Wari uzi ko icupa umaze kunyweramo amazi ari imari? Ujeneza arabiguhamiriza

0
Ujeneza yerekana imwe mu mitako avana mu macupa yashizemo amazi; mu ntoki ni igikapu, naho mu kabo k'imoso ni urunigi yakoze mu minwa y'amacupa(Ifoto/Twizeyeyezu Jean Pierre)

Ku myaka 39, Ujeneza Germaine amaze kuba ikimenyabose mu Majyaruguru y’u Rwanda kubw’ubushabitsi yatangije bwo kubyaza umusaruro amacupa yashizemo amazi aho ayakoramo ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ujeneza avuga ko mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije ari nako yiteza imbere, yiyemeje kubyaza umusaruro amacupa ajugunywa n’ababa bamaze kuyanyweramo amazi; akazi ahamya ko kamutungiye umuryango.

Ujeneza ubusanzwe atuye mu cyaro cy’Akarere ka Musanze; ni mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, ni umubyeyi w’abana batatu, arubatse kandi afite umugabo babana. Kubwa Ujeneza, amacupa yashizemo amazi ni “imari ikomeye”; ni ibintu avuga ahuza no kuba ayo macupa yaramufashije kurihira umugabo we kaminuza yigenga imyaka ine.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya Mbere Gashyantare 2017, ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari z’u Rwanda, Ujeneza yasangije ubuhamya bwe imbaga y’abanyamusanze bari baje kwizihiriza uwo munsi muri Sitade Ubworoherane, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwasabye ko abaturage bafatira isomo ryo kwiteza imbere kuri uriya mubyeyi.

Ikiganiro kirambuye

Iki gitekerezo cyaje mu mwaka wa 2013, nakigize nshaka gutanga umusanzu wanjye muri gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere nkabikora ariko nanjye niteza imbere; aya macupa ya pulasitiki twasanze atera umwanda hose, unyweye amazi ukabona icupa ararishyira aho abonye hose, aho niho nagize igitekerezo cyo gukoramo ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ibikoresho uvana muri ayo macupa ni ibihe?

Harimo amarido (Rideau/curtains), ibikapu, imitako y’indabo, ibikomo, urunigi, amaherena; mbese turagira ngo muri Made in Rwanda dukemure ikibazo cy’umwanda ariko na none twihangira umurimo.

Dusobanurire uko ubona amacupa kugira ngo uyabyaze umusaruro!

Ndagenda nakayatoragura, hari abandi bagore bamfasha tukayatoragura; ni ukuvuga ngo no muri pubelle turagenda tukajyamo amacupa tukayatunganya ubundi mu rwego rwo gukomeza kurushaho guteza imbere isuku ayo macupa tukayavana aho aba yandagaye bakayanzanira nkayabyaza umusaruro nkoramo bya bikoresho nakubwiye haruguru.

Kugira ngo igihangano kijye hanze cyuzuye bigusaba ibihe bikoresho?

Dukoresha kole, dukoresha imakasi, dukoresha inshinge, dukoresha izi ndodo z’intweto n’izi zisanzwe; ibyo bikoresho tugenda tubikoresho bitewe n’igihangano tugiye gutunganya.

Umutako w’ururabo rukozwe mu macupa y’amazi, kimwe mu bihngano bya Ujeneza Germaine(Ifoto/Twizeyeyezu JP)

Ibi bintu ukora ubyitegereje abona bwuzuyemo ubuhanga, ese waba warabyize?

Uretse no kubyiga, nta mashuri yandi mfite kuko nagarukiye mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye! Rero nta mahugurwa mfite, byavuye ku mpano! Ahubwo ayo mahugurwa ni yo nsaba kugira ngo ndebe ko nanoza ibyo nkora kugira ngo birusheho kugira agaciro ku isoko.

Ese ubu igiciro cy’ibi bintu ukora mu macupa yashizemo amazi gihagaze gute?

Eeeh! Ariya macupa mwirirwa mujugunya ni imari idasanzwe cyane! Dore uru rurabo mureba[arwerekana] ni ibihumbi icumi, ndetse ahubwo kiriya gisabo(yagitakishije amacupa) baduha ibihumbi 50, iyi mitako yindi y’imyeyo iri kumwe n’ivaze bayigurira ku mafaranga ibihumbi birndwi na magana tanu, ubwo iyo utwaye ibiri wishyura ibihumbi cumi na bitanu.

