Amateka ya Seninga mu mupira w’amaguru

0
Seninga Innocent utoza Police FC aha amabwiriza abakinnyi (Ifoto/Ngendahiamana S.)

Seninga Innocent umutoza wa Police FC amateka ye ni yo mugiye kugezwaho.

Seninga ni mwene Nsengiyumva Francis na Mutumende Marie akaba umwana wa kabiri mu bana mu bana 6 abakobwa batatu n’abahungu batatu.

Yavutse tariki ya 12 Ukuboza 1979, avukira muri Uganda mu Majyaruguru ya Kampala ahitwa Rugazi.

Yize amashuri abanza ahitwa Mukingo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire St. Joseph Kabgayi ni naho yasoreje ayisumbuye mu ishami ry’uburezi (Normal Primary), Kaminuza yayize mu cyahoze ari kaminuza y’uburezi (KIE) ni naho yayasoreje mu ishami ry’ubugenge, uburezi na siporo (Physical Education and Sports).

Kugeza ubu Seninga ni umugabo wubatse yashakanye na Mahoro Sonia bamaze kubyarana abana babiri (umuhungu n’umukobwa) barimo; Seninga Iyumva Anderson Smith umukobwa we yitwa Seninga Shami Gaella w’imyaka itandatu.

Ikiganiro Seninga yagiranye na izubarirashe.rw

I.R (Izuba Rirashe): Waba warigeze gukina umupira w’amaguru mbere yo gutoza?

Seninga:Umupira w’amaguru narawukinnye cyane kuva nkiri muto, mu rugo hari igihe bamburaga mu masaha yo gufata amafunguro ya saa sita akenshi natahaga nimugoroba cyane n’abana bagenzi banjye bajyaga baza kunkura mu rugo bakavuga ko batari bukine batabonye Seninga.

Nyuma naje kujya mu mashuri y’isumbuye nkigerayo ntagira gukinira ikipe y’ikigo nigagaho i Kabgayi ngeze mu mwaka wa kane njya mu ikipe y’abato b’ikipe ya Flash nkajya nkinamo , mu mwaka wa gatanu nibwo nahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 hari mu mwaka 1999 ndabyibuka twari abakinnyi 50 bahamagawe baza gufata 11 nsigaramo bongeramo abandi bakinnyi 9 bakina mu cyiciro cya mbere harimo Karekezi Olivier ,Sibomana Abdul na Nsengiyumva Jean Paul tuza kwerekeza muri CECAFA y’bihugu mu batarengeje imyaka 20 yabereye muri Kenya icyo gihe nabanzaga mu kibuga kandi nari rutahizamu aho twaje gusezererwa na Kenya.

I R: Nyuma yo kuva muri Kenya wagarutse muri iyo kipe ya Flash?

Seninga: Tukiva muri CECAFA ikipe ya Flash yahise inzamura mu cyiciro cya mbere ntangira gukinira ikipe nkuru hari mu mwaka 2000 nayikiniye umwaka umwe nza no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru aho twiteguraga CECAFA yabereye mu Rwanda yegukanwe na Rwanda B icyo gihe sinabashije kuyikina kuko mu guhitamo abakinnyi bari gukina iri rushanwa aho twari mu mwiherero ntabwo bampisemo kuko nari nkiri umwana.

Mu mwaka wa 2001 ikipe y’Intare yaje kungura nyikinira umwaka umwe muri shampiyona nza gutsinda igitego ikipe ya Kiyovu bituma baza kundambagiza kugira ngo njye kubakinira nza kubyemera bangura ibihumbi 300 by’icyo gihe nagiye kuyikinira nsangamo Masudi Juma ubu utoza Rayon Sports ariko harimo abanyamahanga benshi birangora gukina, ariko sinaburaga mu bakinnyi 18.

Mu mwaka wa 2003 nakomeje muri Kiyovu ariko nigaga muri Kaminuza amasomo atangiye gukomera nsa nkaho mbigabanyije nza gushakwa n’ikipe ya Police ariko mbona ibihe nari ndimo bikomeye by’amasomo bitanyorohera cyane ko iyi kipe yitozaga mugitondo kandi nanjye ndi umunyeshuri ndabireka nyuma mu mwaka wa 2004-2005 naje kujya mu ikipe yakinaga mu cyiciro cya kabiri ya Rwandatel.

I R: Nyuma yo gukinira ikipe ya Rwandatel waje kwerekeza he?

