Ahazaza h’umuziki nyarwanda mu mboni za Ally Soudy – VIDEO

0

Stars à domicile. Abasitari b’iwabo gusa. Bakora ibyo bakora ntibyamamare mu mahanga ngo bikundwe nk’uko iby’abanyamahanga byamamara mu Rwanda. Habura iki? Hakorwe iki?

Sinzi niba hari umuhanzi nyarwanda wakubwira ko ari icyamamare muri sosiyete y’abantu batavuga ikinyarwanda. Hera no ku begukanye Guma Guma esheshatu zatambutse.

Umwaka ushize ni bwo twatangiye gukusanya ibitekerezo ku cyakorwa ngo umuziki nyarwanda wambuke imbibi. Tuganira n’abahanzi n’abandi bakurikiranira hafi umuziki.

Wowe usoma ni wowe umenya icyo utoramo, cyane ko abatanga ibitekerezo rimwe na rimwe baba buzuzanya, ubundi ugasanga igitekerezo cya kanaka kiravuguruzanya n’icya kanaka.

Kuri iyi nshuro turi kumwe na Ally Soudy, umwe mu banyamakuru bagerageje gukundisha abanyarwanda umuziki wabo, aho indirimbo z’inyamahanga zari zarigaruriye imitima ya benshi.

Avuga ko agitangira itangazamakuru kuri Sadio Salus abo bakoranaga bavugaga ko arya giti, akina indirimbo z’abahanzi bamupfumbatishije amafaranga, kuko batumvaga ibyo akora.

Gusa ngo kuva akiri umwana yakundaga umuziki. Yinjiye mu itangazamakuru asanga indirimbo zo mu mahanga ziganje, yumva ko agomba guharanira ishema ry’indirimbo nyarwanda.

Yavuye kuri Salus aho yakoraga mu kiganiro cy’imyidagaduro cya Salus Relax, akomereza kuri Radio Isango Star mu biganiro birimo Sunday Night, ahava ajya gutura muri Amerika.

Yagiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2012. Gusa kuva mu Rwanda ntibyamutandukanyije n’umuziki nyarwanda, nk’uko abigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Akenshi agaragara ashima indirimbo z’abahanzi zasohotse, ndetse bamwe bakamunenga ko atajya yerurira abahanzi aho bitagenda, buri gihe agasa n’ubashimagiza kandi bagifite urugendo.

Kuri we, abahanzi nyarwanda baracyafite byinshi bibazitira ku buryo icyo bakeneye cyane atari ukubanenga, kuko kubanenga bibaca intege. N’abashishura ngo bakwiye gushyigikirwa.

Usibye no gushishura, ngo hari abahanzi batangira ‘benterptera’, ni ukuvuga basubiramo indirimbo z’abandi 100%, kandi bikarangira bavuyemo abahanzi bakomeye, baririmba ibyabo.

Ubushize namwoherereje ibibazo, musaba gusobanurira abasomyi b’Izubarirashe.rw uko abona umuziki nyarwanda n’impamvu utarambuka imipaka, n’igikwiye gukorwa ngo utere imbere.

Ibyo bibazo byose yabisubije mu kiganiro cy’iminota 42 n’amasegonda 25, ushobora kukireba kuri Youtube. Ariko ku badashobora kujya kuri Youtube, reka mbacire ku mayange.

Hakorwe iki ngo muzika nyarwanda yamamare mu mahanga?

Ally Soudy muri Amerika

Ibisubizo by’iki kibazo Uwizeye Ally Soudy yabishakiye mu mfuruka zitandukanye, ahereye ku bahanzi ubwabo, abajyanama babo, abanyamakuru n’abafana yita aba ‘boss’ b’umuhanzi.

Ahera kuri televiziyo mpuzamahanga, akavuga ko kuba zitaraha agaciro umuziki nyarwanda biri mu bituma utamenyekana hanze, ariko ngo biterwa no kuba zikunda gukina imiziki y’ibihugu zikoreramo cyangwa bituwe n’abaturage benshi.