Wigeneye nk’umushahara ku kwezi, ubona ubasha kwinjiza amafaranga angana gute?

Nk’ibihangano bikiri bishya ku isoko, iyo ngerageje kwigenera umushahara ku kwezi namaze gukuramo ibyo nkenera byose muri ubu buhanzi, mbona ku mufuka hajyaho nibura ibihumbi 300; mbese ari ukuvuga ngo ndi kubikora mu buryo bugezweho wenda nkoresha nk’imashini ikata amacupa ayo mafaranga yarenga kuko amacupa aboneka ku bwinshi.

Ni iki ubu bukorikori bumaze kugugezaho?

Icya mbere nishimira cyane ni uko nabashije kurihira umugabo wanjye kaminuza yigenga imyaka ine yose! Amacupa yashizemo amazi yaramurihiye kuko nta kandi kazi ngira (…) ikindi ubu harabura igihe gitoya nkava mu bukode kuko ngiye kwiyuzuriza inzu yubatswe n’amafaranga mvana muri ubu bukorikori bwanjye.

Ubundi abakiliya ukunze kubona ni bande?

Ubundi mbere ntangira gukora numvaga nzajya ngurirwa n’abanyamahanga, ariko ubu kubera ko Abanyarwanda bamaze kumva neza ‘Made in Rwanda’ ubu nibo bangana ku bwinshi; umuyobozi ubonye iki gihangano akabona ari kiza rwose araza akatugana n’abandi baturage basanzwe baraza, ikinshimisha ni uko uje ananyohereza abandi na bo bakaza bakangurira, hari ubwo nisanga mfite commande nyinshi iruta ubushobozi bw’ibi bintu nkora.

Wigeze kutubwira ko ibi bintu ubikora nk’impano, hanyuma iyo ‘mpano’ nta gahunda ufite yo kuyisangiza abandi?

Igihari gikomeye ni uko mfite gahunda yo kwigisha urubyiruko; bariya bana batiga, bariya bose ubona ku muhanda nifuza kubibigisha ubundi na bo bakaza bakabikora. Ikindi nuko nahaye akazi abogore batishoboye 30; abagore nafashe ni ba bandi batishoboye bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe; bamwe barya ari uko babanje guca inshuro, nashatse kugira ngo bohe guhora ari umuzigo kuri Leta, ntibajye bahora bahabwa mituweli, buri umwe abasha kubika kumufuka nibura
ibihumbi 60 ku kwezi.

Haba hari imbogamizi uhura nazo muri uru rugendo ?

Imbogamizi zihari ni uko gukata amacupa mbikoresha intoki; urumva ko kugira ngo ukatishe intoki uzagere ku gihangano ni ibintu bikinkomereye, ariko ndacyafite intego yo kugira ngo nzabone imashini imfasha gukata amacupa, gusa nk’iyo mashini sindayibona aho ikoreshwa muri uru Rwanda gusa ndayitekereza nk’umva ko iramutse ibonetse byarushaho kumfasha.

Hamwe n’aka kazi wihangiye ni iyi ntumbero ufite?

Ubushobozi nibuboneka uko mbyifuza mfite gahunda yo gutangiza uruganda ruzaba rwihariye kuba rutunganya amacupa yirirwa yandagaye hirya no hino mu gihugu, ubundi nkajya nyakoramo ibintu bitandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere, bimwe mu byo nteganya gukora muri ayo macupa harimo amasaro kuko ubusanzwe tuyakura hanze y’igihugu akagera inaha aduhenze cyane, nifitiye ikizere numva nzabigeraho; nk’uko n’abandi se bashinga inganda numva nzashirwa nanjye ndutangije.

Ni iki wabwira abumva ko guhanga umurimo bigoranye?

Icyo mbwira abantu biyicariye bakaba bazi ko gushora imari ari ibintu birebire, ni uko bajya begera ababigezemo mbere cyangwa se bakegera ababarusha ubumenyi na bo bakabigiraho, nabasaba kandi gushaka amakuru ku kwihangira umurimo; bakamenya uko bikorwa, uko umuntu atangira abyaza umusaruro amahirwe mato amwegereye…!

Murakoze!

Murakoze namwe kuba mwafashe umwanya wanyu mukansura

Twitter: @Umurengezis

Tanga igitekerezo