Buravan ashobora kutitabira irushanwa rya Primus, menya impamvu

0
Umuhanzi Yvan Buravan

Yvan Buravan, umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo nka ‘Just a dance ’, ‘Malaika’ , ‘Bindimo’ n’izindi hari amakuru avuga ko adashobora kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro yaryo ya 7.

Amakuru aturuka ku nshuti ye magara avuga ko kubera ukuntu ari kuzamuka neza muri muzika, ubuyobozi bwa “New level” abarizwamo bwakoze inama bukemeza ko atakwitabira iri rushanwa kubera ko hari ibyo bifuza kubanza kumukorera kugira ngo agere ku rwego yahatana n’andi mazina akomeye mu Rwanda.

Yabwiye Izubarirashe.rw ko bakoze inama bakemeza ko Yvan Buravan atakwitabira iri rushanwa ku nshuro ya 7 ahubwo ko byaba byiza aryitabiriye umwaka utaha bitewe n’uko akiri umwana mu ruhando rwa muzika mu Rwanda.

Yvan Buravan ni umwe mu basore bazi kuririmba

Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, cyavuganye n’ubuyobozi bwa New Level bwemeza aya makuru.

Icyatumye batifuza ko uyu muhanzi atajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro ya karindwi (PGGSS7) ni uko agifite indirimbo nke ugereranyije n’abandi bafite amazina akomeye, ati“ntabwo twakemera ko ajya mu irushanwa kandi tubona ataruzuza ibyangombwa, gusa ni bamuha ayo mahirwe tuyizira turebe ibyo twakora nka New Level gusa twumva atari sawa.”

Ubu buyobozi bushinzwe kwita ku nyungu za Buravan bukomeza bugira buti “Yvan Buravan amaze umwaka umwe muri muzika kandi azaba ahangana n’amazina akomeye ni yo mpamvu twafashe uyu mwanzuro w’uko yategereza umwaka utaha.”

Yvan aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘This Is Love’.

Kanda hano urebe amashusho ya “This Is Love”

Nubwo ubuyobozi bwa New Level butifuza ko yakwitabira Primus Guma Superstar ku nshuro ya 7, ariko ari mu bahanzi bahabwaga amahirwe yo kuba umwe mu 10 bahazahatanira iri rushanwa.

Amwe mu mateka ya Buravan

Burabyo ubu atuye i Gikondo hafi y’ishuri yigaho rya Kaminuza y’u Rwanda muri CBE i Mburabuturo mu cyahoze ari SFB.

Ni mwene Burabyo Michael na Uwikunda Elizabeth. Ni bucura mu bana batandatu.

Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ahitwa ‘Le Petit Prince’, ayisumbuye ayigira muri ‘Amis des Enfants’ na ‘La Colombiere’.

Yiga muri Kaminuza y’u Rwanda CBE, mu bijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga (Business Information and Technology.

Yatangiye kuririmba muri 2009, aho yitabiriye amarushanwa ya Rwandatel, aba uwa kabiri ahabwa amafaranga miliyoni n’igice.

Muri 2012, Buravan yitabiriye amarushanwa ya Talentum, aza mu ba mbere bahembwe ko ari abahanga.

Tanga igitekerezo