Ati “Irakwamamaza ariko ikaba izi ko na yo hari abantu benshi bayireba kubera wowe, bityo na yo ibashe kwamamaza, yinjize. Dufite ikibazo cyo kuba nta mateleviziyo mpuzamahanga abona isoko mu Rwanda, ubone za Trace, MTV, Channel O, na East African TV yo mu karere, ntabwo ziribona ku Rwanda, ntabwo Abanyarwanda baraha umwanya izo televiziyo ngo zibone ko gukina umuziki wo mu Rwanda hari icyo byazifasha gifatika.”

Soudy agira inama abahanzi kumenyana n’abanyamakuru, abahanzi, aba-promoters bo mu mahanga ndetse byaba ngombwa bakishyura amafaranga kugira ngo za televiziyo zo mu mahanga zibakine kuko n’iyo televiziyo ubwayo yaba itita ku muziki w’iwanyu, uramutse wishyuye indirimbo yawe barayakira bakayikina, bityo abayikurikira bakabasha kukumenya.

Ireme ry’ibihangano

Ese indirimbo nyarwanda ziba zifite ‘quality,’ (ireme) yifuzwa na televiziyo mpuzamahanga? Aha Soudy avuga ko hari iziba zimeze neza, ariko ko hakiri byinshi byo kunozwa.

Ati “Hari umuhanzi usanga ari umusitari pe ariko ukareba video asohoye, ireme ry’amashusho, birababaje pe, cyangwa se ukumva production, indirimbo ye irasatira (iraryana mu matwi), ugasanga amajwi, mastering, mixage, abanyarwanda ni na byo bikunze kubica, bacuranga neza bya hatari ariko mixage, mastering ni bake bakunze kubyitondera, kandi ari abaproducers b’abahanga ariko ukumva wapi kabisa.”

Ni kangahe umuhanzi ahamagara abantu atekereza ko basobanukiwe umuziki ngo bumve indirimbo ye mbere y’uko isohoka? Soudy asanga “mbere yo gusohora indirimbo ukwiye kuyiha abantu nk’icumi bakayumva, ukumva icyo bakubwira, icyo ukwiye gukosora…”

Gusa ngo ku rundi ruhande hari ubwo umuhanzi aba adafite amahitamo, agasohora indirimbo by’amaburakindi, abibona neza ko ifite ikibazo, kubera kunanizwa na producer.

“Aba producers na bo bica umuziki wacu cyane, abahanzi bapfa gusohora indirimbo kuko baba bafite ubwoba ngo producer ayimaranye amezi atatu yarayinyimye, ati ‘ninjya kumubwira ngo ankosorere bino bintu ntabwo azongera kuyimpa’. Ndabazi abahanzi benshi bagiye bazimpa nkamubwira nti ‘ifite ikibazo’ akambwira ati ‘sinayisubizayo pe, reka nyitware uko imeze, indi ninjya kuyikora nzayitondera’. Urumva ni ugusohora ikosa ubizi ko ari ikosa, kandi inyinshi ziba zifite ibyo bibazo nta n’ubwo zikundwa pe.”

Gukorera Guma Guma

Soudy mu bisobanuro bye yibanda ku bunyamwuga bw’abahanzi n’abajyanama babo. Avuga ko ari bake bubaha ibyo bakora. Ngo “akenshi usanga hari abakorera kwamamara umunsi umwe bigahita birangira, agakorera nyine kwibera umusitari, kwibera icyamamare, hari abo numvaga ngo bakoreraga za Guma Guma, za Salax Awards.”

Gukorera Guma Guma ku buryo iyo irangiye umuhanzi asubira inyuma, Soudy avuga ko ari ukureba hafi cyane. Umuhanzi nyawe ngo yagakwiye guhorana udushya, kuri ibi hakiyongeraho gushyira indirimbo ze kuri Youtube mu rwego rwo kuzegereza abafana be.

