Ababereyemo umwenda Leta bagiye kujya bimwa serivisi zinyuranye

Urimo umwenda wa Leta agiye kujya akomanyirizwa mu nzego zirimo NIDA itanga indangamuntu, inzego zitanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, inzego z’ubutaka, amabanki, mu misoro...

0
Busingye Jonshton, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta

Minisiteri y’Ubutabera irasaba umuntu wese ufite umwenda wa Leta kuwishyura ku neza kuko yamaze gushyiraho ingamba zikomeye zigamije kwishyuza ku ngufu abihunza izo nshingano.

Iyi minisiteri ivuga ko hakiri amafaranga menshi Leta itsindira mu manza zitandukanye ariko hakaba hari abantu benshi bataribwiriza kwishyura.

Iki kibazo cyakunze kugarukwaho n’inzego zitandukanye, aho benshi bahurizaga ku kuba batumva impamvu Leta itsindwa igahita yishyura ariko yo yatsinda bikagorana.

Ubwo hatangazwaga aho u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ruswa mu rwego rw’Isi, Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Musangabatware Clément, yavuze ko abacamanza bakunze kwirengagiza itegeko rivuga ubunyagwe bw’umutungo waturutse ku byaha bya ruswa no ku byaha bimunga ubukungu bw’igihugu, aho ngo iyo mitungo itagaruzwa mu buryo bukwiye.

Ibi kandi byanashimangiwe n’Umuyobozi wa Transperancy Internanational Rwanda Ingabire Marie Immaculée, uvuga ko ubushinjacyaha butajya bwita cyane kuri iki kibazo kandi kiri mu bimunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bukabije.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston avuga ko abatishyura ku neza batazakomeza kubihanganira, aho ngo ingamba zikaze zamaze gushyirwaho.

Muri izo ngamba harimo gukomanyirizwa mu nzego zitandukanye abantu basabamo serivisi, aho ngo ufitiye umwenda Leta azajya agenda akimwa serivisi kereka abanje gukura ikibazo afitanye na Leta.

Yagize ati “Ubu ngubu turi gushyira mu bikorwa uburyo bwo kwishyuza butari bwa bundi bwo gutuma ku muntu gusa, ubu turagutumaho, twarangiza tugashaka ibyo utunze tukabyitambikaho, ubu tugiye kugera aho dufatanya n’izindi nzego, inzego z’indangamuntu, inzego zitanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, inzego z’ubutaka, amabanki, mu misoro, aha hose, aho ujya gushaka serivisi zitandukanye, aho hose hagiye kujya hakwima serivisi cyangwa hakwibutsa ngo banza ukemure cya kibazo ugaruke aha ngaha.”

Uretse gukomanyirizwa muri ubwo buryo, hazajya hifashishwa n’abahesha b’inkiko mu kwishyuza, aho bazajya igihe cyabo cyizajya gitangwa n’uwishyura umwenda Leta. Icyo gihembo kikaba kingana na miliyoni imwe y’amanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Mwibuke ko urugaga rwacu rw’abahesha b’inkiko tumaze igihe turwubaka ngira ngo mujya muza mu nama zacu zo kubaka urwo rugaga, ubu tugejeje abahesha b’inkiko hafi magana ane barimo bariyongera, bariya rero ubu turiho turabagira umwuga wigenga wibeshejeho ubeshejweho n’amafaranga bavana mu kurangiza imanza, rwose nagira ngo mbwire umuntu ubereyemo Leta umwenda cyangwa ndetse ubureyemo n’undi Munyarwanda mugenzi we amafaranga, ubu ngubu mu gihe gito cyane araza kwishyuzwa umusoro kuko uwo nguwo ni itegeko, yishyuzwe igihembo cy’umuhesha w’inkiko cya miliyoni imwe noneho yongere yishyuzwe ‘amafaranga yanze kwishyura ku neza.”

Uyu muyobozi ahamya ko ubu bari gukomeza kwiga izindi ngamba ngo abakora inzira z’uburiganya bagamije kutishyura umwenda bafitiye Leta bakomeze kubatahura.

Ati “Ibi rero mwese nk’itangazamakuru, mudufashe twubake imyumvire y’abanyarwanda ejo n’ejo bundi hatazavuka noneho, ndarengana, nari mbereyemo umuntu ibihumbi ijana, hanyuma haza umuhesha w’inkiko atwara magana atanu, nagira ngo mudufashe kugenda dutegura abanyarwanda kuko abo bimaze kugeraho, ubu ngubu iyo atsinzwe urubanza azinduka ajya kwishyura. Abo bitarageraho baracyakwepa, aratekereza ngo ashobora guhisha ibyo atunze , aratekereza ngo ashobora kubyandika kuri murumunawe, izo nzira zose z’uburiganya ntabwo zishobora kumuhira, kuko uko twicaye natwe akazi kacu ni ugushaka izo nzira bari gukoresha natwe tugashaka inzira zituma batabigeraho.”

Kugeza ubu amafaranga inkiko zemeje ko Leta yatsindiye angana na Miliyari zirenga 2, aho ngo amaze kugaruzwa angana na 1 cya kane cyayo gusa.

Umwe mu myanzuro y’Umwiherero w’abayobozi bakuru ushize ku nshuro ya 13 hari hafatiwemo umwanzuro uvuga ko hagiye gushyirwamo imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no kurwanya ruswa iyo ariyo yose, kandi mu byiciro byose.

Tanga igitekerezo