Amavubi yazamutse imyanya 7

    0
    Amavubi yageze ku mwanya wa 100 ku rutonde rwa Gashyantare 2017 rwa FIFA

    Amavubi yazamutse imyanya 7 ku rutonde ngaruka kwezi rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).

    Amavubi ari ku mwanya wa 93 avuye ku mwanya wa 100 ku mwanya yari ariho mu kwezi gushize.

    Amavubi agiye gutozwa na Antoine Hey wo mu Budage wamaze guhabwa akazi gahoraho muri iyo kipe.

    Amavubi azamutse kuri urwo rutonde mu gihe adaheruka gukina umukino n’umwe mu kwezi gushize.

    Antoine Hey yagiye kuri uwo mwanya wo gutoza Amavubi nyuma yo gusimbura Jonathan Mckinstry wirukanwe kubera kudatanga umusaruro uhagije muri iyo kipe.

    Ibihugu 5 bya mbere muri Afurika ni Misiri ku mwanya wa mbere, Sénégal ku mwanya wa kabiri, Cameroun ku mwanya wa gatatu, Burkina Faso ku mwanya wa kane na Tuniziya ku mwanya wa gatanu.

    Ibihugu 5 bya mbere ku rwego rw’isi ni Argentine, Brésil ku mwanya wa kabiri, u Budage ku mwanya wa gatatu, Chili ku mwanya wa kane n’u Bubiligi ku mwanya wa gatanu.

    Amavubi agomba kwitegura amajonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina muri shampiyona y’ibihugu byabo (CHAN) izabera muri Kenya.

    Amavubi kandi agomba kwitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’Afurika (CAN) kizaba mu mwaka utaha.

    Tanga igitekerezo