Barasabwa kujya basukura imibiri y’abazize Jenoside bakuramo amasomo

    Buri gice cy’umubiri nafataga narebaga nkareba uko kireshya ngahita ncyambika umubiri nkareba uwo mwana ukuntu yareshyaga, nkareba umwana wanjye ungana gutyo nkumva agahinda karanyishe - Mazimpaka Olivier, umuyobozi wa GAERG.

    0
    Umwe mu rubyiruko afite ibikoresho nyuma yo gusukura imibiri

    Abasore n’inkumi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize umuryango AERG ndetse na bakuru babo bagize GAERG barasabwa kujya bakura isomo mu gikorwa cyo gusukura imibiri y’abishwe muri Jenoside.

    Ibi babisabwe ubwo iyi miryango yifatanyaga na bamwe mu bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cyo gusukura imibiri ishyinguye muri uru rwibutso.

    Mazimpaka Olivier umuyobozi w’umuryango GAERG yavuze ko igikorwa nk’iki kidakwiye kujya gifatwa nko gusukura imibiri gusa ngo nibarangiza bigendere, ahubwo ko bakwiye kujya bakuramo isomo rikomeye mu buzima bwabo rikomeza kubafasha guharanira imbere heza.

    Yagize ati “Mbwire abatoya kuri twebwe, biriya bintu twari turimo ni umuhango ku bigaragara ariko kandi twari mu ishuri rikomeye ry’igihe gito ariko ryigishije amateka y’igihe kinini cyane. Nize mu ishuri naryigishamo nkunda gusoma, ariko iminota hafi 45 nasukuye nta bitabo nzigera nsoma mu buzima bwanjye bingana nk’ibyo nasomye, buri gice cy’umubiri nafataga narebaga nkareba uko kireshya ngahita ncyambika umubiri nkareba uwo mwana ukuntu yareshyaga, nkareba umwana wanjye ungana gutyo nkumva agahinda karanyishe. Nareba ikirekire nareba ukuntu umuntu yakabaye areshya, nabonyemo abana benshi cyane ndeba uko bari kuba bangana uyu munsi… nta yandi mateka niba iki gikorwa tukibona nk’igikorwa cy’isuku gusa twaba twapfuye ubusa.”

    Mazimpaka asanga iki gikorwa ari igikorwa cy’amateka, ndetse ari n’ishuri buri wese agomba kwigiraho, kandi kikamufasha kwisukura ku giti cye.

    Yongeye ho kandi ko aba bakiri bato bagomba kwirinda ihakana n’ipfobya rya Jenoside ndetse bakanahangana n’abayihakana bitwaje ikibazo runaka baba bagiranye n’abandi cyangwa hari ibyo batumvikanye ho n’ubuyobozi.

    Ati “Iyo umuntu ashobora kurenga ku bintu nka biriya kubera ko hari icyo apfuye n’umuntu akavuga ngo Jenoside ntiyabayeho, kubera ko hari icyo atumvikanyeho n’ubuyobozi ati ‘n’ubundi barabeshya’, biriya si ibintu byo kurebera mu maso y’ubwumvikane hagati y’abantu cyangwa se icyo abantu bapfa. Reka mbwire abana bacu, barumuna bacu na bakuru bacu, Jenoside yarabaye nta mpamvu n’imwe ku nyungu izo ari zo zose mukwiriye kuzateshuka ngo namwe muvuge andi magambo arenze ku byo twize uyu munsi. Ni twebwe majwi yo kwandika ibyo twabonye, ntabwo dusubiza abantu mu rwego rwa politiki tubaha ubuhamya bwacu, m ugende
    mwese mufate udupapuro mwandike amateka yanyu.”

    Ndashimye Emmanuel, umwe mu barokokeye aha i Nyamata yagarutse ku mateka y’icibwa ry’abatutsi bo mu bice bitandukanye by’igihugu baciriwe mu Bugesera bwari bugizwe n’ishyamba igice kinini nyamara bakahatema bagahanga ubuzima ariko bakaza kwicwa mu myaka
    itandukanye kugeza mu 1994.

    Yavuze ko ubwo bajugunywaga aha mu Bugesera baharaniye ko imbere habo haba heza ndetse baza kugera ubwo ababamenesheje aho bari batuye mu bice bya Gikongoro, Butare n’ahandi baza kubashakaho imibereho kuko bari bariyubatse bigaragara n’ubwo Leta itari iboroheye, dore ko ngo mu mashuri bari bemerewe mo 10% gusa.

    Uyu avuga ko imibiri y’abaguye I Nyamata ibarwa asanga ari mike kuko ngo hari benshi bagiye bagwa ahantu hatazwi nko mu bishanga n’urufunzo.

    “Hariya baratubwira bati hari ibihumbi 45, ni bikeya abandi ntabwo tuzi aho bari, n’uyu munsi ugize neza iyo Ubald yaje kwigisha ahangaha araza agatanga umwe ngo kugira ngo akunde ahabwe ukarisitiya, akibikira undi…ejo akazarekura undi…abasigaye mu rufunzo batemaguye ntibabashe kuvamo abo bazashyingurwa mu cyubahiro na nde? Ntawe!”

    Nikuze Bénigne yavutse mu mwaka wa 1997, avuga ko hari benshi mu bana bavutse nyuma ya jenoside usanga badafite amakuru nyayo kuri Jenoside, akaba avuga ko kuba yagize amahirwe yo gusukura imibiri y’abazize jenoside bizamufasha kumvisha bagenzi be ubukana bwa jenoside kuko bose bafite aho bahurira n’ingaruka za Jenoside.

    Tanga igitekerezo