APR FC yagejeje umukino wa 3 idatsinda, AS Kigali ikomeza kuyisatira (uko indi mikino yarangiye)

    0
    Abakinnyi ba Amagaju FC babwira umusifuzi ko ikarita itukura yatanze ku munota wa 13 itari ikwiye (Sam Ngendahimana)

    APR FC yagejeje umukino wa 3 idatsinda nyuma yo kunanirwa kwisobanura na Kirehe FC muri shampiyona.

    Ni mukino wa shampiyona wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017 i Kirehe.

    APR FC imaze imikino 3 idatsinda muri shampiyona, kuko iheruka kunganya na Musanze FC 1-1 mu gihe mbere yaho yari yaratsinzwe na Gicumbi FC 1-1.

    APR FC ikomeje gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, kuko ikiri ku mwanya wa kabiri n’amanota 40 nyuma yo kunanirwa kwisobanura na Kirehe FC.

    AS Kigali nyuma yo gutsinda Amagaju FC 1-0 kuri uyu wa gatandatu yahise izamuka isatira APR FC, kuko yagejeje amanota 39 ku mwanya wa 3.

    Rayon Sports ifite imikino ibiri y’ibirarane itarakina ikaba iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 muri shampiyona.

    Abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi ni Usengimana Dany wa Police Fc ufite ibitego13, Shassir Nahimana wa Rayon Sports wa kabiri n’ibitego 12, Shaban Hussein w’Amagaju FC ufite ibitego 12 ku mwanya wa 3.

    Imikino ya shampiyona yo ku munsi wa 20 yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017

    AS Kigali 1-0 Amagaju Fc

    Pepiniere Fc 2-0 Etincelles Fc

    Kirehe Fc 0-0 APR Fc

    Espoir Fc 1-1 Gicumbi Fc

    Ku cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017:

    Mukura Victory Sports Vs Police Fc (Huye saa cyenda n’igice “15.30”).

    Marines Fc Vs Bugesera Fc (Umuganda saa cyenda n’igice “15.30”).

    Musanze Fc Vs Sports Club Kiyovu (Musanze saa cyenda n’igice “15.30”).

    Tanga igitekerezo