Ziggy 55 na Iddo Salama baritegura ubuheta

0
Baritegura kwibaruka ubuheta, imfura yabo yo ubu yamaze kugira imyaka 2

Umuhanzi Ziggy 55 n’umufashawe Mutoni Iddo Salama baritegura umwana wabo wa kabiri nyuma y’imyaka isaga 2 bibarutse imfura yabo.

Bashyingiranywe muri 2013

Uyu mugabo wagaragaje ko yishimiye uyu mwana, maze mu mitoma myinshi ashyira ifoto ya Salama kuri instagram aho yavugaga ko umugore we ari we mugore mwiza utwite ku isi.

Ziggy 55 mukugaragaza ibyishimo kuri uyu mwana biteguye yagize, ati “uyu mwana tumwiteguye neza cyane, twizeye ko azaduha ibyishimo nk’ibyo uwa mbere yaduhaye. Ubu uwa mbere yamaze kugeza imyaka ibiri akaba ari umuhungu mwiza cyane.”

Ikinyamakuru Izubarirashe.rw cyabajije uyu muhanzi uko umubyeyi ameze ndetse n’uko imfura itegereje gukurikirwa asubiza ati “umubyeyi ameze neza cyane ariko akenshi aba ananiwe birumvikana, niko ubuzima bumera kandi no pain no gain (utavunitse ntiyunguka), ariko na we arishimye.”

Ziggy yabajijwe niba umuhungu we w’imfura Ganza Fikiri Sahyan Nat I yaramenye ko agiye gukurikirwa ndetse n’uko yabyakiriye asubiza, ati “Ganza rero we simbizi neza ariko ashobora kuba yarabimenye kandi ndizera ko yishimiye kugira umuvandimwe.”

Bizeye ko umwanawabo wa kabiri azabashimisha nk’uwa mbere

Ziggy Fikiri na Iddo Salama barushinze ku wa 19 Ukwakira, 2013.

Tanga igitekerezo