Ashima abafite indirimbo zimaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni kuri Youtube, ahereye kuri Meddy, The Ben, Knowless, Charly na Nina, akavuga ko bitanga icyizere ko nibakomereza aho umuziki wabo uzagera kure, agasaba n’abandi gutera ikirenge mu cyabo.

Ati “Uzarebe ama-video clips asigaye afite ama-views arenga miliyoni kuri Youtube kuva kuri Meddy, The Ben, Knowless, Charly Nanina, kandi uzarebe na commentaries (ibitekerezo) ziba ziri munsi ziba zivanzemo iz’abanyarwanda n’abanyamahanga, nko mu Burundi, u Burundi ni amahanga kandi nibaza ko umuziki wo mu Rwanda uyoboye mu Burundi. Muri Uganda urimo urafata cyane, wareba za Goma, za Bukavu, muri Tanzania batangiye kubamenya, muri Trace Muziki, na yo ni televiziyo mpuzamahanga, na yo itangiye kubakina cyane, na The Ben muri Habibi arimo kuyobora muri Top Ten, iki ni ikintu kidasanzwe kubona indirimbo iyobora Top Ten yo mu karere ari iyo mu Rwanda.”

Gushishura/gutonora

Hari abanyarwanda bikundira indirimbo zo mu mahanga, cyane cyane inyamerika, mu Rwanda ugasanga yiyumvira karahanyuze gusa, bakavuga ko abahanzi b’ubu nta nganzo bafite.

Banenga abahanzi b’ubu ko baririmba indirimbo zirimo ubwana, abandi bagashishura ku buryo usanga umuziki nyarwanda nta karango ufite kawutandukanya n’imiziki y’ahandi.

Gusa umunyarwanda yaravuze ngo ujya kugaya imigeri y’urushishi ajye abanza arebe amatako iturukamo. Ally Soudy ibyo avuga asa n’ubihuza n’uyu mugani. Ati “Haracyari urugendo rurerure, ariko ntabwo njya nkunda kunenga abahanzi bacu kuko ni uruganda rushyashya rutaramara n’imyaka 10.”

Avuga ko impamvu abahanzi nyarwanda badakwiye kunengwa kabone n’iyo baba bashishura cyangwa batagaragaza udushya mu byo bakora, ariko uruganda rw’umuziki ari bwo rucyubakwa.

Ati “Usanga n’abahanzi batangiranye n’urwo ruganda twita urwa Showbiz nyarwanda abenshi bari abana bigaga za segonderi, bari abangavu n’ingimbi. Umuziki w’uwo muntu ntabwo uba nk’uwa Makanyaga Abdoul cyangwa uwa Jean Paul Samputu, ariko urebye nk’umuziki w’abamaze imyaka itanu, itandatu, ba Meddy, ba The Ben, King James, umuziki wabo urakura, warakuze pe. Buravan mu ma-Pop n’ama-RnB arimo arakora uhita umutekereza mu myaka iri imbere. Ba Charly na Nina, ba Jules Sentore na ba Daniel Ngarukiye muri gakondo, ni ukubaha umwanya, niba atangiye yigana Jay Z mureke, ni yo inspiration, nyuma y’imyaka itanu se azaba acyigana Jay Z? Abigana ba Beyonce, uramureka! Na hano muri Amerika no muri Tanzania, abenshi batangira benterpreta, bazisubiramo 100%, gusubiramo izo ndirimbo ni byo bituma akura akaba yazavamo umuhanzi ukomeye ku giti cye.”

Abajyanama b’abahanzi (managers) baba babafasha uko bikwiye?

Iyo uvuze managers mu Rwanda mu mitwe ya benshi hazamo Alex Muyoboke. Uyu yakoranye n’abahanzi bafite amazina akomeye kuva mu myaka hafi 10 ishize, barimo Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, n’abandi. Magingo aya ari kumwe na Charly na Nina, abakobwa babiri batangiye bafasha abandi bahanzi mu kuririmba mu bitaramo, ubu bakaba bamaze kuzamuka ku buryo batorewe guhatanira Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya 7.

