Batatu binjiye muri PGGSS bwa mbere biteguye gukora batikoresheje

0
Davis D, Queen Cha na Social Mula bafite intego yo gukora cyane

Abahanzi 3 bagiye kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars bwa mbere bavuze uko bakiriye iyo nkuru n’icyo bahishiye abakunzi babo.

Davis D, umuhanzi ukiri muto ndetse uhamagawe bwa mbere kuko abandi bagiye bahamagarwa ariko ntibahirwe n’amajonjora yabanzaga, maze abanza kutubwira uko yabyakiriye.

Davis D ati “Navuga ko nabyakiranye ibyinshimo n’amaboko yombi kuba nanjye nakwinjira mu 10 bahatanira  Guma Guma ku nshuro yayo ya karindwi, ni ikintu cyanshimishije cyane nk’uko nanjye nari ndi gukora koko nkeneye ko nagera kuri iriya ntera, byabaye byiza ko nayigezeho, ubu rero igisigaye ni uko nabasha gukora icyo Abanyarwanda bakeneye kumbonaho muri iri rushanwa.”

Yakomeje agira ati “icyo ngomba gukora ni ugushyira ingufu zanjye nyinshi muri performance (imyitwarire yo ku rubyiniro). Nkeneye ko iba nziza kurushaho cyane cyane bigendanye n’indirimbo mfite, mfite indirimbo abanyarwanda bakunze”.

Social Mula, wigeze kuviramo mu majonjora nawe yishimiye kugera kuri iyi ntera, ati “Nabyakiriye neza cyane kuko ntawe bitashimisha asanze ibyo yakoze hari ababishima kandi babifitemo ibihembo narishimye cyane rwose kuko numvaga nifuza kugera ikirenge mu cya bakuru banjye”.

Ku byerekeranye n’uko yiteguye iri rushanwa yavuze ko afite intwaro yitwaje zirimo umuziki ukunzwe ndetse n’imbaraga nyinshi mu kuririmba muzika y’umwimerere ndetse anavuga ko kuba agiyemo ubwa mbere nta bwoba bimuteye kuko afite ubunararibonye buhagije bushobora no kumuhesha gutwara igikombe.

Queen Cha wagiyemo asimbuye Charly na Nina basezeye mu irushanwa na we yatubwiye ko yishimiye cyane inkuru imubwira ko agiye ku rutonde rw’icumi bazitabira irushanwa, aho yagize ati “Byaranshimishije neza cyane. Sinavuga ko byari ibintu bidasanzwe cyane kuko n’ubundi nari mfite indi mishinga ya muzika nari mpugiyemo, sinavuga rero ko hari icyo byari byantwaye cyane. Bakimpamagara byabaye ibyishimo bikomeye kuri njye no ku bantu bakurikirana umuziki wanjye muri rusange.”

Uyu mwari ariko ngo nta kidasanzwe ajyanye mu irushanwa uretse we n’umuziki we gusa. Yagize ati “Sinavuga ngo njyanyeyo iki n’iki, ahubwo ngiyeyo njyewe ubwanjye, ngiye kuba nabasha kugirana ibihe byiza n’abafana banjye muri rusange. Nta bintu bidasanzwe nzakora ninjye n’umuziki wanjye gusa tuzigaragariza abafana nkoreshe imbaraga mu gutegura stage (urubyiniro) yanjye n’ibindi nk’ibyo.”

Ku ya 8 Werurwe 2017, nibwo aba bahanzi barimo Dream Boys, Active, Social Mula, Christopher, Bull Dogg, Danny Nanone, Mico The Best, Davis D, Oda Paccy, Charly na Nina maze ku ya 15 Werurwe, 2017 basinya amasezerano y’imikoranire hagati yabo n’abategura Guma Guma aho Queen Cha yahamagawe ndetse asinya nk’uwasimbuye Charly na Nina.

Tanga igitekerezo