Abanyarwanda 2 bakina muri Kenya bitwaye neza

    0
    Abakinnyi b'Abanyarwanda bamaze kubaka izina mu ikipe ya Gor Mahia

    Abanyarwanda 2, Mugiraneza Jean Baptiste na Tuyisenge Jacques bakina muri Gor Mahia yo muri Kenya begukanye igikombe kiruta ibindi muri icyo gihugu.

    Gor Mahia ikinamo abo Banyarwanda yatsinze Tusker 1-0 ku mukino wa nyuma wa Super Cup kuri iki cyumweru tariki ya 5 Werurwe 2017.

    Icyo gitego kimwe cya Gor Mahia cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge mu gice cya kabiri.

    Tuyisenge yafashije Gor Mahia kwegukana icyo gikombe mu gihe ayimazemo umwaka ayikinira.

    Uyu mukinnyi yagiye muri Gor Mahia mu mwaka ushize muri Gashyantare avuye muri Police FC yo mu Rwanda nyuma y’imikino y’ibihugu y’abakinnyi bakina muri shampiyona yabo ku mugabane w’Afurika (CHAN).

    Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi we yagiye muri Gor Mahia mu Ukuboza 2016 avuye muri AZAM FC yo muri Tanzania.

    Mbere y’uko Migi ajya muri AZAM FC avuye muri APR FC yo mu Rwanda.

    Abo bakinnyi bombi bakinnyi bombi bakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

    Tanga igitekerezo