Arthur Rutura arashinja itangazamakuru kudindiza uruganda rw’urwenya mu Rwanda

0
Arthur Nkusi (Ifoto/Irakoze R.)

Umunyarwenya, Nkusi Arthur uzwi ku mazina menshi nka Rutura n’andi, aratangaza ko ku ruhande rwabo nk’abahanzi b’urwenya bakora uko bashoboye kugira ngo uruganda rw’urwenya rukomere ariko itangazamakuru ryo mu Rwanda rikaba ntacyo ribamarira.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw ubwo uyu munyarwenya yasobanuraga byinshi ku bitaramo arimo we na bagenzi be Gratien Niyitegeka uzwi nka Sekaganda na Ben Nganji, yavuze ko ku ruhande rwabo nk’abanyarwenya bakora uko bashoboye ngo ibihangano byabo bigere kuri bose ndetse mu buryo bwiza ariko ko kugeza ubu itangazamakuru ryabatereranye bityo gutera imbere no kumenyekana muri rubanda bikaba bikiri hasi cyane.

Nkusi yagize ati “njye nkubwije ukuri, comedians (abanyarwenya) turakora kandi cyane ndetse n’ibitaramo byacu biritabirwa, abantu bakishima, gusa itangazamakuru ryaradutereranye ntabwo batwitaho nk’uko bita kuri muzika, ngo inkuru zacu zikomeze kugaruka mu matwi y’abantu.”

Arakomeza ati “Abahanzi bagira amahirwe yo kuvugwa cyane, uko igihangano gisohotse baravugwa, yagira igikorwa akora cyaba icyiza cyangwa ikibi, icyubaka izina ryiza cyangwa iribi, ukamusanga mu bitangazamakuru byose, mu gihe twe no kugira ngo umuntu agukorere inkuru wenda mudasanzwe muziranye cyangwa muri inshuti ngo ubimusabe nk’ubufasha n’inkuru yo gukora igitaramo ntibyoroshye kubona yagikoreye inkuru.”

Yakomeje kandi asobanura ko ibi bigira uruhare rukomeye mu kudindira k’uruganda rw’urwenya kuko bituma amazina n’ibikorwa byabo bitaza mu matwi y’abantu inshuro nyinshi bityo ntibumve ko ari ikintu gifite imbaraga.

Nkusi Arthur ni umusore w’umunyarwenya, umunyamakuru ndetse n’umushyushyarugamba, muri iyi minsi we na bagenzi be Niyitegeka Garasiyani uzwi cyane nka Seburikoko cyangwa se Sekaganda ndetse na Bisangwa Nganji Ben barimo kuzengurukamu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo kwegera abakunzi b’urwenya mu bice byose by’igihugu.

Tanga igitekerezo