Bamwe mu bagore b’Abasogakazi baragurishwa Amashilingi ibihumbi 20

0
Umwe mu bagore b'Abasogakazi ari guteka

“Ni abagore buri wese yabasha mu bijyanye n’inkwano kandi ni beza. Ikindi ntacyo bibatwaye kuba abagore b’umugabo ufite abandi barenze umwe”.

Abagabo batuye mu gace ka Luwero muri Uganda bishimiye amahirwe yabasekeye yo kubona abagore ku giciro kiri hasi ugereranije n’ahandi.

Ushinzwe gushaka aba bagore no kubashyikiriza abagabo  witwa Bamunanika arimo guhuza abagabo n’abagore ku giciro kidakanganye, buri wese yakwigondera.

Umugabo wifuza umugore cyangwa abagore benshi, arimo arariha Amashilingi ya Uganda hagati y’ibihumbi 20 na 50 maze mu cyumweru kimwe gusa akaba amushyikirijwe.

Kugeza ubu, abagabo icumi bo muri aka gace ka Luwero bamaze gushyikirizwa abagore kuri icyo giciro mu gihe cy’umwaka kandi benshi muri aba bagore ngo bakomoka mu gace ka Busoga nkuko ikinyamakuru  the New Vision kibitangaza.

Umwe mu bamotari watwaye umunyamakuru muri ako gace yamutangarije ati “ aba bagore ni beza kandi buri wese ufite amikoro make yamubona. Ikindi cyiza cyabo ni uko ntacyo bibatwaye kuba umugabo basanze asanganywe abandi bagore barenze umwe. Urumva njye narabyumvise maze njyayo, ngaragaza ko nkeneye umugore. Ubwo naje kuhahurira n’ushinzwe kubashaka maze ambwira ibyo nsabwa kugirango mu cyumweru kimwe abe angezeho. Yambwiye ko nsabwa kwishyura tike iva I Busoga kugera iwanjye gusa.”

Yakomeje abwira umunyamakuru ko hari n’igihe uwo ushinzwe kubashaka akubwira kuzajya kumufata iwe, ati “ Cyangwa se wajya kumufata iwanjye kandi nanjye nkeneye kumenya iwawe ntazayoba. Kugirango umugore akugereho bigusaba atarenze Amashilingi ibihumbi 50″.

Uyu mugabo ushinzwe gushakira abagabo/abagore asanzwe akanika amagare muri Bamunanika. Ati ” Tumaze kwemeranya, amaze no kumenya iwanjye, yanyijeje ko nta kibazo nzagirana n’umugore ukomoka mu Basoga kuko ari abakozi cyane”.

Ikiganiro cyarakomeje ati “ Urumva n’abakurambere bacu ni hano I Busoga bashakiraga abagore kandi nanjye mfite babiri bakomoka hano, kandi kubashyingirwa ntibyantwaye n’amashilingi ibihumbi 100 kandi tubanye neza mu mahoro. Ngaho mbwira indeshyo y’umugore wifuza, ibiro apima n’isura ushaka maze mugushakire”.

Igihe yambazaga ibyo byose nifuza ku mugore nshaka, yabyandikaga ku gapapuro nyuma yaje kunsaba indangamuntu yanjye kugirango yandike imyirondoro yanjye. Yagize ati “ Reba hano, nawe ubizi neza ko kurongora muri iki gihe bitoroshye kandi no gutana nabyo bireze aho abantu basigaye bakorana ubukwe, umwaka umwe gusa bagatandukana. Erega abagore benshi ntibagishaka guhinga, bakeneye imirimo mu mugi kugirango base neza, batanduza inzara zabo,  ikindi bakunda ibintu ariko Umusogakazi we uretse no kudasaba byinshi, ni n’abakozi kandi bagira umutima. Urumva umugore wawe azaba atazwi mu gace utuyemo kuko ni kure y’iwabo. Abavandimwe be bakaguteje ibibazo bamusura buri munsi ntibazigera bagera iwawe kuko ni kure cyane. Uri umunyamigisha ahubwo. Ngiye kugushakira Umusogakazi rero kandi nizeye ko nyuma uzanshimira”.

Nyuma umumotari yaje kujyana umunyamakuru ku mugabo wahawe abagore babiri muri ubu buryo.

Mu kiganiro n’uyu mugabo, yabwiye umunyamakuru ati “ Barishimye. Nta kintu na kimwe bitotombera. Bahora baseka iyo bagiye kuvoma, ku isoko n’igihe bagiye gusenga. Abenshi mu bagore batuzanira baba bafite imyaka irenga 30 kandi baba baratandukanye n’abagabo babo kubera impamvu zitandukanye”.

Uyu munyamakuru avuga ko yabwiwe ko umwe muri bo yazanye abana babiri. Abandi ngo iyo bagiye gusanga abagabo bashya basiga abana iwabo i Busogo. Aba bagabo batangaje ko kurera abana b’abandi nta kibazo babigiramo kuko nta munani baba bemerewe guhabwa ku mitungo yabo.

Umwe mu bagore utarashatse muri ubu buryo yabwiye umunyamakuru ati “ Abagabo b’iki gihe ntibacyihangana. “ Urumva kera warambagizaga umukobwa akakubwira ati Oya, ibi ntiyabivugaga ashaka kukwereka ko yanze ahubwo kugirango nibura adaseba ko yahise yemera ako kanya bagihura ariko ubu urabibwira umugabo agahita yikubita akagenda ntazagaruke. Ariko mu byukuri uwo muco wo kuvuga Oya wari mwiza cyane kuko  bwabaga ari ubwa mbere uhuye nawe. Ubu rero abakobwa batinya kubura abagabo kuko bazi neza yuko uvuze Oya, umugabo yajya kwishakira Umusogakazi utagorana.

Tanga igitekerezo