Atome yiteguye gusetsa abantu kuri uyu wa Gatandatu

0
Ntarindwa Diogène wamenyekanye ku izina rya Atome (Ifoto/Internet)

Ntarindwa Diogène, umunyarwenya uzwi cyane ku mazina ya Atome na Gasumuni Gasuzuguro yubuye gahunda y’ibitaramo byo gusetsa abantu abatera urwenya rwe yise ‘Kwirekura’.

Icy’uyu mwaka kiraba kuri uyu wa 4 Werurwe 2017, kibere mu mahema ya Camp Kigali, aho imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM), we agatangira gusetsa saa moya (7PM).

Iki gitaramo cyo Kwirekura kizarangwa n’urwenya rwerekeranye ahanini n’amateka y’u Rwanda, imwe mu mico y’Abanyarwanda, ubuzima n’imibereho bisanzwe ariko bikozwe mu buryo busekeje.

Azanavuga kandi ku makuru agezweho hirya no hino ku Isi ayateramo urwenya.

Raoul Rugamba, umuyobozi wa Hobe Agency irimu bari gutegura iki gitaramo, yabwiye Ikinyamakuru Izubarirashe ko Atome azasetsa abantu mu gihe cy’amasaha abiri.

Yagize ati “Atome amaze iminsi ari mu ngendo akina amakinamico akorera hanze y’u Rwanda, aje ava mu bihugu bya za Luxembourg no mu Bufaransa ku buryo afite ibintu byinshi azanye. Azaganira ahanini ku biri mu mibanire y’abantu yibanda cyane cyane ku banyarwanda, avuga no ku buzima bundi busanzwe ariko mu buryo bwirekuye asetsa.”

Rugamba avuga ko benshi mu bakunze kwitabira ibi bitaramo bazi neza urwego uyu munyarwenya asanzwe asetsaho, ko ari nako bizagenda, ati “biba ari ibijyanye no gusetsa gusa, rwose abantu bazaseka kuva bitangiye kugeza birangiye.”

Yungamo ati “Bazaseka ariko banagire ubumenyi batahana, kuko urwenya rwa Atome ntabwo ari bimwe byo gusererezanya cyangwa se gusebanya ahubwo ni urwenya runatanga ubwenge, Atome asetsa anigisha.”

Uru rwenya rwe ruzaba ruri mu ndimi 4, ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili n’Icyongereza.

Gasumuni azifatanya n’abandi bahanzi bafite impano zinyuranye bo mu Rwanda mu bijyanye n’ubugeni, ndetse nyuma y’igitaramo habeho kuganira.

Haba mbere, mu gitaramo nyir’izina na nyuma yacyo uyu munyarwenya yateguye uburyo abantu bazaba bafata icyo kunywa n’icyo kurya.

Kwinjira bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu ku muntu (5,000Rwf), n’ibihumbi cumi na bitanu (15,000Rwf) ku bifuza kuzahabwa icyo kunywa ku buntu bakanicara imbere mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Gasumuni yatangije ibitaramo nk’ibi byo kwirekura muri  2015.

Tanga igitekerezo