Abaregwa iterabwoba basabye kwemererwa gutunga ‘Laptop’ muri gereza

0
Abaregwa mu rukiko
  • Kuburana mu ruhame cyangwa mu muhezo bizagenwa nyuma
  • Abenshi bafungiwe muri gereza ya Mpanga; abarenga 20
  • Abantu 17 batari bunganiwe babonye abunganizi
  • Dosiye yose y’ikirego cyose cy’iterabwoba igizwe n’amapaji arenga 1,400
  • Urubanza ruzasubukurwa tariki 4 Mata 2017
  • Mu baregwa harimo abatujuje imyaka y’ubukure
  • Hari abasabye ko urubanza rwakwihutishwa rugatangira kuburanishwa
  • Buri wese ahabwa isaha imwe yo kujya kuri mudasobwa muri gereza

Abaregwa ibyaha by’iterabwoba basabye Urukiko Rukuru ko rwabashakira za mudasobwa zigendanwa ‘laptop’ cyangwa se bukabemerera kwinjiza izabo bakazitunga imbere muri gereza kugira ngo babashe gusoma dosiye.

Aba baregwa babwiye uru rukiko mu ishami ryarwo rishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ko bagifite ikibazo gikomeye cyo kutabona uko basoma dosiye zabo nk’imwe mu nzitizi beretse urukiko ibabuza gutangira kuburana ku byaha bashinjwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2017, umucamanza Antoine Muhima ukuriye inteko y’iburanisha muri uru rubanza yahariye iburanisha ryose ibijyanye no kubanza gukemura inzitizi zigihari zose ahereye ku y’abaregwa batarabona dosiye zabo.

Murwanashyaka Hassan Babou niwe wabanje kugaragaza ikibazo, nuko mu ibaruwa yari yaje yitwaje asaba ko Urukiko rwasubika urubanza agaragaza ko we afungiwe muri Gereza ya Mpanga kandi ko nta dosiye yahawe.

Aha niho yasomeye umucamanza zimwe mu ngingo ziri mu Itegeko Nshinga n’ izo mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, zivuga ko agomba gufashwa kwiga dosiye ye asaba ko yahabwa ‘Laptop’. Abari mu cyumba cy’iburanisha bacyumva ibi, basetse, ariko biza kongera gushimangirwa na Fundi Salim nawe waje kuvuga ko nta dosiye nawe afite, ko nta gipapuro na kimwe yabonye.

Ababunganira bagaragaje ko iki ari ikibazo rusange, ko atari bo bonyine bagifite, ko gifitwe n’abandi benshi bareganwa nabo muri uru rubanza.

Iki cyabaye ikibazo nyamukuru cyagarutsweho cyane, nuko urukiko rufata umwazuro wo kwiherera iminota itanu. Muri uku kwiherera urukiko rwahamagaye ubuyobozi bw’aya magereza, nuko rutangaza ko amagereza yavuze ko yohererejwe aya madosiye.

Umucamanza Muhima yabajije Murwanashyaka neza iby’iki kibazo asobanura ko akeneye dosiye iri ‘soft’ n’iri ‘hard’ ariko ko yasabwe na gereza impapuro agafotorerwa agace gato ka dosiye ye.

Urukiko rwasabye ubushinjacyaha kugira icyo buvuga kuri ibi, nuko umushinjacyaha avuga ko abaregwa yabasuye aho bafungiye yabonye ko dosiye zagejejwe ku magereza kandi ko kuba nabo babyiyemerera bishimangira ko zihari.

Yavuze ko kuba izi dosiye ziri muri gereza igisigaye ari ugushaka uko abaregwa bazibona.

Umucamanza yasabye ubushinjacyaha kugira icyo avuga ku cyifuzo cy’abasaba guhabwa laptop, ariko abanza kuvuga ko ibi bihora bisabwa n’abaregwa benshi avuga ko ‘ibyo bimenyerewe.’ Ubushinjacyaha nabwo bwavuze ko nubwo butavugira gereza bwose ariko ko nta yindi ngengo y’imari amagereza agira, ko abayirimo baba bagomba gukoresha imashini zo kuri gereza.

Impaka ndende mu rukiko…

Gusaba guhabwa Laptop kwa Murwanashayaka byakurikiwe n’impaka ndende mu rukiko.

Murwanashayaka we yagaragarije urukiko ko muri gereza nta interineti agira, ko nta mashini agirayo, ko nta na email agira kandi ko urukiko rusaba ko ikirego agihabwa kiri ‘soft’ kuko bigoranye kubonera uregwa wese impapuro zirenga 1,400 zigize dosiye.

Aha abaregwa bagaragarije urukiko ko bigoye ko isaha imwe bahabwa yo kujya ku mashini za gereza iba idahagije ngo umuntu ategure urubanza, basaba ko gereza zabemerera bakazinjiza bakajya bazifashisha.

Aha umwe mu bunganira abaregwa yavuze ko nibura buri wese agomba kureba iby’abandi bareganwa barenga 40 bashinjanwa, ko ibyo byatuma abasha gutegura urubanza. Abandi bavoka babwiye Urukiko ko basanga urukiko rwakorana n’amagereza bagafotorerwa amadosiye bakayahabwa ari impapuro.

Urukiko ariko rweretse abasaba ibi ko narwo rukoresha ‘soft’ ko ari byo bisigaye bikurikizwa.

Ubushinjacyaha busabwe kugira icyo buvuga kuri ibi, bwagaragaje ko abaregwa barenga 40, ko dosiye yose ingana n’impapuro zirenga 1,400 bityo ko buri wese byasaba ko atangwaho ‘rame de papier’ zigera muri 3, bityo ko busanga ari ibintu bitoroshye.

Ubushinjacyaha bwasabye ko abaregwa bakongererwa umwanya, za gereza zikongera amamashini, bagahabwa nibura amasaha 2 ku munsi.

Umushinjacyaha yavuze ko asanga bigoranye kubemerera kwinjiza laptop muri za gereza, kuko byaba byoroshye ko bahita bajya kuri interineti bagahura n’abari hanze. Avuga ko ufite laptop wese muri gereza aba yabyemerewe n’Urukiko, afungiwe ahantu ha wenyine, kandi ko aba arinzwe bikomeye, akagenzurwa, atanga urugero rwa Dr Leon Mugesera.

Kuri aba umushinjacyaha yavuze ko bo baramutse babonye za ‘modem’ bahita bagirana ibiganiro n’abari hanze.

Kuri izi mpaka ariko Umucamanza Muhima yavuze ko mu cyumweru kimwe ubwanditsi buzaba bufite dosiye yose, nyuma abavoka bazibone, nyuma zigezwe ku baregwa no ku magereza ariko ko Urukiko ari rwo ruzagena uko dosiye igera ku baregwa.

Uretse izi mpaka, urukiko rwanasuzumye ko abaregwa bose bafite abunganizi.

Umucamanza yavuze ko urubanza rwimuriwe tariki 4 Mata 2017, rukazakomeza hagaragazwa ibyiciro ruzaburanishirizwamo n’amatariki ruzaburanishirizwaho, no gutangaza niba ruzakomeza kuburanishirizwa mu ruhame cyangwa se ruzashyirwa mu muhezo.

Tanga igitekerezo