Bayigamba Robert yabaye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abize muri Kaminuza y’u Rwanda

0
Bamwe mu bagize komite izayobora ishyirahamwe ry'abize muri UR bari kumwe n'abayobozi ba kaminuza (Ifoto Ndayishimye JC)

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2017, uwahoze uyobora Ishyirahamwe rya Komite Olempike mu Rwanda, Bayigamba Robert yabaye umuyobozi w’ishyirahamwe rihuza abize muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni umuhango wateguwe na Kaminuza y’u Rwanda mu rwego rwo gukangurira abayizemo kugira uruhare mu iterambere ryayo bayifasha mu bikorwa bitandukanye birimo no gufasha abanyeshuri bayigamo gutera intambwe ijya imbere.

Iri rishyirahamwe ryashinzwe, rizahuriza hamwe abantu bose bize mu yahoze ari NUR, KIST, KHI, KIE ndetse n’andi mashuri makuru, muri 2013 yaje gushyirwa hamwe bikagirwa Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Abari bitabiriye uwo muhango bakaba bagiriye icyizere Bayigamba ngo bitewe n’uko ari inararibonye yakoze imirimo itandukanye kandi ngo bakaba bamwizeyemo kuzabafasha guhuza abantu bose bize muri iyo kaminuza.

Bayigamba yabwiye Izubarirashe.rw ko we na komite yashyizweho bazakora ibishoboka ngo bahuze abantu bose bize muri kaminuza mu rwego rwo gukorera hamwe.

Yagize ati “Imaze imyaka mikeya ibaye kaminuza imwe, ihuje za kaminuza zari zitandukanye za Leta. Harimo inshingano ikomeye yo kugira ngo ihuze abantu batiyumvaga muri Kaminuza y’u Rwanda, umwe akaba yarabaye muri KIST, undi akaba yarabaye i Busogo akumva ari ho yibona kurusha uko yakwibona mu mbumbe., ubwo tugomba kuzatekereza icyo twakora kugira ngo duhuze abo bantu bose.”

Akomeza avuga ko abarangije muri kaminuza benshi bafite ubumenyi butandukanye aho ngo bazajya bagaruka bafasha abanyeshuri bari ku ntebe y’ishuri.

Yagize ati “Harimo bamwe mu barangije bakagira imirimo ituma banagaruka bagatanga ubumenyi, bagatanga ubunararibonye bagize ku buryo umunyeshuri yamureberaho. Ni inshigano zikomeye kuba kaminuza yabitekereje guhuza abantu bahize izo nshingano natwe ni izo kugira ngo tuzifatanye mu gukomeza kubaka iyi kaminuza.

Bayigamba avuga ko bagiye kwiga uburyo iri shyirahamwe ryafasha kaminuza ndetse n’abarihuriyemo rikagira akamaro ribamarira mu nzego zitandukanye.

Yasabye abize muri Kaminuza y’u Rwanda bose ko bakwiye kumva ko ishyirahamwe ryagiyeho ribahuza bose ntawe rirobanuye.

Uretse Bayigamba, abandi batowe ni Iribagiza Rose watorewe umwanya wa Visi Perezida ndetse na Kamanzi Jacky wagizwe umunyamabaga Mukuru, ndetse n’abandi.

Umuyobozi wungirije wa UR ushinzwe iterambere ryayo, Dr Muligande Charles, avuga ko nk’ahandi hose ku isi, ababa bariza muri za kaminuza bazifasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ndetse no kongerera ubumenyi abahiga.

Ku ruhande rwa UR, Dr Muligande yavuze ko iryo shyirahamwe ryashyizweho rizabafasha kugera kuri byinshi, byaba mu bushobozi, ndetse no kuyimenyekanisha hirya nio hino ku isi.

Yagize ati “Umuntu wize muri kaminuza y’u Rwanda akazamuka akagera aho aba umudepite, ubundi akaba umuyibozi ahantu, abandi bakaba abayobozi bakuru b’ibigo, ni abantu ubundi baba bakwiye kuba banejejwe no kuba barize muri kaminuza, bavuga bati ‘ibi byose nabigezeho kubera iyo kaminuza.’ Uko kumva bafite ishema ryo kuba bararangije muri kaminuza, twumva ko iryo shema barigira ntibariherane mu mutima, bakaribwira abo bakoresha , abo bakorana n’abana baton a bo bakazakura bumva ko ari ho bahitamo kwiga…

Abajijwe mu gushyiraho iri shyirahamwe hari icyuho cyari gihari, Dr Muligande yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo uruhare rwabo rubura, bamwe mu barimu dufite ni barabangije muri Kaminuza y’u Rwanda n’izo zose zahurijwe muri Kaminuza y’u Rwanda ariko iyo ubirebye ntabwo twari twarigeze twishyira hamwe, ngo dushyireho uburyo abantu barangije batangiramo umusanzu wabo mu kuganiriza abanyeshuri dufite ubu ngubu, kubagira inama, uburyo umuntu yitegura akazava muri kaminuza mu by’ukuri yiteguye gukora.”

Uyu muyobizi avuga ko ahandi ku isi abizi za kaminuza bazifasha mu bikoresho bikomeye birimo n’inyubako bigatuma zitera imbere. Gusa avuga ko n’ubwo iryo shyirahamwe ritatangira rikora nk’ibyo hari ibindi bibazo bihangayikishije ryakora.

Yagize ati “Iyo urebye no mu bindi bihugu hanze abantu barangije muri kamunuza niabantu bagira akamaro cyane uyo ugiye kuri za kaminuza nyinshi muri Amerika, Iburayi usanga bakubwira bati nini iyi nzu nini y’amagorofa makumyabiri yubatswe n’abantu bize hano, iri somero twarihawe n’umuntu warangije aha ngaha.

Natwe n’ubwo hatari benshi bakize cyane, hari abagenda bakira bashobora na bo bagira impano baha kaminuza ariko mbere y’uko batanga n’impano nini cyane nk’inyubako, bashobora kujya batanga ku musanzu muto takoresha kugira ngo dufashe abana bamwe b’abakene, Hari nk’abana n’iyo bahawe na buruse na Leta badashobora kwiyandikisha kuko babuze bya bihumbi 50 iyo bagitangira cyangwa 35 iyo bageze mu wa kabiri, uwa gatatu no mu wa kane. Aba bantu barangije dushobora gushyiraho ikigega bashyiramo imisanzu noneho icyo kigega kikajya gifasha abana nk’abo b’abakene bagashobora kwiyandikisha…”

Ubuyobozi wa UR buvuga ko bufite mu murongo uhamye wo gufasha iri shyirahamwe kuko hamaze kujyaho abakozi bahoraho muri buri koleji bagamije kuzajya bahuza ibikorwa bya kaminuza n’iby’iryo shyirahamwe.

Tanga igitekerezo