Seninga: Mu mwaka wa 2006 umutoza Casa Mbungo Andre yari umutoza wungirije mu ikipe ya As Kigali yaje kunjyana mu ikipe ye icyo gihe umutoza mukuru yari Kayiranga Baptiste yaranyakiriye ndakina umwaka umwe n’igice aho nahise nsoza kaminuza ndetse nza no kubona Buruse nahawe na FERWAFA ndetse na MINISPOC yo kujya kwiga ubutoza mpita mpagarika gukina umupira .

I R: Kubera iki FERWAFA yaguhisemo?

Seninga:Turangiza muri KIE mu ishami rya siporo twarangije turi 11muri abo barebagamo abakinnye umupira ndetse baranize na siporo, ni njye wari uwa mbere kuko ni njyenyine warimo wakinnye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere biba ngombwa ko ari njye bafata nubwo twabanjye gukora ibizamini muri FERWAFA aho haje no kwitabazwa abandi bigaga muri KIST barimo Habimana Sosthene nawe wakiniye ikipe y’igihugu ndetse n’uwitwa Hassan wari umutoza muri KIST nawe araza tujyana mu Budage kwiga n’abandi twuzura umubare wa batanu.

I R: Wagiye mu mahugurwa nta kipe n’imwe wigeze utoza ?

Seninga: Yego, nari ntaragira ikipe n’imwe ntoza ariko kuko nari mbonye amahirwe yo kujya kwiga gutoza nagombaga kubikora kuko nahise njya gutoza mu Ntara y’Uburengerezuba aho nari ndi mu Karere ka Rubavu nakoreraga mu Turere dutandukanye ariko muri iyi ntara cyane ko tukiva mu Budage FERWAFA yagiye itugabanya intara twese mu rwego rwo gushaka impano z’abakinnyi bakiri bato.

I R: Ni nk’abahe bakinnyi waba warabashije kubona bafite impano bakaba bakina umupira w’amaguru kugeza ubu?

Seninga: Ehhhhhhh ! abakinny barahari nabashije kubona impano zabo barimo Bayisenge Emery na Itangishaka Blaise aho nabatozaga mu Karere ka Rubavu kimwe n’abandi twagendaga tubona beza twahitaga tubohereza muri Academy ya FERWAFA nyuma ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 igiye mu gikombe cy’Isi yajyanye n’abatoza barimo Mashami Vicent, Kanamugire Aloys na Richard Tardy biba ngombwa ko abakinnyi batagize amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi arinjye uza kubasigarana barimo Papy icyo gihe ni FERWAFA yampamagaye mva i Rubavu gutyo nza i Kigali.

Mbere yo kuza muri Academy ya FERWAFA gahunda yo gutoza mu ntara yasaga nkaho iriho irangira nza kuza kubona akazi mu ishuri rya Riviera High School aho nari umwarimu wa siporo ndetse ndi n’umutoza nyuma nza kubona ibaruwa ya FERWAFA insaba ko naza gufasha abana basigaye muri Academy mpita njyayo ikipe y’igihugu iri hafi kuva muri Mexique mu gikombe cy’Isi nibwo nabonye Buruse yo kujya kwiga mu Bushinwa aho naringiye kwiga Sport Management(imiyoborere ya siporo).

Naje ku garuka sinasubira muri Academy ya FERWAFA kuko abatoza bayo bari baragarutse nahie njya mu ikipe ya ASPOR yakinaga shampiyona y’icyiciro cya kabiri nari umutoza mukuru abana bari barasigaye muri Academy ya FERWAFA batagiye muri Mexique batigeze bajya mu makipe akomeye narabazanye nyuma y’igihe gito Isonga iza kungirira icyizere kuko umutoza mukuru wayo Eric Nshimiyimana yari yagiye muri APR maze ikipe isigarana Mashami nk’umutoza mukuru ahita ampamagara turakorana.

I R: Mashami mwakoranye igihe kingana gute?

Seninga: Ntabwo igihe twamaranye ari kinini cyane kuko nyuma yaho Mashami yaje kujya muri APR nawe maze haza umutoza Rwasamanzi Yves ahita aba umutoza mukuru nkomeza kungiriza nawe aragenda mu mwaka wa 2014-2015 mba umutoza mukuru ni nabwo nazamuye abakinnyi 25 bose bahise bajya gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere barimo Usengimana Danny ubu ukina muri Police,Nshuti Savio ukinira Rayon Sports iyi kipe yo yagiyemo abakinnyi 8 bavuye mu Isonga.

