Abagabo bashinja abagore kuzana ubusa, ibirongoranwa kuri bo nta gaciro bifite

    0
    Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kivuye (Ifoto/M.A Dushimimana)

    Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Kivuye mu karere ka Burera, bavuga ko abagore ntacyo bazana iyo bashyingiwe, bakavuga ko kugira uburenganzira bungana ku mutungo ari akarengane.

    Itegeko rishya rigena imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura rivuga ko iyo abashyingiranwe bafitanye amasezerano y’ivangamutungo rusange bazungurwa mu buryo bukurikira:

    Iyo umwe apfuye usigaye yegukana umutungo wose akubahiriza inshingano yo kurera abana babo n’ab’uwapfuye bemewe n’amategeko,

    Iyo uwapfakaye nta mwana afitanye n’uwapfuye akongera agashaka afata kimwe cya kabiri (1/2) cy’umutungo nk’uburenganzira akura ku masezerano y’ivangamutungo, kimwe cya kabiri (1/2) gisigaye akakizungurana n’abazungura bandi b’uwapfuye.

    Mu gihe itegeko ryari risanzwe ryavugaga ko izungura ritangira umuntu amaze gupfa. Bivuze ko uwapfuye yagombaga guhita azungurwa ku ruhande rwe, upfakaye agasigara atunzwe n’igice gisigaye akazazungurwa nawe amaze gupfa.

    Iri tegeko ryuzuzanya n’itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango rivuga ko abashakanye bafite ububasha bungana mu buyobozi bw’urugo n’imikoreshereze y’umutungo.

    Ibishyingiranwa biba ari byinshi ariko ntibihabwa agaciro…

    Buri gace mu Rwanda abageni bagira ibikoresho batagomba kubura mu bishyingiranwa, nko mu Bugesera umusore abanza kureba ku rutonde ko ibyo umugore agomba kuzana byuzuye.

    Muri Kivuye, ngo iyo umukobwa yakowe amafaranga nk’ibihumbi 300, aba agomba kujyana intebe z’imisego, umufariso wo kuryamaho, ibirago, ibyo kurya byiganjemo ibishyimbo, amasaka, ingano n’ibindi ku buryo hari aho bigera mu biro magana bitewe n’amikoro ya buri muntu.

    Aba agomba kujyana kandi ibikoresho byo mu rugo byose uhereye ku mweyo, amasahane, amasafuriya, amabase n’ibindi byose biba bizakenerwa mu rugo nk’uko Harakandi Vestine yabitangaje.

    Na ho umuhungu we ngo aba agomba kuba afite inzu, ijyanye n’amikoro ye, kabone n’iyo yaba ifite amabati atanu nk’uko bitangazwa na Habiyambere Constantin, umugabo umaze imyaka 5 yubatse muri uyu Murenge.

    Harerimana Thomas avuga ko abantu benshi basezerana ivangamutungo batabisobanukiwe, nyamara ngo ugasanga abagabo ari bo babihomberamo

    Harerimana yagize ati “Nk’ubu twebwe twegereye I Bugande, tujya gupagasa mu cyayi iyo hakurya tukazana amafaranga yo kubaka, umukobwa yibereye iwabo. Nkazajya gukwa ntacyo amfashije.Keretse niba muri iryo tegeko harimo ingingo ivuga ko n’abakobwa bazajya bakwa.”

    Bayizere we avuga ko abantu benshi basezerana ivangamutungo bagendeye mu kigare batabanje gusobanukirwa icyo bivuze mu mategeko no gucunga umutungo hagati y’abashakanye.

    Icyo amategeko abivugaho

    Me Hakizimana Esron avuga ko itegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye rigena ko mbere y’uko abantu bashyingiranwa imbere y’amategeko buri wese aba agomba kwerekana ibyo afite, kabone n’iyo yaba ari ibikoresho umukobwa agiye kuzana mu rugo.

    Me Hakizimana avuga ko buri ruhande rugomba kwandika buri kintu cyose bafite, mbere yo kugena uburyo bubanogeye mu micungire y’umutungo wabo.

    Yagize ati “Hari abantu basuzugura abakobwa ngo bazanye ubusa kandi baje bikoreye. Uwo mutungo urandikishwa, niba muwushyira hamwe bikandikwa, niba muzavanga umuhahano na byo bikandikwa.”

    Ingingo ya 10 y’itegeko rigena imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, izungura n’impano, ivuga ko igihe cyo gukora amasezerano yo gushyingirwa, hashingiwe ku byo abashyingiranwa ubwabo bumvikanyeho, hakorwa ibaruramutungo ryerekana umutungo bwite wa buri wese kimwe n’umutungo buri wese ageneye iremezo ry’urugo iyo uhari.

    Ngo inyandiko y’imenyekanishamutungo ishyirwaho umukono n’abagiye gushyingirwa ndetse n’Umwanditsi w’Irangamimerere. Ikintu cyose kitabaruwe nk’umutungo w’iremezo ry’urugo kiba ari icya nyiracyo.

    Tanga igitekerezo