Abanyarwanda bakanguriwe kwitabira kwipimisha indwara zitandura mbere yo kuremba – Amafoto

0
Minisitiri w'ubuzima Diane Gashumba ari gukingira umwana w'umukobwa kanseri y'inkondo y'umura mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima

Mu cyumweru cyahariwe ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yakanguriye Abanyarwanda gufata umuco wo kwipimisha indwara zitandura mbere y’uko barwara.

Minisitiri Diane Gashumba ari gusobanurira umwana igihe azagarukira gufata urukingo

Mu cyumweru cyahariwe ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yakanguriye Abanyarwanda gufata umuco wo kwipimisha indwara zitandura mbere y’uko barwara.

Umuryango w’icyitegererezo mu kwita ku buzima utuye mu Murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi uri gutanga ubuhamya bw’ibyo wakoze

Ubusanzwe ngo umugore ugejeje imyaka 35 n’umugabo ugejeje imyaka 40 bagomba kwipimisha indwara zitandura byibura inshuro imwe mu mwaka.

Abajyanama b’Ubuzima bashimiwe uruhare rwabo mu kwita ku buzima

Diyabete, umuvuduko w’amaraso ndetse n’indwara z’umutima ngo ni zo ziri ku isonga mu ndwara zitandura mu Rwanda.

Shisha kibondo ni ifu y’igikoma igiye kuzajya ihabwa abana bafite kuva ku mezi 6-59 n’abagore batwite bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe mu rwego rwo kwirinda imirire mibi

Muri iki cyumweru, hanashyikirijwe impamyabumenyi abafasha b’abaganga bazajya bita ku bantu bafite indwara zidakira bari mu ngo zabo, ndetse banakangurire abaturabe kwipimisha izi ndwara.

Umwana bari guha akanini ka vitamini A mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima
Amavuriro yitwaye neza yashimiwe (2)
Amavuriro yitwaye neza yashimiwe

Tanga igitekerezo