Kuzamura abakinnyi benshi ni byo byagiye bizamura izina ryanjye bituma ikipe ya Kiyovu nayo ingirira icyizere kuko ndabyibuka muri shampiyona nta mukino n’umwe iyi kipe yatsinze Isonga kandi no ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya 2015 Isonga yakinnye na APR itsinda ibitego 2 Isonga iza kubyishyura bituma abakinnyi bose amakipe abatwara.

Mu mwaka wa 2015-2016 nibwo nerekeje muri Kiyovu ntoza imikino ibanziriza shampiyona, shampiyona imaze gutangira ntoza imikino itatu ntsinda umukino umwe nganya ibiri mpita mbona Buruse yo kujya kwiga nahawe na Komite National Olempike ifatanyije na FERWAFA yo kujya mu Busuwisi mu mujyi wa i Rozani aho niganaga n’abatoza b’amakipe y’ibihugu nanjye rero nari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abagore nza gukurayo impamyabumenyi nza kugaruka mu Rwanda.

I R: Uvuye kwiga wagarutse mu ikipe ya Kiyovu?

Seninga: Hoya nkigera mu Rwanda nanjye nari nzi ko ngiye gukomeza gutoza mu ikipe ya Kiyovu ariko ntibabashije kwihangana kandi bari barampaye uruhushya bahita bansezerera nicara ukwezi kumwe nta kazi icyo gihe ikipe ya Etincelles FC yari igiye kumanuka mu icyiciro cya kabiri abayobozi bayo barampamagara barambwira bati “turifuza kuguha akazi ndabemerera njyayo icya mbere na mbere nabanjye kureba ubuzima iyi kipe ibayeho ndetse mbwira abayobozi ko ntahita ntoza ahubwo mbanza kureba ikibazo gihari niba nagishobora noneho mbone gusinya amasezerano nsanga hari ibibazo muri Staff (abakozi) ndetse n’abakinnyi bari bakenewe bashya ndicara mbibwira ubuyobozi barabyemera mpita nzana umutoza w’abazamu ndetse n’abandi bakinnyi barimo Kambare,Ndikumana Bodo n’abandi ntoza umukino wa mbere aho nabashije kungana na Police FC 0-0 abayobozi batangira kugira icyizere kuko twahise tugira amanota 7.

Undi mukino twakinnye n’ikipe ya APR tuyitsinda igitego 1-0, ndetse n’indi mikino myinshi natsinze kuko mu mikino 15 twari dusigaje twatsinzwe itatu gusa tuza gusoza shampiyona turi ku mwanya wa 13muri shampiyona.

I R: Nyuma yo gusoza shampiyona wakomeje gutoza Etincelles?

Seninga: Shampiyona ikirangira amakipe agera kuri 5 yatangiye kumpamagara ngo ampe akazi, ni bwo nicaye ndashishoza ngo ndebe ikipe najyamo nza gufata icyemezo cyo kwerekeza muri Police ndimo kugeza ubu kandi mpamya ko ihagaze neza kuko nasanze umwuka utari mwiza dore ko abakinnyi batari bashyize hamwe, ariko nza kububakamo urukundo kugira ngo basenyere umugozi umwe niba bashaka gutera imbere.

I R:Ni gute wabashije kongera guhuriza hamwe abakinnyi kugeza aho babasha kugaruka mu murongo wifuza?

Seninga: Ehhhhhh ! Byari bigoye cyane ariko nanjye sinaryamaga cyane ko twabanje gukina irushanwa ryari ryateguwe na AS Kigali tugatsindwa cyane nza gufata umwanya njya kuri Azam nsaba amashusho njya mu rugo ndicara ndareba aho ikibazo cyaba kiri nsanga hari abakinnyi bitsindisha ku bushake cyane nk’iyo habonekaga koroneri ugasanga hari umukinnyi wirebera mu bafana ntiyitaye ku mupira ugiye guterwa ndetse no mu myitozo bayikoraga batabishaka.

I R: Nyuma yo kumenya ko hari abakinnyi bitsindisha ku bushake wafashe ikihe cyemezo?

Seninga: Nyuma yo kwitegereza aya mashusho nakomeje gukurikirana aba bakinnyi aho baba mu myitozo nsanga nibo bakurura umwuka mubi muri bagenzi babo nsaba abayobozi ko twabasezerera ngira ngo abasigaye ni naho bahise bampimba akazina ka ‘The Manager” ntabwo nari nkitwa Coach(umutoza).

