Abanyeshuri ba Green Hills baracurangira abahisi n’abagenzi muri Car Free Zone – AMAFOTO

0
Itsinda ry'abacuranzi bo muri Green Hills Academy bacurangira muri Car Free Zone (Ifoto/Mpirwa E.)

Itsinda ry’abanyeshuri b’abacuranzi mu ishuri ryisumbuye rya Green Hills Academy bitwa Injyana Ensembles ryatangiye ibitaramo by’ubuntu bibera ahahurira abantu benshi aho kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe batangiriye mu mujyi wa Kigali rwagati muri Car Free Zone.

Mu gihe cy’iminsi ibiri aba banyeshuri bazataramira ku mashuri y’i Kinyinya ndetse no ku kigo cya Wellspring Academy, naho mu mujyi wa Huye bataramire muri Kaminuza y’i Huye.

Aba banyeshuri ntibagizwe n’itsinda ricuranga injyana ya jazz gusa kuko bari kumwe n’abakaraza b’Abanyarwandakazi nk’uko umutoza wabo Lance Gaskill abitangaza.

Yagize ati “Biratangaje kumva abantu 41 bagize iri tsinda bacuranga umuziki bari kumwe n’abandi 12 bavuza ingoma.”

Iri ni ryo tsinda rinini mu Rwanda ricuranga umuziki w’umwimerere kandi bari kumwe n’itsinda Injyana Orchestra Rwanda barateganya igitaramo tariki 2 Mata ku rusengero rwa Christian Life Assembly aho bazatumira na bamwe mu bacuranzi ba jazz na classic muri Afurika y’Iburasirazuba.

Muri icyo gitaramo kandi hazabonekamo umucuranzi wa piano, Pacis Ndahiro we akaba ari umunyeshuri muri kaminuza.

Aba bana bafite ubwenegihugu butandukanye ndetse n’imico itandukanye bashimishije abababonye muri Car Free Zone.

Bamwe batunguwe no kubona abanyeshuri batera intebe imbere y’inyubako M Peace Plaza bafite ibikoresho bya muzika
Injyana Ensembles ni abahanga muri jazz
Aba bakobwa bakenyeye ni abakarazi bamaze kumenyekana mu Rwanda
Injyana Ensembles igizwe n’abanyeshuri ba Green Hills Academy bafite ubwenegihugu butandukanye
Abanyura muri uyu muhanda bose babanzaga guhagarara bakareba

Tanga igitekerezo