Bagarutse mu Rwanda basa n’abahahamutse nyuma yo gutura mu gace barya abantu

0
Nshimiyimana Safari na Mukarugema Costasie bavuga ko babonye aho bica abantu bakanabarya (ifoto/Ububiko)

Nshimiyimana Safari na Mukarugema Costasia barashima Imana yabakuye aho barya abantu.

Aba bombi ni Abanyarwanda batahutse mu Rwanda muri Gashyantare 2017, bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa bavuga ko batunguwe no kubona abantu bica abandi bakarenzaho bakanabarya.

Aba banyarwanda bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Bemeza ko abarwanyi b’umutwe wa Mayimayi bo mu bwoko bw’Abakobo n’Abaryoko bo muri zone ya Walikale mu duce twa Rusamama na Buleusa bica abantu bakanabarya, kandi ngo bakunze kwibasira abavuga Ikinyarwanda.

Nshimiyimana Safari ukomoka i Musanze yahunze mu mwaka wa 1994. Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Ni abarwanyi bo muri mayimayi, barazaga bakica abantu, nyuma bakabarya kandi ku mugaragaro, nta muntu waburaga uwe ngo amushyingure kuko barya abantu nk’abarya inyamaswa”.

Yagize ati “ Aka gace barya abantu twari tukagezemo vuba, ariko ibi byo kurya abantu byatangiye gukara cyane umwaka ushize mu ntambara y’I Kobo, twarabibonye bidutera ubwoba duhitamo gutaha, urabona ndi umusaza ariko nibwo nari mbonye aho umuntu yica undi akarenzaho no kumurya, twasangaga bariye umuntu bagasiga amagufwa gusa”.

Mukarugema Costasia we avuga ko n’ubwo bagiye bumva ababashishikariza gutaha, ngo ikintu cyabateye ubwoba ni ugutura ahantu bahora mu ntambara z’imitwe yitwaje intwaro aho bica no kurya abantu biganjemo abavuga ikinyarwanda .

“ Cyane cyane intambara y’ i Kobo ( zone walikale) ni yo yadukuye aho twabaga aho twajyaga tubona abitwa Abamayimayi, abitwa Cheka bakatwirukankaho ari bwo tukibyuka, ariko cyane cyane bakundaga kudutera mu ma sa tatu za mu gitondo kandi barakwica bakanakurya tu, kukwica no kukurya! Abo ni Abamayimayi b’Abakobo. Byaduteye ubwoba duhitamo gutaha mu Rwanda ahubwo abakiriyo bazabamarirayo”.

N’ubwo bataragera mu miryango ya bo batangiye kubona ibyiza By’u Rwanda…..

Aba banyarwanda batahuka bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bemeza ko n’ubwo bataragera hiryo no hino mu gihugu hari ibyo batangiye kwibonera bigaragaza ko u Rwanda ari igihugu giteye imbere kandi gitekanye.

Faida Muhawe yemeza ko kuba byonyine amaze icyumweru atumva amasasu ari ikimenyetso cya mbere kigaragaza itandukaniro ry’Igihugu cyamubyaye n’Igihugu yahungiyemo.

Faida Muhawe yemeza ko kumara icyumweru atarumva isasu kuri we ari nk’igitangaza (ifoto/Muhire D)

Tanga igitekerezo