Batinye kuboneza urubyaro none bari mu buzima buteye agahinda

    0
    Mukamana Venantie ari kumwe na bamwe mu bana be (Ifoto/M.A Dushimimana)

    Mukamana Venantie w’imyaka 40 n’umugabo we Bikorimana w’imyaka 35 bafite abana 6, baba mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro ya metero 4 kuri 6.

    Aba babyeyi batuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batigeze bumva akamaro ko kuboneza urubyaro banatinya uburyo bwa kizungu kugeza ubwo babyaye abana batandatu kandi batifashije, aho babarirwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

    Mu nzu yabo, icyumba kiraramo ababyeyi, ihene ndetse hakabamo n’ikiraro gitoya cy’urukwavu. Icyumba cy’uruganiriro ni na cyo kiraramo abana, hakabikwamo ibikoresho byo mu rugo,umusaruro w’ubuhinzi bwabo, ni na ho bahugutira ibibabi by’itabi bahinga.

    Bikorimana ari gutunganya umusaruro w’ibigori mu ruganiriro aho abana barara hanabikwa ibibabi by’itabi biba byasaruwe (Ifoto/M.A Dushimimana)

    Abana baba bambaye imyenda isa nabi, umuto afite imyaka ine. Mukamana ahamya ko atazongera kubyara n’ubwo nta buryo buhamye bwo kuboneza urubyaro avuga akoresha.

    “Njyewe n’umugabo twemeranijwe ko tutazongera kubyara undi. Nta buryo bwo kuboneza urubyaro ndi gukoresha, ariko twarabyiyemeje.”

    Iyo umubajije impamvu nta buryo bwo kuboneza urubyaro akoresha, Mukamana avuga ko yumvise ko ari bubi n’ubwo we atigeze abugerageza na rimwe ngo bumunanire.

    Mu cyumba cy’ababyeyi hazirikwa ihene hakanabamo ikiraro cy’urukwavu (Ifoto/M.A Dushimimana)

    Uyu mugore avuga ko mu bana batandatu bose nta n’umwe yigeze apanga gutwita, ngo yisangaga buri gihe inda ari nkuru. Ngo yumvaga ko agomba kubyara, igihe cyagera byo ubwabyo bikihagarika.

    Kuri ubu uyu muryango w’abantu umunani ntugira ubwisungane mu kwivuza, inzu babamo ntoya bayubakiwe na Leta nyuma yo kuvanwa muri nyakatsi.

    Mu bijyanye no gutera akabariro, Mukamana yagize ati “reka reka ntidutinyuka (aseka) turabyihorera twabaye tubiparitse abana babaye bakuru”.

    Bikorimana ashimangira ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kizungu atari bwiza, cyane cyane ubw’abagabo.

    “Numva ngo kariya gakingirizo karatinda kakagira ingaruka kubera ariya mavuta yako. Na ho kwifungisha burundu byo sinabikora kuko umugore wanjye ankeneye ntabasha kugira icyo mumarira.”

    Uburiri bw’ababyeyi (Ifoto/M.A Dushimimana)

    Uyu mugabo ashimangira ko bahisemo gukoresha uburyo bwo kwifata, baramuka bacitswe umwana bakamwakira ngo kuko ntawanga umugisha.

    Abaganga bavuga ko gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro ishobora kugira ingaruka ku bayikoresha, ngo ariko iyo bahinduriwe bagakoresha uburyo bujyanye n’imiterere y’umubiri wabo ibyo birashira.

    Uko kuboneza urubyaro bihagaze mu Rwanda…

    Ikoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro mu Rwanda

    Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda bwagaragaje ko umubare w’abagore bashatse bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro wagabanyije umuvuduko mu myaka 5 ishize, mu gihe wari wavuye kuri 17% muri 2005 ukagera kuri 52% muri 2010.

    Ngo imwe mu ntego ya gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima ya HSSP III 2012-18 yari uko uyu mubare wagera kuri 62% muri 2015, nyamara ubushakashatsi ku miturire n’ubuzima bwakozwe muri 2014/2015 bwagaragaje ko hazamutseho gusa 1%.

    Ibi ni na ko biri mu gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro  bwa kizungu ubwo ari bwo bwose, byari byarazamutse kuva ku 10% muri 2005 bigera kuri 45% muri 2010, mu gihe mu bushakashatsi bwo muri 2014/2015 uyu mubare wari 48% ni ukuvuga ko hazamutseho gusa 3%.

    Tanga igitekerezo