Amapfa n’imyuzure byagize ingaruka ku musaruro winjizwa n’ubuhinzi muri GDP 2016

    0
    Uko segiteri z’imirimo zinjije mu musaruro mbumbe w’igihugu (NISR)

    Amapfa n’imyuzure byagaragaye mu bice bimwe na bimwe by’igihugu mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga muri 2016 byatumye umusaruro mbumbe utazamuka ku buryo bwari bwitezwe.

    Nk’uko bigaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR, muri rusange umusaruro mbumbe (GDP) warazamutse uvuye kuri miliyari 5,956 muri 2015 ugera kuri miliyari 6,618 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2016, ukaba warazamutseho 5,9% mu gihe Minisiteri y’Imari n’Ikigega cy’Imari ku isi (IMF) byateganyaga 6%.

    Uku kuzamuka kandi kwagenze gahoro ugereranyije n’umwaka wa 2015 aho umusaruro mbumbe wari wazamutseho 6,9%.

    Muri 2016 imirimo y’ubuhinzi yinjije 30% by’umusaruro mbumbe uvuye kuri 33% mu mwaka wa 2015, ni ukuvuga ko ibyinjijwe muri GDP n’ubuhinzi byagabanutseho 3% ugereranyije n’umwaka wabanje.

    Nk’uko iki kigo gikomeza kibigaragaza, umusaruro w’ubuhinzi wazamuwe n’uw’ibihingwa ngandurarugo wagenze neza mu gihembwe cy’ihinga cya mbere cya 2016 aho wazamutseho 5%, ariko mu gihembwe cya kabiri ntibyagenze neza kubera amapfa n’imyuzure byagaragaye mu bice bimwe na bimwe by’igihugu aho uyu musaruro wazamutseho gusa 1%.

    Imibare ya NISR igaragaza ko mu musaruro mbumbe serivisi zifite uruhare rwa 48%, icyiciro cy’inganda cyo cyazamutseho 7% kubera gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ubwubatsi na bwo bwazamutse ku rugero rwa 5%, mu gihe mu mwaka wa 2015 bwari bwazamutseho 15%.

    Serivisi zishingiye kuri hoteli na resitora zazamutse ku rugero rwa 11% kubera iterambere ry’ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama zitandukanye.

    Imirimo y’ubwikorezi yo yazamutse ku rugero rwa 8% kubera ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereye ku rugero rwa 15%, kuva kuri 14% muri 2014 bugera kuri 17% muri 2016.

    Minisitiri w’imari Claver Gatete yavuze ko kuzamuka kw’ibyinjizwa na serivisi byari mu murongo w’igihugu wo kuba igihugu gishingiye ku bumenyi na serivisi no gutera imbere mu by’inganda.

    Tanga igitekerezo