Visi Perezida w’u Buhinde aragera mu Rwanda kuri iki Cyumweru

    0
    Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari

    Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari aragera mu Rwanda kuri iki Cyumweru, aho agombaga kuganira n’abayobozi bakuru b’iki gihugu.

    Mu ruzinduko rw’iminsi itanu afite muri aka karere, agomba gusura u Rwanda na Uganda.

    Uyu abaye umuyobozi ukomeye mu Buhinde igihugu cya kabiri mu kugra abaturage benshi ku isi usuye u Rwanda.

    Amakuru atangwa avuga ko Visi Perezezida Hamid Ansari ari muri ibi bihugu ku butumire bw’abayobozi bakuru babyo.

    Biteganyijwe ko tariki ya 21 Gashyantare 2017 aribwo Hamid Ansari azava mu Rwanda yerekeze muri Uganda, igihugu cyaherukaga gusurwa n’umuyobozi mukuru w’u Buhinde mu mwaka w’1997.

    Visi Perezida  Hamid Ansari araba aherekejwe n’umugore we Salma Ansari, minisitiri muri minisiteri y’ubutabera Vijay Sampla, abadepite barimo Kanimozhi, Ranvijay Singh, Ranee Narah, P K Biju n’abandi bayobozi bakuru.

    Biteganyijwe ko mu Rwanda, Visi Perezida w’u Buhinde azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, akaba kandi azabona n’Abahinde baba mu Rwanda.

    Uyu muyobozi mukuru mu Buhinde agiye kuza  mu Rwanda nyuma y’aho Perezida Paul Kagame yaherukaga muri iki gihugu muri Mutarama uyu mwaka.

    Sosiyete itwara abagenzi mu Rwanda ya RwandAir, ikaba inateganya kwerekeza Mumbai mu ngendo zo mu kirere.

    Hamid Ansari w’imyaka 79, yabaye Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2007.

    Tanga igitekerezo