Abahanzi Habyarimana yafashije abafata mu bice bitatu

0
Habyarimana Charles (uzamuye ukuboko) ubwo hafatwqaga amashusho (Ifoto/Internet)

Habyarimana Charles wanditse filimi zakunzwe nka Haranira kubaho, Zirara zishya n’izindi, abahanzi bamenyekanye binyuze mu bihangano bye abashyira mu byiciro bitatu.

Mu kiganiro Charles yagiranye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017, abakinnyi bose bamennyekaniye muri filimi yanditse yabashyize mu byiciro bitatu: Icya mbere kirimo abamushimira ahantu hose baba bari ndetse bahura bakanabimubwira. Muri abo bantu bazirikana ko Habyarimana hari icyo yabafashije  nyuma y’amazina yabitaga muri filimi bagakomeza kuyitwa barimo: Samusure, Sekaganda, Nyirankoko n’abandi.

Samusure wamenyekaniye muri filimi zahimbwe na Habyarimana (Ifoto/Irakoze R.)

Charles avuga ko aba usibye kuba barahuriraga muri filimi bagakina akabishyura na nyuma y’uko atakibishyiramo imbaraga cyane bakomeje no kuba inshuti aho bakomeza gusangira ubuzima busanzwe.

Igice cya kabiri kirimo abantu bicecekera batamuvuga nabi cyangwa se ngo bamushime, naho igice cya gatatu kirimo bamwe mu bakinnyi batatandukanye neza.

Nubwo yanze kuvuga abo bakinnyi batakomeje kubana neza, ariko bamwe muri bo ni, Kanyombya ku buryo iryo zina yakomeje kurikoresha ahantu hatandukanye nyuma yo kuryitwa na Charles Habyarimana. Undi ikinyamakuru izubarirashe.rw kitakomeje kubana nawe neza ni Nyagahene.

Habyarimana yakomeje avuga ko yishimira intera bamwe mu bo yatoje bamaze kugeraho kuko bakomeje gukina no mu yandi mafilimi akinirwa mu Rwanda barimo: Sekaganda, Samusure na Nyirankoko.

Ubu Sekaganda akaba ari we ukina yitwa Seburikoko muri filimi ikunze guca kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Gusa Charles Habyarimana avuga ko kugira ngo umuntu ashime biterwa n’imiterere ye, gusa akishimira intera abamenyekaniye muri filimi ye bamaze kugeraho.

Zimwe muri filimi zanditswe na Habyarimana Charles ni: Ntawumenya aho bwira ageze, Intamenya, Haranira kubaho, Zirara zishya n’izindi.


Sekaganda (iburyo) akina yitwa Ngiga muri filimi Inshuti (Ifoto/Internet)

Muri filimi zose yahimbye avuga ko iyo yumva akunda cyane ari “ Zirara zishya” kuko ivuga ku bibazo biba mu miryango ati “iyi filimi ibamo ibintu bimpangayishije, ivuga ibibazo byo mu ngo, iyo nyandika nyinjiramo wese”.

Fiimi  zinjirizaga amafaranga cyane, Charles Habyarimana zabaga ari zo yahimbiye ibigo runaka bitewe n’ubutumwa bugomba gutambukamo, ariko izivuga ku buzima busanzwe yabaye agabanyije kuzihimba kuko yabonaga zamuteza igihombo bitewe n’uko isoko rya filimi mu Rwanda rikiri hasi.

Abandi bamenyekaniye mu bihangano bya Charles ni Mukarujanga, Nzovu, Nyinawambogo n’abandi.

Tanga igitekerezo