Ubushize ubwo twaganiraga n’umunyamakuru Issiaka Mulemba wa Radio Isango Star, yanenze cyane aba-managers, avuga ko usanga manager na we nta mafaranga afite, ugasanga ntacyo afasha umuhanzi gifatika, ndetse aho kumushoramo amafaranga ahubwo akamunyunyuzamo na make amusanganye, bikarangira umuhanzi adindiye.

Ubundi manager ashinzwe iki? Atandukanira he na sponsor (umuterankunga)? Ally Soudy avuga ko kwishyiramo ko manager akwiye gushora amafaranga mu muhanzi byaba bishingira ku kudasobanukirwa n’icyo manager ari cyo.

Ati “Abantu bitiranya manager na sponsor b’umuhanzi. Manager ntabwo ari wa muntu uzana amafaranga ngo aguhe ukore. Manager ahubwo amanaginja ibihari. Akenshi usanga abantu babanenga ngo ‘ese Muyoboke afite ayahe mafaranga? Managers bafasha abahanzi guteza imbere impano zabo; ni iyihe ndirimbo ari bukore? Ni iyihe twasohora? Ni iyihe twareka? Ni iyihe twakorera marketing? Ni ikihe kiganiro cya radiyo twajyamo? Ni uwuhe munyamakuru ukunzwe mu gihugu twahanga amaso kugira ngo dutere imbere? Amafoto y’umuhanzi akwiye gusohoka ni ayahe? Asohoka mu buhe buryo? Urambara iyihe myambaro kuri stage? Turakoresha uwuhe mu DJ? Turajya muri studio ryari? Tuzasohora indirimbo ryari? Umuntu wanditse iriya ndirimbo tuyigure? Tuyireke? Turasinya contract n’iyihe company? Ni uwuhe promoter twasinyana na we akadufasha? Ni ko kazi ka managers. Ntabwo akazi ka manager ari ugushora amafaranga.”

Ibi ariko, nk’uko Soudy akomeza abisobanura, biragorana kubyumva mu Rwanda kuko usanga umuhanzi adafite amafaranga yo gufasha aba-managers. Bigasaba ko manager aba yifite noneho bakajya bagabana ‘ikivuyemo’.

Akomeza agira ati “Muri rusange nta ba managers dufite, undi manager wari wagerageje guteza imbere umuziki wacu ku rwego rwa Afurika ni Richard wa Super Level afasha Urban Boys, na ba Fireman na ba Mico da Best, abandi bagiye bagerageza ngira ngo uribuka Saleh wa Miss Jojo, hari nk’abafashaga ba Rafiki, Mironko wafashaga Kitoko, bageragezaga kubikora ariko nyuma yaho bamwe bacika intege babivamo.”

Ally Soudy agaruka ku bahanzi batubaha aba-managers, bagatuma bacika intege. Ati “Usanga batanabaha n’agaciro, abenshi wumva ngo batandukana kubera amafaranga, akenshi abahanzi bacu bashaka kwiharira, akumva ko amafaranga ngo ni we wayakoreye, agashaka kuyafata yose, abenshi bashwana nyuma ya Guma Guma!”

Imbuga nkoranyambaga

Imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, Twitter muri iki gihe, zifasha abantu gutanga ibitekerezo no kumenyekanisha ibyo bakora. Hari n’abantu usanga baziranye kuri izo mbuga gusa, ariko uburyo baganira ukagira ngo barakuranye. Abahanzi nyarwanda bazibyaza uwuhe musaruro?

Kuri Ally Soudy, “imbuga nkoranyambaga ni imwe mu ntwaro zikomeye” buri muhanzi yakagombye kwifashisha. “Ni uburyo bwiza bwo kumenyekanisha ibyo ukora bitanagusabye kujya muri ayo maradiyo.”

