Abakinnyi babiri bitoreza muri Amerika basanze ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu Misiri

0
Rwabigwi Adonis na Manzi Dan Shema Maboko Didier (hagati) (Ifoto/Internet)

Rwabigwi Adonis na Manzi Dan babarizwa muri Amerika berekeje mu Misiri kugira ngo bifatanye na bagenzi babo mu ikipe y’igihugu ya Basketball bitabiriye imikino y’Akarere ka Gatanu (Zone V).

Ibihugu 8 ni byo byitabira iyi mikino y’Akarere ka gatanu ari byo: u Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda, Somalia, Sudani y’Epfo, Ethiopia na Misiri izakira ayo marushanwa.

Iryo rushanwa ryatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 12 rikazarangira tariki ya 18 Werurwe 2017 mu Misiri.

Ni imikino iri mu rwego rwo gushaka itike y’amarushanwa Nyafurika azabera muri Congo Brazzaville.

Ikipe y’igihugu yagiye igizwe n’abakinnyi 11 barimo: Mugabe Aristide, Sagamba Sedar, Kubwimana Kazingufu Ali, Ishimwe Parfait, Ruzigande Ali, Shyaka Olivier, Gasana Kenny, Cameron Bradley, Steven Hagumintwari, Kaje Elie na Kami Kabange hakaziyongeraho abo 2.

Amakipe abiri akaba ariyo azahagararira akarere ka gatanu mu mikino Nyafurika izabera muri Congo Brazzaville muri Kanama uyu mwaka.

Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball yatsinze abahanga kurusha abandi (All Stars) amanota 79-64 mu mukino wa gishuti mu rwego rwo kwitegura ayo marushanwa.

Muri uwo mukino ikipe y’igihugu yatsinze uduce twose uko ari 4, aka mbere ku manota 16-10, aka kabiri 22-16, aka gatatu 22-21 naho aka kane ni ku manota 19-18.

Tanga igitekerezo