Bane mu bafungiwe iterabwoba baburiwe umwirondoro

    0
    Abafungiwe icyaha cy’iterabwoba (Ifoto/Irakoze R.)

    Abantu bane mu bafungiwe icyaha cy’iterabwoba baburiwe umwirondoro wabo mu iperereza riheruka gukorwa n’Ubushinjacyaha, nk’uko Ubushinjacyaha bwabitangarije Urukiko Rukuru, Urugereko rushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2017, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko Rukuru ko aba bantu 4 imyirondoro yabo itagaragara mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).

    Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bantu bane ari uwitwa Mukayisire Mar’wah Pamela, Tuyisenge Hussein, Habimana Amza na Manirafasha Assumani.

    Aba bantu bari mu bantu 10 baheruka gukorwaho iperereza ryihariye harebwa neza imyirondoro yabo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), kuko bo bari bagaragarije Urukiko ko rudafite ububasha bwo kubaburanisha kuko bataruzuza imyaka y’ubukure, ko bagombye kuburanishwa n’urukiko rw’abana.

    Mu iburanisha riherutse, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko muri aba harimo abavuze ko batujuje imyaka nyamara mu iperereza bwakoze bwo bukaba bwarasanze bayujuje, ko hari n’abashobora kuzahanirwa icyo cyaha.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko benshi mu bagaragarizaga Urukiko izi mbogamizi berekanaga ko bavutse mu myaka ya 1997 na1998 ariko ntiberekane amatariki nyayo bavukiyeho. Aha Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gukora iperereza ryabwo bwifashishije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).

    Umushinjacyaha yavuze ko koko hari bamwe basanze ari abana batujuje imyaka y’ubukure (mineur), ko hari n’abandi bajijinganyaga ku matariki yo kuvuka mu gutanga imyirondoro yabo baragiye bibeshyaho umunsi nk’umwe cyangwa ibiri.

    Hari n’abandi ariko ubushinjacyaha buvuga ko bwasanze baragiye bagaragaza imyaka yabo bakuyeho imyaka hafi 4, bukavuga ko bene aba bashobora guhamwa n’ikindi cyaha cyo kubeshya.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko muri aba bantu 10 harimo 4 bo hatazwi neza niba koko baba bafite indangamuntu cyangwa se niba amazina yabo barayanditse nabi; barimo Mukayisire Mar’wah Pamela, Tuyisenge Hussen, Habimana Amza na Manirafasha Assumani.

    Aba Ubushinjacyaha buvuga ko badafitiwe amakuru n’amwe muri NIDA.

    Kuri iyi ngingo, Urukiko rwasabye Ubushinjacyaha gukomeza gukora iperereza ryimbitse ku buryo ku itariki ya 4 Mata 2017 ubwo uru rubanza ruzasubukurwa buzaba bufite amakuru nyayo yose ku myaka y’aba bantu.

    Aba bantu baregwa icyaha cy’iterabwoba bose hamwe bagera kuri 50. Icyaha cy’iterabwoba baregwa kiri mu byaha bifatwa nk’ibyaha mpuzamahanga byambuka imbibi.

    Ingingo ya 498 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, yaba gatozi cyangwa icyitso, ujya cyangwa ugira uruhare abizi mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba cyangwa rikora ikintu cyose cyongerera ubushobozi irindi shyirahamwe ryose rikora iterabwoba bigamije gufasha cyangwa gukora igikorwa cy’iterabwoba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

    Tanga igitekerezo