“Niba ufite aba followers ibihumbi ijana, miliyoni, ibihumbi 2, ibintu byawe bigareraho utarinze gushyiramo ingufu z’amafaranga cyangwa ibindi bintu. Ni ikintu rero gikomeye mu Kinyejana cya 21, imbuga nkoranyambaga ugomba kuzikoresha niba uri umuhanzi, uri nyarwanda noneho ni akarusho, cyane ko abahanzi nyarwanda batarimo baranazikoresha, usanga ntazo bafite pe, adafite na account, ahubwo ugasanga hari nk’amakonti nk’igihumbi abandi bantu bagiye bamufunguriza bakamwiyitirira.”

Usibye kumenyekanisha ibihangano by’umuhanzi no kugeza ku bamukurikira amakuru amwerekeyeho mu buryo bworoshye, Ally Soudy avuga ko “kuba ku mbuga nkoranyambaga binagufasha kuganira n’abafana bawe”, kuko umufana ni we “boss wawe,” kuko “ni we utuma ubaho, ni we utuma uririmba ukinjiza amafaranga.”

Avuga ko we ubwe hari indirimbo nyinshi amenyera kuri za Facebook na za Instagram, ati “hari n’abahanzi nka ba Andy Bumuntu nagiye mvumbura kubera imbuga nkoranyambaga.”

Kwirara ukihenura ku bagufashije kuzamuka

Indi mbogamizi Soudy abona abahanzi bakwiye kurebana ubushishozi, ni agasuzuguro. Aho umuhanzi abona amaze kugera ku rwego runaka agatangira ‘guca amazi’ n’abamufashije kuzamuka, bikarangira bamukuyeho amaboko ubundi agasubira hasi nk’umuntu umanuka muri ascenseur.

Kwibagirwa uko kuba umusitari byakuvunye, ugatangira kwikomeza ku bafana, DJ, abanyamakuru, abashoramari, nk’uko Soudy akomeza abisobanura, “bikugiraho ingaruka.”

“Iyo umuntu atangiye kukwanga akwangisha mama we, akwangisha papa we, murumuna we, inshuti ze, ukagenda umanuka kugeza aho ukora igitaramo nyine n’abantu ntibaze, nta muntu ukiguhamagara mu bitaramo, amasosiyete atakigusinyisha amakontaro, ugatangira kwishyiramo abantu kandi ikibazo ari wowe!”

Ally Soudy anagaruka ku bahanzi bakunda gufunga telefone, ku buryo hari n’abamushaka ngo bamuhe ibiraka bakamubura, akavuga abazi ko bafite iyi nenge bakwiye kwinyara mu isunzu.

Ati “Urabizi ko nta manager ufite, ariko ugasanga telefoni yawe ntiriho pe! Umuntu agashaka no kuguha amafaranga, igitaramo, yaguhamagara wapi, rimwe kabiri gatatu ikiraka bakagiha undi. Kuba umunyamwuga ni ikintu gikomeye.”

Ntitukagereranye umuziki wacu n’uw’ibindi bihugu

Abafaransa ni bo bavuga ngo “Quand la comparaison entre par la porte, l’amour sort par la fenêtre”, bisobanuye ngo “iyo igereranya ryinjiriye mu muryango, urukundo rusohokera mu idirishya.” Ibi bakabivuga babuza abantu kugereranya abakunzi babo n’abandi.

Ku muziki na ho, Soudy avuga ko nta wagakwiye kunenga abahanzi nyarwanda ngo ni uko bataregera ku rwego rushimishije nk’abahanyamahanga kuko buri gihugu kigira ibyacyo.

Avuga ko nko muri Amerika bafite amategeko arengera ibihangano kandi Leta ikanareba ishyirwa mu bikorwa ryayo, ndetse “bafite labels zishyura ibitangazamakuru mu kwamamaza, ibitangazamakuru na byo nyuma bitangira kwishyura labels iyo bitangiye kwishyura imiziki yazo bataravuganye.” Ibi ngo biteza imbere umuziki, ariko mu Rwanda biracyari kure.

