Barcelona 6-1 PSG (agg 6-5): Ibyo Barca yakoze ntibisanzwe – AMAFOTO

    0
    Sergi Roberto ni watsinze igitego cyatumye Barca yandika amateka ku Isi mu minota y'inyongera (Ifoto/DailyMail)

    Mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi, ikipe ya FC Barcelona yanditse amateka mu mupira w’amaguru aho yabashije kwishyura ibitego 4 yari yatsinzwe na Paris Saint Germain inarenzaho.

    Uyu mukino utari woroshye wabereye ku kibuga cya Barcelona warangiye ikipe iri iwayo itsinze ibitego 6 kuri 1 cya PSG, bityo mu mikino yombi biba ibitego 6 kuri 5, Messi, Neymar, Suarez na bagenzi be babyina instinzi.

    Real Madrid ni yo yaherukaga gukora amateka nk’aya mu 1975 ubwo mu mukino ubanza yari yatsinzwe na Derby yo Bwongereza ibitego 4 kuri 1, maze mu mukino wo kwishyura Real Madrid itsinda 5-1 bityo biba 6-5 mu mikino yombi.

    Dore uko ibitego byagiyemo n’ababitsinze.

    Uko ibitego byagiyemo n’ababitsinze ndetse n’ababonye amakarita muri uyu mukino

    REBA AMAFOTO Y’IBIHE BY’INGENZI BYARANZE UMUKINO

    Tanga igitekerezo