Abanyarwandakazi baba muri Kenya bizihije umunsi w’umugore

    0
    Bamwe mu Banyarwandakazi baba muri Kenya bafata ifoto y'urwibutso na Amb. James Kimonyo

    Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Kenya bahuriye ahitwa Invergara Club mu mujyi wa Nairobi kuwa Gatandatu bifatanya mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore aho baherekejwe n’inshuti zabo z’Abanyakenya.

    Muri uyu muhangonkuko tubikesha Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, Ambasaderi James Kimonyo yavuze ko Abanyarwandakazi bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kuva mu gihe cy’rugamba rwo kubohora igihugu.

    Avuga ko abagore bagaragaje ubushobozi bungana n’ubw’abagabo mu kuzuza inshingano zabo, ari na yo mpamvu ngo bakomeje kugira ijambo mu gufata ibyemezo mu gihugu.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo
    Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo

    Yagize ati “Itegeko Nshinga ryacu riteganya 30% by’ahagarariye abagore mu myanya ifata ibyemezo ariko kubera ubushobozi n’umurimo ukomeye Abanyarwandakazi bakomeje kugaragaza byatumye barushaho gukora kurusha ibyo Itegeko Nshinga riteganya, ari yo mpamvu bagize 64% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse na 50 mu bigo binyuranye muri guverinoma.”

    Amb. Kimonyo yashimangiye ko ubuyobozi bw’u Rwanda budaha ingufu abagore kubera impamvu runaka, ahubwo ko ari uko bashoboye nk’abagabo.

    Muri uyu muhango Abanyarwandakazi baba muri Kenya berekanye ibyo bakora ndetse banatanga ubuhamya ku iterambere ryabo n’uko bahanganye ku isoko ryo muri Kenya.

    Uwimana Valerie yagaragaje uko yinjiye mu budozi kuva mu 2013 maze ikompanyi ye ya  La Fontaine LTD yatangairanye imashini imwe idoda n’umukozi umwe ubu ikaba yaragutse ikagira abakozi 30.

    Yagize ati “Natangiranye imashini imwe idoda n’umukozi umwe, ariko ubu mfite 31 bakora igihe cyose n’abandi basaga 20 b’abanyabiraka bitewe n’ibyo bakora. Aba barimo Abanyarwanda 11. Nabashije kugura imashini nyinshi zidoda kuko ubu mfite 29.”

    Uwimana yatangiranye amashilingi ya Kenya 500,000 (4,000,000 Rwf), ariko ubu yinjiza arenze miliyoni 5 z’amashilingi (40,000,000 Rwf) ku mwaka. Avuga ko ubu ari mu bikorwa byo kwaka ibyangombwa ngo ibikorwa bye abigeze no mu Rwanda.

    Abandi Banyarwandakazi bakora ubucuruzi muri Kenya muri uyu muhango bagaragaje ibikorwa byabo birimo ubunyabugeni, imyenda, inkweto ndetse n‘imikeka.

    Tanga igitekerezo