Abanyarwanda 2 bari mu Bushinwa kwiga uko ubuhanzi bwakorwa nk’ubucuruzi

0
Amahugurwa yitabiriwe n’abanyarwanda babiri

Abayobozi babiri b’Urwego ruhuriza hamwe inzego zose zikora ibijyanye n’ubuhanzi, ubugeni, imideli, sinema n’ubwanditsi mu Rwanda rwa ‘Rwanda Art Council’ bari mu mahugurwa mu Bushinwa, aho biga ibijyanye no guhanga imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Ni amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa azamara ukwezi, kuva muri Werurwe kugeza muri Mata.

Uru rwego rwa Rwanda Art Council rwoherejeyo abantu babiri; Harerimana Ahmed uri muri Komite nyobozi hamwe na Dusingizumuremyi Marie Chantal we usanzwe ayobora Federasiyo y’abakora ibijyanye n’imideli n’ubwiza (Beauty & Fashion Federation)

Aganira n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Harerimana yavuze ko muri aya mahugurwa bari kwigishwa uko iki gihugu barimo cy’u Bushinwa cyivanye mu bibazo byinshi by’ingutu birimo nk’ubukene uyu munsi bukaba ari igihugu cya kabiri ku Isi mu bukungu.

Yagize ati “Amahugurwa turimo afitiye akamaro kanini abahanzi kimwe n’Abanyarwanda muri rusange bashinga amuhuriro bagamije kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.”

Yongeraho ko bari kwiga ibijyanye n’uko abenegihugu mu Bushinwa batangiye kwihangira imishinga myinshi iciriritse (SMEs) nuko batangiza Politiki ya ‘MADE IN CHINA’ yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu bikagezwa hose ku Isi; politiki ijya gusa n’iy’u Rwanda ya ‘Made in Rwanda.’

Uretse u Rwanda, aya mahugurwa yitabiriwe n’ibindi bihugu birimo Cambodia, Bangladesh, Nepal, Namibia, Malawi, Papua, New Guinea, Peru, The Dominican Republic, Sri Lanka, Uganda, Zambia, Zimbabwe,Misiri, Lesotho, Fiji, Sudani y’Epfo, Tuniziya

Tanga igitekerezo