Baskeball: Ibihugu 9 bizitabira imikino y’Akarere ka gatanu

0
Mutokambali Moise umutoza w’ikipe y'Igihugu ya Basketball (Ifoto/Sikubwabo D)

Ibihugu 9 harimo n’u Rwanda nibyo bizitabira imikino y’Akarere ka gatanu (Zone V) mu mukino w’intoki wa Basketball.

Iyo mikino y’Akarere ka gatanu izabera mu Misiri kuva tariki 12 kugera 18 Werurwe 2017.

Ibihugu 9 bizitabira iyo mikino ni: u Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda, Somalia, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Tanzania na Misiri izakira ayo marushanwa.

Amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone V) niyo ahita abona itike y’amarushanwa Nyafurika azatangira tariki ya 17 kugera 31 Kanama 2017 muri Congo Brazzaville.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu bahamagawe mu mwiherero wo kwitegura iyo mikino y’Akarere ka gatanu aho bacumbitse i Nyamata muri hoteli ya “Golden Tulip” mu rwego rwo kwitegura iyo mikino.

Abakinnyi cumi na batanu batangiye umwiherero basanzwe bakina muri shampiyona y’u Rwanda ya Basketball ni: Mugabe Aristide ukinira Patriots BBC, Kubwimana Ali wa REG BBC, Sagamba Sedar wa Patriots BBC, Ishimwe Parfait wa APR BBC, Nkurunziza Walter wa Patriots BBC, Ndizeye Dieudoné wa IPRC-Kigali BBC, Hagumitwari Steven wa IPRC-Kigali BBC, Ruzigande Ally wa APR BBC, Niyonkuru Pascal wa Espoir BBC, Munyaneza Eric wa APR BBC, Ndoli Jean Paul wa IPRC-Kigali BBC, Shyaka Olivier wa Espoir BBC, Kaje Elie wa Patriots BBC, Kami Kabange wa REG BBC ndetse na Niyonsaba Bienvenu wa IPRC-South BBC.

Umukinnyi w’Umunyarwanda wabigize umwuga ari we Bladley Cameron, ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kugera mu mwiherero (local) w’ikipe y’igihugu kugira ngo yifatanye n’abandi mu myitozo.

Tanga igitekerezo