Bugesera igiye kubakirwa stade yakira abantu ibihumbi 15, ikipe ibe ikinira ku Kicukiro

    0
    Umukino wa shampiyona wabereye mu Bugesera ku kibuga cyuzuye amazi, ni umwe mu ya nyuma ihakiniwe (Ifoto/Kayishema T.)

    Akarere ka Bugesera kagiye gutangiza imirimo yo kubaka stade izajya yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 10 na 15, ikipe yabo ibe yakirira imikino ya shampiyona ku Kicukiro.

    Gahigi Jean Jean Claude, umuyobozi wa Bugesera FC avuga ko binyuze mu karere bamaze kumvikana na rwiyemezamirimo uzubaka iyi stade izajya yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 10 na 15.

    Yagize ati “ Bumwe mu buryo burambye bwo gutegura ikipe birimo imishinga yayifasha kwinjiza amafaranga ni ukubaka ikibuga na stade.”

    Amakuru dufite ni uko iyi stade izubakwa na rwiyemezamirimo w’Umutaliyani ibyangombwa byose byamaze kuboneka hasigaye ko byemezwa na Rwanda Public Procurement Authority.

    Niba iyi stade itangiye kubakwa muri Werurwe, Bugesera FC yaherukaga kuhakinira na AS Kigali ku kibuga cyari cyangijwe n’imvura izajya yakirira imikino ya shampiyona kuri stade ya Kicukiro.

    Gahigi yagize ati “ Ibintu byose twarabiteguye, imirimo yo kubaka stade nitangira tuzimukira ku Kicukiro. Amasezerano yahawe rwiyemezamirimo ni uko stade yaba yarangiye tukayikiniraho mu mwaka utaha.”

    Ubuyobozi bwa Bugesera FC buvuga ko kwimukira ku Kicukiro bitazasubiza inyuma umusaruro iyi kipe yatangaga iri imbere y’abafana bayo, aho mu mikino icyenda ya shampiyona yahakiniye yatsinzwe na AS Kigali gusa igitego 1-0 cya Papy Chimannga.

    Stade ya Bugesera ni imwe muri stade eshatu Perezida Paul Kagame yemereye abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba n’izindi ebyiri zizubakwa iya Nyagatare izajya yakira abantu ibihumbi birindwi mu gihe iya Ngoma izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi bitandatu.

    Tanga igitekerezo