Abanyarwanda 50 bafashwe biyita impunzi ngo bahabwe amafaranga yijejwe abatahuka

0
Bamwe mu bahungutse bava muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo bakiriwe mu Kkambi ya Kijote

Abantu 50 bamaze gutahurwa biyise impunzi zivuye muri Kongo, bagafatirwa mu nkambi ya Kijote bagamije guhabwa amafaranga bijejwe abatahuka ku bushake.

Ubuyobozi bw’iyo nkambi iherereye mu Murenge wa Nyabihu mu Karere ka Rubavu, buravuga ko hari Abanyarwanda bajya muri Kongo bakagaruka biyita impunzi.

Umunyarwanda umwe utahutse uri hejuru y’imyaka 18 ahabwa amadolari 250 mu gihe uri munsi y’iyi myaka ahabwa amadolari 150. Bayahabwa basubiye mu miryango.

Atangwa mu rwego rwo gushishikariza gutaha abakiri hanze, ndetse no gufasha abatahutse gusubiza mu buzima busanzwe, nk’uko bitangazwa na Rwanyonga David uyobora iyi nkambi ya Kijote.

Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Iyi gahunda yatangiye umwaka ushize mu kwezi kwa 11 ariko n’abatashye mu kwa 10 umwaka ushize barayabahaye. Amafaranga atangwa na HCR.”

Imodoka za HCR zambutsa impunzi ziva Congo ziza mu Rwanda (Ifoto/Muhire D)

Mu gutahura abiyita impunzi, Rwanyonga avuga ko avuga ko hakoreshwa uburyo butandukanye burimo ibibazo bababaza no gusanga bamwe bafite indangamuntu z’u Rwanda.

Aragira ati “Mu nshuro eshatu tumaze kwakira aba bantu batahuka, tumaze kwakira abagera kuri 250, ariko hari abandi 50 twasanze barakoze uburiganya biyita impunzi zivuye muri Congo kandi ari Abanywarwanda basanzwe batuye ndetse bafite n’ibyangombwa.”

Rwanyonga avuga ko aba bafashwe badakurikiranwa n’inzego z’umutekano, ahubwo ngo bagirwa inama y’uko ibyo bakoze bidakwiye bakabareka bagasubira mu miryango yabo.

Ati “Tubereka ko gusohoka igihugu uko bishakiye ari amakosa kuko abenshi usanga barambutse nta byangombwa by’inzira bafite tukabareka bagataha.”

Abafatwa ngo ni abaturage biganjemo abo mu turere duhana imbibi na Congo, gusa ngo hari n’abaturuka mu tundi turere twitaruye umupaka.

Iyi ni yo nkambi y’agateganyo ya Kijote yasimbuye iya Nkamira, aha hari hagenewe isoko rya Kijote ribura abarikoreramo (Ifoto/Muhire D)

Ingamba zafashwe

Inkambi ya Kijote yasimbuye iya Nkamira. Iri ahari haragenewe isoko rya Kijote ariko rikabura abarikoreramo.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko hashyizweho uburyo bwo guha aba batahuka indangamuntu kuko ngo usanga abinjiraga mu gihugu bagasubira muri Congo nyuma bakagaruka byaraterwaga no kutagira ikoranabuhanga rifatika.

Rwanyonga David uyiyobora aragira ati “Gahunda yo kubafata igikumwe (finger print) yaje muri 2014, urumva nk’umuntu waje muri 2013 iryo koranabuhanga ritaraza yashoboraga kwambuka tukamwakira, nyuma agasubira muri Congo akongera akagaruka tukamwakira, ariko ubu ntibyamushobokera kuko ava hano twamufashe igikumwe ndetse agatahana n’indangamuntu.”

Abatahuka bishimira uko bakirirwa

Abatahuka bavuga ko batunguwe no kubona bakirirwa mu mazu meza afite isuku muri iyi nkambi, ndetse buri muryango ugahabwa icyumba ubamo mu gihe ngo aho inkambi ya Nkamira bari basanzwe bakirirwa ngo babwirwaga ko ari mu mashitingi.

Faida Muhawe, umwe muri aba banyarwanda avuga ko yatunguwe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, atungurwa no kwakirirwa mu nkambi aho aryama mu cyumba ndetse agacana amashanyarazi.

Ati “Njye nageze hano ndumirwa, ndibaza nti ese iyi ni inkambi? Natunguwe no kubona ahantu ndi kuryama hari ibitanda byiza, harimo sima, ni amabati meza, noneho narushijeho kumirwa kuko harimo n’amashanyarazi kandi ahantu nari ntuye muri Congo kugira ngo ugere ahantu hari inzu y’amabati cyangwa amashanyarazi byagutwara nk’umunsi wose”

Yungamo ati “Abantu bahoraga badutera ubwoba ngo mu Rwanda nta mutekano baraduhemukiye pe, abandi baradusize ariko tuzakora uko dushoboye tujyane na bo”

Buri muryango bawuha icyumba cyawo muri iyi nkambi y’agateganyo ya Kijote, bitandukanye na Nkamira aho babanaga ari imiryango myinshi mu cyumba kimwe (ifoto/Muhire D)

Iyi nkambi yubatse mu nyubako zari zaragenewe isoko rya Kijote ariko ribura abarikoreramo kuko ngo ryubatswe hafi y’irindi, ikaba yasimbuye iyari inkambi y’agateganyo ya Nkamira.

Kugeza ubu abanyarwanda baba hanze basabwe gutahuka bari guhabwa amafaranga yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe ariko itariki ntarengwa yo kuyatanga ni iya 31 Ukuboza 2017. Uzataha nyuma y’iyi tariko azakirwa ariko ngo nta mafaranga azahabwa.

Inkambi y’agateganyo ya Nkamira yo yari yubatswe n’amashitingi, ubu yeguriwe rwiyemezamirimo (Ifoto/Muhire D)

Tanga igitekerezo