangiye umuhanzi witwa Skyler Jett wabonye Grammy Award ari kumwe na Celine Dion kuri ya ndirimbo [My Heart will go on] yo muri film ya Titanic; yaraje mu Rwanda (mu mwaka wa 2016) baramucurangira bataziranye, yabohereje indirimbo baraziga bazikorana muri Kigali Up. Urabona ni ibintu bikomeye cyane kuba umuhanzi w’Umunyarwanda acurangira umuhanzi umenyereye kuba ari imbere cyangwa inyuma y’abahanzi bakomeye cyane ku Isi barimo ba Quincy Jones, Celine Dion n’abandi.

Mu bihugu bya Afurika nka Nigeria usanga muzika yinjiriza menshi igihugu, ese mu Rwanda birashoboka?

Yego birashoboka rwose! Nka twe turiho turigisha abahanzi b’umwuga, PSF(Urugaga rw’abikorera) icyo tuyisaba ni ukuza igashora imari mu buhanzi nyarwanda, ndumva ariko iyi muzika yacu izagira uruhare mu bukungu bw’igihugu cyacu.

Murakoze!

U Rwanda rwungutse abanyamuziki b’umwuga 29

Twitter: @Umurengezis

Tanga igitekerezo