Amarushanwa ya ‘INDASHYIKIRWA Awards’, agiye kubera mu Rwanda bwa mbere

0
Ismael Umuyobozi wa Rwada Art Council

“Rwanda Art Council”, urwego ruhuriza hamwe inzego zose zikora ibijyanye n’ubuhanzi, ubugeni, imideli, sinema n’ubwanditsi mu Rwanda rugiye gutangira gutegura amarushanwa ahemba abantu b’indashyikirwa.

Uru rwego rugaragaza ko aya marushanwa yiswe rwise ‘The INDASHYIKIRWA Award of Excellence’ akiri mu bitekerezo kuko nta matariki azaberaho. Gusa rugaragaza ko ari kimwe mu bikorwa bikomeye umunani by’ingenzi bateganya gutangiza muri 2017.

Ntihabose Ismael, Umuyobozi w’uru rwego, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw tariki 15 Werurwe 2017, yavuze ko aya marushanwa azakorwa harebwa ibyiciro byose bakorana nabyo.

Uru rwego nirwo ruyobora amafederasiyo yose akora ibijyanye n’ubugeni azagaragara muri aya marushanwa ni ukuvuga;

1. Federasiyo y’Umuziki (Music Federation) igizwe n’ibyiciro birimo ishyirahamwe ry’abakora imiziki igezweho (modern) ryitwa Ikembe, ishyirahamwe ry’abakora imiziki gakondo (traditional) iryitwa “Ishakwe”, ishyirahamwe ry’abakora imiziki ihimbaza Imana (Gospel), ishyirahamwe ry’abatunganya imiziki (producers) hamwe n’ishyirahamwe ry’abajyanama b’abahanzi (Managers Union). Iyi iyoborwa na Tuyisenge Intore.

2. Hari kandi Federasiyo y’abakora ibijyanye n’imideli n’ubwiza (Beauty & Fashion Federation) nayo ihuriza hamwe ibyiciro birimo iby’abadozi (tailors), abakora ibyo kumurika imideli (fashion designers), abasiga abakobwa za ‘make-up’, abogosha n’abandi. Iyi iyoborwa na Niyomugaba Jonathan.

3. Harimo kandi na Federasiyo y’abakora ibijyanye n’ubugeni no gushushanya yitwa (Plastic and Arts Federation) ihuza abakora ubugeni (sculptures), abashushanya bakoresheje ikoranabuhanga (graphic designers), abasiga amarangi (painters), ababoha n’ababumbyi (ceramics craft) n’abandi. Iyi iyoborwa na Bimenyimana A Cedric.

4. Harimo na Federasiyo y’abakora ibijyanye na filimi yo ihuza abakinnyi b’amafilimi (actors), abatunganya amafilimi (Producers), abayobora amafilimi (Directors), abacuruza amafilimI (Distributers), abandika amafilimi n’abatekinisiye (screenwriters and technicians), abafotora (Photographers Union) n’abandi. Iyi iyoborwa na Dr Nzabonimpa Jacques.

5. Hari kandi na Federasiyo y’abakora ibijyanye n’amakinamico n’imbyino (Performing Federation) ihuza abakina urwenya (comedy), abakina amakinamico (theatre performers), ab’amatorero ya Kinyarwanda (traditional dancers), n’ababyina ‘drama’ hamwe n’abamurika imideli (models). Iyi iyoborwa na Biraguma Prudence.

6. Hari Federasiyo y’abanditsi, amacapiro n’abagurisha ibitabo (Writers&Publishers Federation) naho hakubiyemo amahuriro ahuza abanditsi (writers union) ryitwa Solidaire Umurinzi, ihuriro ry’abacuruza ibitabo (Publishers&Book sellers union), ihuriro ry’abashushanya bifashishije ikoranabuhanga (Illustration union) n’ihuriro ry’abavuga imivugo (Poetry union). Iyi iyoborwa na Dr Vuningoma James.

Ntihabose uvuga ko we asanzwe akora ibijyanye no gutunganya amafilimi asobanura ko uru rwego rwa Rwanda Arts Council nubwo rwashyizweho umwaka ushize ko icyo gihe rwari rukiri inzibacyuho, ko rugiye gutangira gukora neza uyu mwaka.

Asobanura ko aya marushanwa azakorwa hamwe na “Art Map Rwanda” bijyanye no kugaragaza igishushanyo mbonera cy’ibikorwa by’umuco biba bitegurwa, ibyitwa Museum My School aho hazajya hahurizwa hamwe abahanzi bakigishwa ibijyanye n’umurage, “Talent Detection” (kuvumbura impano nshya n’ibindi).

Uyu muyobozi avuga ko mu gutegura aya marushanwa Rwanda “Arts Council” ifite icyerekezo cyo kongera kuzura umuco w’igihugu, agira ati “turifuza guhindura umwuga w’ubuhanzi ukarushaho kuba umunyamwuga, nk’umwuga wacu.”

Ntihabose asobanura ko aya marushanwa ya ‘The INDASHYIKIRWA Award of Excellence’agamije guteza imbere abahanzi n’impano zabo hamwe n’ibijyanye n’ubugeni byose bishingiye ku kugaragaza impano z’imbere mu gihugu.

Mu bizajya bihembwa harimo “Cartoons), ibihangano byo mu majwi n’ibyo mu mashusho, ababoha, abakora umuziki, abasiga amarangi, abanditsi bandika ibitabo byerekeranye n’abagore n’abana n’ibindi.

Aya marushanwa azajya aba ari ngarukamwaka.

Tanga igitekerezo