Abanya-Australia bane bemereye Kagame gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda

    0
    Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia bari mu ruzinduko mu Rwanda (Ifoto/Village Urugwiro)

    Abashoramari bane bo muri Australia batangarije Perezida Paul Kagame ko bamaze kwandikisha ibigo byabo mu Rwanda ngo batangire ibikorwa binyuranye mu gihugu.

    Ibi babitangaje ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017 iri tsinda rya’abashoramari 20, ryakirwaga n’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro.

    Michael Roux wateguye uru ruzinduko akaba ari na we uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu mujyi wa Melbourne muri Australia avuga ko uruzinduko rwabo rwagize akamaro cyane kuko bane muri bo bari kuzuza ibisabwa ngo bandikishe ikompanyi zabo mu Rwanda.

    Yagize ati “Abandikisha ibigo byabo bashishikajwe no gushora imari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, drones, mu buzima, inzu ziciriritse ndetse biranashoboka ko no mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri biri imbere hari abandi baziyongera kuri aba.”

    Yakomeje avuga ko baboneye no gukora uburyo bw’ubufatanye hagati ya za kaminuza zo muri Australia na Kaminuza y’u Rwanda.

    Roux ntiyatangaje amafaranga aba bashoramari bifuza gushora mu Rwanda uko angana ariko kuko ngo bafite imishinga y’igihe kirekire, birumvikana ko bazashora amagana ya miliyoni z’amadolari.

    Michael Roux wateguye uru ruzinduko akaba ari na we uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu mujyi wa Melbourne muri Australia (Ifoto/Village Urugwiro)
    Michael Roux wateguye uru ruzinduko akaba ari na we uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu mujyi wa Melbourne muri Australia (Ifoto/Village Urugwiro)

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni avuga ko iri tsinda ryari riri kumwe na Major General Michael Jeffrey wahoze ari Guverineri Mukuru wa Australia ndetse n’abayobozi ba za kaminuza bose bishimiye ko basanze u Rwanda rumaze gutera imbere.

    Yagize ati “Abenshi bashimye mu Rwanda ngo n’abatahise bashinga amakompanyi hano bavuze ko bagiye gukorana n’izindi nzego cyane cyane mu rwego rw’uburezi nka Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo bubake umubano hagati y’u Rwanda na Australia, ndetse n’abakorera mu Bushinwa no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

    Australia ni igihugu kibanye neza n’u Rwanda dore ko bikorana mu Muryango w’Abibumbye mu gushyigikirana muri za gahunda zitandukanye, ndetse n’ibihugu byombi bihererekanya ibicuruzwa bitandukanye.

    Perezida Paul Kagame yigeze gusura iki gihugu ndetse hari n’Abanyarwanda benshi bigayo mu byiciro binyura bya kaminuza n’amashuri makuru.

    Musoni yakomeje agira ati “Hari sosiyete imwe ikorera muri Amerika igiye gufatanya na Ministeri y’Ubuzima bagakoresha ikoranabuhanga mu kunoza imitangire ya serivisi mu buzima bakoresheje inzobere zo mu rwego rwa Amerika.”

    Aba bashoramari bo muri Australia kandi ngo aho bagiye gukorera mu Rwanda bazakorana n’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda kuko ngo nk’aho bagiye kubaka inzu zicirirtse muri Busanza bazakorana na BRD ihafite ubutaka kugira ngo bafatanye kubaka zizifashishwa ikoranabuhanga rihendutse inafasha kubaka inzu mu buryo bwihuse.

    Tanga igitekerezo