Hagati y’igitangazamakuru n’umuhanzi ni nde ukwiye kwishyura undi?

Ally Soudy asaba Leta kwinjira mu kibazo cy’abahanzi n’ibitangazamakuru bikeneye kwishyurwa ngo bibone gucuranga ibihangano byabo, ikagishakira umuti urambye ku buryo umuhanzi atungwa n’ibihangano bye ariko n’ubushabitsi bwa nyir’igitangazamakuru ntibubangamirwe.

Ati “Abanyepolitiki badufashe bashyireho politiki zirengera ibihangano nyarwanda.” Asaba Leta kugenera ingengo y’imari imyidagaduro nk’uko iyigenera siporo “kuko kwidagadura ni byo bigaragaza ko abaturage bishimye.” Ati “Minisitiri Uwacu abidufashemo.”

Yunzemo ati “Aho numvise ngo barashaka ko abahanzi bajya bishyura radiyo, ariko Leta ishobora gushyiraho itegeko rirengera abahanzi nyarwanda, ku buryo ibitangazamakuru n’ahandi indirimbo y’umuhanzi ikinwe aba agomba kwishyurwa, noneho kugira ngo ibyo bitangazamakuru bidahunga umuziki wabo bagakina inyamahanga, itegeko rikagena percentage y’indirimbo nyarwanda zigomba gukinwa.”

Ubundi ibyo kwishyura cyangwa kwishyurwa kw’abahanzi ahandi bikorwa bite?

Ally Soudy ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, avuga ko muri icyo gihugu igitangazamakuru hari amafaranga gitegetswe gushyira mu ishyirahamwe ry’abahanzi bitewe n’ukuntu cyakinnye indirimbo zabo, noneho iryo shyirahamwe rikagenera umuhanzi amafaranga ajyanye n’ukuntu indirimbo ye yacuranzwe.

Avuga ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga (softwares) bukoreshwa hakamenyekana igihe indirimbo runaka yakiniwe n’uwayikinnye n’ishuro yakinwe, ku buryo byoroha kubibara.

Uku ni ko yabwibwiye Izubarirashe.rw: “Iyo software ihita ibikwereka isaha, isogonda indirimbo yakinwe, radiyo yayikinnye, ibyo rero ni ibintu dukwiye kwitaho kugira ngo dushyireho n’ayo mategeko yo kwishyuza cyangwa kwishyura.”

Avuga ariko ko atanenga ibitangazamakuru bikeneye ko abahanzi bishyura, akabwira abahanzi bumva ko badakwiye kwishyura ko bagomba kwihagararaho, bakamenya ko igitangazamakuru gicuruza.

Ati “Abahanzi nyine bareke kubagana, mugane radiyo zitabishyuza, na we nabona ko atangiye guhomba public azaza kubinginga, naza kubinginga namwe muzamwishyuze, numwishyuza na we akakwishyuza hazabaho ubwumvikane ubona ko akwiye kwishyura undi amwishyure ariko na Leta ibone ko igomba gufasha Made in Rwanda birumvikana! Radiyo ni yo izishyura umuhanzi, cyangwa se umuhanzi azagura powerplay (kwishyura ngo yitabweho kurusha abandi), bibaho ahenshi.”

Ibi ni byo bitekerezo by’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Ally Soudy kuri iyi ngingo. Aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2014, ariko akurikiranira hafi umuziki nyarwanda.

Reba iyi video ye kuri Youtube, asobanura ibyo byose tumaze kuvuga hejuru.

Niba nawe hari igitekerezo wifuza gusangiza abasomyi b’Izubarirashe.rw twandikire kuri izubarirashe@gmail.com ubundi dufatanye gushaka uburyo umuziki nyarwanda watera imbere.

Tanga igitekerezo