Amaze gufasha abarenga 500 gutangiza umushinga w’ubworozi bw’inkoko

0
Nyiransabimana mu mishwi yorora (Ifoto Irakoze R)

Christine Nyiransabimana, umubyeyi w’abana batandatu, ntiyihereranye ibyiza yakuye mu korora inkoko, ahubwo amaze gufasha abandi barenga 500 na bo gutangiza uyu mushinga umutunze.

Nyiransabimana, w’imyaka 43, atuye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe, mu Kagari ka Rubirizi, mu Mudugudu wa Beninka.

Buri mwaka abona nibura amafaranga angana na miliyoni zirenga 65 ayakuye mu bworozi bw’inkoko, nk’uko yabitangarije Izubarirashe.rw

Buri mwaka agurisha imishwi irenga 30,000 ifite munsi y’amezi ane, buri umwe ukagurwa amafaranga atari munsi y’ibihumbi bibiri (Rwf 2,000). Aya yose hamwe angana na miliyoni 60.

Inkoko zikuze zo agurisha nibura izingana na 2000 ku mwaka, buri imwe ikagurwa amafaranga ari hejuru ya Rwf 2500, ku buryo yose hamwe angana n’arenga miliyoni 5.

Uku kugurisha imishwi kwe abikora nk’ubucuruzi, ariko nanone nk’uburyo bwo koroza bagenzi be ahereye ku baturanyi be, anabigisha uko uyu mushinga ukorwa na bo bakawutangira.

Muri iki gitabo agaragaza abo yoroje n’umubare w’imishwi yagiye aboroza

Ni umwe mu bagore b’icyitegererezo babiherewe ishimwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), nk’uwagize uruhare mu guteza imbere igihugu yihangira umurimo, ariko nanone wanafashije bagenzi be guhanga umurimo abigisha ubu bworozi bw’inkoko.

Korora ni na wo mushinga agiraho inama abandi bifuza kwikorera.

Agira ati “Uyu mushinga ni mwiza kandi ushobora gufasha uwukora kwiteza imbere. Nashishikariza buri wese wumva wabyifuza kuba yawutangira. Utanga ifumbira kandi nyirawo akabyungukiramo.”

Uyu mushinga we, no koroza abandi yabiherewe igihembo na MIFOTRA

Uko yatangiye ubworozi bw’inkoko

Nyiransabimana korora inkoko yabitangiye abihereye ku gitekerezo yakuye ku mugabo we wakoraga mu kigo SOPABU gikora ibijyanye n’ubworozi bw’inkoko no gutunganya umusaruro wazo, bamaze gushyingirwa mu 1995.

Avuga ko bari banaturiye Ikigo cy’Ubworozi cya Rubirizi cyabafashije mu gutangiza uyu mushinga. Yatangije ubu bworozi, mu 1998 arabwagura, agira inzu ebyiri zitandukanye yororeramo inkoko.

“Nagiyeyo (Rubirizi) nsaba imishwi 30, muri yo 7 iza gupfa ariko iyasigaye irakura ntangira ntyo umushinga.”

Nyuma yaho yaje gukomeza kwagura ubworozi bwe, agera n’aho atangira kujya avana inkoko zimwe na zimwe muri Uganda no mu Bubiligi, ku ruhushya rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda (RAB).

Kuri ubu wahindutse umushinga w’urugo kuko n’umugabo we amufasha; bubatse inzu yabo igezweho n’izindi zo kororeramo inkoko. Umugabo amufasha ahanini kwita ku mishwi bororera mu Karere ka Rwamagana.

Uyu mushinga we kandi umufasha mu buzima bwe busanzwe, aho abasha kwishyurira abana be babiri mu mashuri yisumbuye, n’undi umwe akamwishyurira muri Kaminuza.

Agira ati “Nkora uko nshoboye ku buryo mbere y’itangira ry’amashuri mbasha nibura kubika amafaranga Rwf 400,000 ya mineruvali y’abana. Nkora ku buryo kandi mbona uko nishyura ubwisungane bwo kwivuza ku muryango wanjye buri mwaka, hanyuma nkiha intego nkazigeraho.”

Aha niho Nyiransabimana ahera agira inama abandi bantu bifuza gutangiza imishinga mito ko kuba ufite igishobora cy’amafaranga make bitakubuza gutangiza umwuga.

Agira ati “Byaba byiza ufite igishoro kinini, ariko nanone n’iyo utangije igishoro gito ufite bigufasha kuzamuka neza mu ntera warabanje kwiga isoko neza ugitangira.”

Muri ubu bworozi bwe, Nyiransabimana avuga ko ingorane bagihura na zo ari uko ibiryo bimwe na bimwe by’inkoko babikura hanze; muri Tanzaniya no muri Uganda cyangwa se no muri Kenya rimwe na rimwe. Akavuga ko kuzibonera ibiryo bibahenda.

Ikindi ni uko hari bumwe mu burwayi butungurana, bushobora gutuma umusaruro bari biteze ku nkoko ugabanuka, bagasaba Leta ko hashyirwaho ubwishingizi kugira ngo n’amabanki n’ibigo biciriritse bijye bibaha inguzanyo.

Kuri ubu ari korora imishwi y’inkoko 2,500. Arateganya kongera mubare w’inzu yororeramo inkoko ze ku buryo azava ku nkoko 2,500 yorora ubu akagera ku nkoko 10,000.

Tanga igitekerezo