Birahira imbuga z’abagore zabakuye ku ngoyi y’ihohoterwa bakorerwaga n’abagabo babo

    0
    Bamwe mu bagize urubuga rw’abagore rwa Munyiginya (Ifoto/M.A Dushimimana)

    Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya bavuga ko urubuga rw’abagore rwabafashije gukira ihohoterwa ryo mu ngo bongera kugira agaciro

    Imbuga z’abagore ni gahunda yatangijwe n’umuryango Rwanda Women’s Network muri Werurwe 2016 akaba ari ahantu abagore bahurira bakaganira ku bibazo bafite cyane cyane ibijyanye n’ihohoterwa ryo mu ngo, n’ubushobozi bafite bwo kwiteza imbere

    Murebwayire Olive w’imyaka 45 akaba n’umubyeyi w’abana 2 avuga ko yageze mu rubuga rw’abagore atabanye n’umugabo neza, ariko ubu byose byagiye mu buryo.

    Murebwayire yagize ati “Nageze ku rubuga ntabanye n’umugabo neza, ancunaguza ngo nta mutungo mfite, ibijyanye n’umutungo ntarebaho, twakweza ibishyimbo sinshobore kuba nagurishaho ngo ngure umwenda, we akagurisha amafaranga akayanywera, tukaba muri ubwo buzima umwaka ugashira undi ugataha.”

    Amaze kubona bimunaniye yahisemo kugana urubuga rw’abagore abatekerereza imibereho ye, bamwigisha uko agomba kwitwara mu rugo n’uko agomba kuganiriza umugabo we akamwereka ko bagomba gufatira hamwe ibyemezo birebana n’umutungo wabo.

    Murebwayire Olive ari kumwe n’umwe mu bafashijwe gukemura ibibazo byo mu ngo (Ifoto/M.A Dushimimana)

    Murebwayire ati “Ubu hari icyo byatanze rwose. Dusigaye dushyira hamwe tukumvikana. Hari aho badukuye n’aho tugeze. Ubu ntiyapfa kugurisha ikintu tutabyumvikanyeho nanjye nagize agaciro. Abandi bagore nababwira kugana urubuga kuko ruratwubaka rukanadufasha.”

    Nyiramajyambere Josepha we avuga ko atarajya mu rubuga rw’abagore yitinyaga, akumva buri kintu cyose gikeneye amafaranga n’iyo yaba umunyu byarebaga umugabo.

    Yagize ati “Kubera ya myumvire yo mu muco, numvaga ko nta ruhare ngomba kugira mu rugo. Umunyu washize mu rugo, numvaga ari umugabo ugomba kuwugura n’iyo nari kuba mfite amafaranga numvaga amafaranga y’umugore ntacyo amara.”

    Ngo mu rubuga yigishijwe gutinyuka akumva ko nk’umugore afite ubushobozi bwo gukemura ikibazo mu rugo akaba aba mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ndetse ngo aranaguza agateza urugo rwe imbere.

    Nyiramahirwe Chantal ukora mu rubuga rw’abagore rwa Munyiginya avuga ko bakira abantu bahuye n’ihohoterwa ryo mu ngo harimo iryakorewe ku mubiri, iryo ku gitsina ndetse n’iryo ku mutungo.

    Nyiramahirwe yagize ati “Hari abahura n’ihohoterwa ryo ku gitsina bagatinya kubivuga, ariko badusanga aho turi bakabitubwira. Tubafasha mu buryo butandukanye, hari abo tuganiriza nk’ufite ihohoterwa ryo ku mutima, turamuganiriza tukamwumva tukabasha kumurema umutima. Hari n’uza yakubiswe tukamuyobora kwa muganga cyangwa se kuri polisi bitewe n’uko bimeze.”

    Ngo iyo umugore wahohotewe avuye ku mu rubuga, asurwa mu rugo maze bakaganira n’umugabo bakamwereka uburyo ahohotera umugore we, bakanamwereka icyakorwa ngo bicike hanyuma urugo rumere neza

    Yemeza mu mwaka iyi gahunda imaze ishyizweho hari ikimaze guhinduka kinini, kuko abayijemo bose babashije kwigirira icyizere bigobotora ihohoterwa ryari ryarashinze imizi mu ngo zabo.

    Kuva urubuga rw’abagore rwa Munyiginya rwatangira, abazanye ibibazo by’ihohoterwa ryo mu ngo bigakwemurwa barenga 280, mu gihe abaganirijwe barenga 2000.

    Mary Barikungeri Umuyobozi wa Rwanda Women’s Network avuga ko imbuga z’abagore zashyizweho kugira ngo abagore berekwe ubushobozi bafite, ariko cyane cyane ihohoterwa abagore guhura na ryo barirwanye.

    Mary Barikungeri Umuyobozi wa Rwanda Women’s Network ari kwigisha abaturage ibijyanye n’uburenganzira bw’abagore (Ifoto/M.A Dushimimana)

    Barikungeri yagize ati “Twabikoze kuko muri kamere y’Umunyarwandakazi adapfa kwiyakira, adapfa kuvuga ibyo abonye, iteka ahora agendera ku byo umugabo we avuze. Twamaze kumenya ko benshi babana n’agahinda kavamo uburwayi, kwiheba no kugira urugo rubi

    Twashyizeho imbuga z’abagore ngo bisanzure abarira barire, ariko nibarangiza basubize amaso inyuma bibaze bati uyu muryango wacu tuwubake gute…twagiye tubona byinshi cyane, ariko na none turibaza tuti ko urugo ari urw’umugabo n’umugore n’abana, tuti mwubake imitima yanyu, mwubake ububasha mufite hanyuma musubire inyuma mwubake ingo zanyu.”

    Ngo ubu abagore batangiye kumva ububasha bwabo, bagasubira mu ngo bagasobanurira abagabo babo, ndetse ngo benshi barahindutse.

    Kuri ubu kandi imbuga z’abagore zakinguriye amarembo n’abagabo, mu rwego rwo kubafasha gukoresha ububasha bafite neza, hakaba hari na gahunda yo gushyira imbaraga mu migoroba y’ababyeyi.

    Imbuga 14 ni zo zimaze gutangizwa mu turere uyu muryango ukoreramo ari two Gatsibo, Burera, Musanze, kayonza, Rubavu, Nyabihu, ndetse bakaba bateganya no kwagura zikagera mu gihugu hose.

    Mu Rwanda amategeko aha uburenganzira bungana umugabo n’umugore yaba ku mutungo, ubuyobozi bw’urugo, kwiga n’ibindi byinshi

    Tanga igitekerezo