Ibi byaje kurangira ikipe imara imikino umunani idatsindwa kandi kugeza ubu imeze neza muri shampiyona.

I R: Kugeza ubu ni izihe mpamyabumenyi ufite mu butoza?

Seninga: Ngira ngo impamyabumenyi ya mbere nabonye hari mu mwaka wa 2007 nayikuye mu Budage ‘License C’, nyuma yo kubona iyi mpamyabumenyi sinahagaze kuko nagiye mbona izindi mpamyabumenyi nihariye mu gihugu zigera kuri inye,mu mwaka wa 2011 naje kubona impamyabumenyi nakuye i Beijing (China), mu mwaka wa 2013 nongoye kujya gukora amahugurwa mu ikipe ya ASEC Mimosas muri Côte d’Ivoire mpakura impamyabumenyi,ndetse muri uyu mwaka naje kubona ‘Diploma’ nakoreye mu Budage.

Muri uyu mwaka wa 2017 nibwo nabonye impamyabumenyi yemewe na CAF License A’ nakoreye na bagenzi banjye hano mu Rwanda.

I R: Ni ibihe bihe byiza wagiriye mu gutoza umupira w’amaguru?

Seninga : Bwa mbere ikintu cyanshimishije natozaga Etincelles aho nayisanze mu bihe bibi, ariko mbasha gutsinda imikino ya mbere harimo n’uwa APR bwari bwo bwa mbere nyitsinze kandi nari mfite ikipe yari ku mwanya wa nyuma umukino warangiye ari 1-0 kugeza aho abafana baramburaga ibitenge mu muhanda bangaragariza ibyishimo bidasanzwe.

I R: Ni ibihe bibi waba waragize mu gutoza ruhago?

Seninga:Ni igihe nari umutoza w’ikipe ya Kiyovu aho abayobozi bampaye uruhushya njya kwiga mu Busuwisi, ariko icyo gihe umugore wanjye yigaga muri Kaminuza kandi ntakazi yagiraga ikipe ntimpembe nkajya mbahamagara mbabwira ko banshyirira amafaranga kuri konti umuryango wanjye ukabaho babifashe nabi baranyihorera ndababara nanje aho nari ndi mu masomo nigaga ntatekanye nza kugaruka bahita banyirukana binyuranyije n’amategeko bituma tujya mu manza ndabatsinda bategekwa kunyishyura miliyoni 6 ariko kugeza n’ubu ntibarazimpa.

I R: Wumva ufite izihe ntego?

Seninga:Mbere na mbere nifuza kuzamura abakinnyi banjye bakava ku rwego bariho bagatera indi ntambwe kandi ndabizi ko nzabigeraho ndanabishimira Imana ko yampaye kumenya kuzamura impano z’abakinnyi urugero natanga ni Mico Justin agikina muri As Kigali yari yaribagiranye pe, cyane ko atakundaga gukina ariko aho aziye muri Police jye nari muzi ko afite ibintu byinshi ashoboye kuko namubonaga mu Isonga akenshi naramuganirizaga arakina kandi ari mu bihe byiza.

Kugeza ubu Mico ari mu bakinnyi bafite ibitego byinshi hano mu Rwanda muri shampiyona ni ikintu cyo kwishimira kandi n’abandi barimo barazamuka.

Jyewe intumbero yanjye ni ukuzamura abakinnyi b’Abanyarwanda bagatera imbere bityo nanjye izina ryanjye rizarushaho kuzamuka ntere imbere.

I R:Ni abahe bantu ushimira?

Seninga: Mbere na mbere ndashimira Richard Tardy ubu utoza muri Singapore twakoranye mu Isonga yari umugenzuzi wacu yaramfashije cyane kandi n’ubu tujya tuvugana akambwira ko aho ashobora kubona akazi hose ku Isi yanjyana nkaba umwungiriza we babimwemereye, undi nshimira ni umusaza Rwabuhihi Innocent usanzwe ari umutoza mu basiganwa ku maguru(athletisme) ni umujyanama wanjye bya hafi kuko nta mukino n’umwe njya ntoza adahari kandi yize siporo undi nshimira ni umufasha wanjye kuko akazi dukora karakomeye kandi ugize urugo rubi byose birapfa ariko amba hafi umunsi ku wundi.

Tanga igitekerezo