Burera: Bata abagore babo bagacikana abakobwa Uganda bakagarukana abana bafite imirire mibi

    0
    Umwana bari gupima ibiro

    Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’Akarere ka Burera ihana imbibi na Uganda, bavuga ko bamwe mu bagabo bacikana abakobwa bakajya Uganda, bakazagarukana abana bafite imirire mibi.

    Burera ni kamwe mu turere tugize intara y’Amajyaruguru kakaba gahana imbibi n’igihugu cya Uganda ku buryo hamwe na hamwe nta n’urubibi rubitandukanya.

    Abaturage bavuga ko hari abagabo basiga ingo zabo bagatorokana n’abakobwa bakajya Uganda, bagerayo ubuzima bukabacanga bakagarukana abana bafite imirire mibi.

    Uwiragiye Espérance utuye mu Murenge wa Butaro avuga ko ikibazo gihari ari uko hari igihe abagabo bananiranwa n’abagore babo hanyuma bakagenda. Ngo abenshi bahita bambuka muri Uganda hakaba abashaka abandi bagore bakazagarukana abana bafite imirire mibi.

    Yagize ati “Urebye ubuharike bwaragabanutse na bwaki inaha yaragabanutse, ariko haracyagaragara abajya i Bugande bakagaruka ubuzima bwarabacanze abana batameze neza.”

    Mwitaneza Jean De Dieu wo mu Murenge wa Kinyababa na we ashimangira ko mu murenge atuyemo abantu bava iwabo bakimuka bajya Uganda, bagerayo abana babo bakagaruka ubuzima bwabo
    budahagaze neza.

    Ngo iyo bageze mu Rwanda bahita bahabwa inkingo bakabasuzumisha, ugasanga abenshi bafite imirire mibi, bagahita bashyirwa muri gahunda zo kubafasha nko guhabwa amata n’ibindi.

    “Abantu turi mu tugari n’imidugudu byegereye Uganda usanga bwaki ihari kurusha ahandi.”

    Ngo n’iyo bari Uganda abantu baza kubatangira ubwisungane mu kwivuza kuko ni ho ubuvuzi bworoshye kandi bwateye imbere kurusha Uganda.

    Usanga benshi baza kwa ba nyirakuru, kwa ba se wabo n’ahandi mu miryango. Abenshi iyo bagiye kugenda basiga bagurishije udusambu. Iyo bagezeyo rero bagura ahandi ubuzima bwabacanga bakagaruka, bakaza banarwaye.

    Ndayambaje Léonard, Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Butaro ashimangira ko ubuharike buri mu bituma abana bagira imirire mibi muri uyu murenge.

    Ndayambaje avuga ubuhariko butemewe ngo ariko abantu kubukora biroroshye kubera ko nta rubibi ruri hagati y’aka karere n’igihugu cya Uganda. Ngo abenshi bagarukana abana bafite imirire mibi.

    Umwana bari gupima niba afite imirire mibi (Ifoto/M.A Dushimimana)

    Ndayambaje yagize ati “Tugerageza kuganiriza abaturage tukabereka ko ubuharike ntacyo bumaze tukanabumvisha ko bashobora gushakira ubuzima mu Rwanda aho gahunda z’ubuvuzi zabateganyirijwe zishobora kubageraho.”

    Kuri ubu muri uyu murenge ngo hakurikiranwa abana 6 bafite imirire mibi mu gihe muri 2012 bari 24 nk’uko Ndayambaje abivuga.

    Nk’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ibigaragaza, mu Rwanda abana bagwingiye bavuye kuri 51% muri 2005 ugera kuri 38% muri 2014/2015, mu gihe uw’abafite ibiro bike ugereranyije n’imyaka yabo wavuye kuri 18% muri 2005 ugera ku 9% muri 2014/2015

    MINISANTE iri mu cyumweru ngarukamwaka cy’ubukangurambaga ku buzima, aho abaturage bigishwa gahunda zitandukanye zo guteza imbere ubuzima, harimo ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kwipimisha indwara zitandura, indyo yuzuye n’ibindi.

    Tanga igitekerezo